Rwamagana: Sibomana Martin yigabije umutungo wa Nzabonimpa Jean Damescene amenesha impfubyi zarokotse jenoside yakorewe Abatutsi none aridegembya.
Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuva yafata ubutegetsi har’umurongo yagiye yubakiraho ubutegetsi,ariko ikibabaje n’uko bamwe mubo ishyira mu myanya batubahiriza ayo mahame.Birababaje binateye agahinda kubona har’umuryango wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ukagira abawurokotsemo bacyangazwa badahabwa umutungo war’uw’ababyeyi babo?inkuru yacu iri mu karere ka Rwamagana aho abaturage bibaza ukuntu Sibomana Martin akiri mu isambu ya Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi ,kandi har’abana babo barokotse.Inzego kuva ku kagali kugera Ministeri,ukagera no muzindi z’umutekano iki kibazo mu kwiye kukigira icyanyu.Abana ba Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice baganira n’itangazamakuru bagize bati “intambara ikirangira twari abana bato abagiraneza badutwara mu kigo cyareraga impfubyi.Twabayeyo igihe gito haba haje umukecuru adukuramo ajya kuturera,ubwo twatangiye kwiga,twumvako tugaruye ubuzima.Abana bakomoka kuri Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice bati “uwarushye ntaruhuka bidatinze wa mubyeyi nawe yaje gupfa Ubupfubyi butubona ubwo.
Dutangiye guca akenge nibwo abantu batubwiye ko har’umutungo wari uw’ababyeyi bacu ugizwe n’isambu irimo urutoke,dutangira kuyaka dusanga uyirimo afunzwe akatiwe imyaka itatu azira gufata umwana w’umukobwa ku ngufu.Inzego twagezeho zatubwiraga ko isambu ariyacu,ariko ko Sibomana Martin yayubatsemo,kandi akaba akatiye imyaka itatu,ko twarindira agafungurwa.Iyo myaka twarayirindiriye dutangira imanza rubera Ngoma birangira Sibomana Martin adutsinze,turajurira natwe turamutsinda.Kubera kubura kivurira abana barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu muryango wa Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice bagiye kwihisha mu karere ka Kirehe,kongeraho ko Ibuka yabaterersnye.itangazamakuru ryegereye Sibomana rimubaza uko yabonye isambu bivugwako nyirayo yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ese uwo mutungo utunze nuwawe wishakiye cyangwa nuwo ababyeyi baguhaye? Sibomana Martin isambu nayihawe nk’impano.itangazamakuru niba ntabanga ririmo wayihawe nande? Sibomana Martin iyi sambu narayihawe byandikwa mu buyobozi,kandi narayiburanye abana ba Nzabonimpa Jean Damescene baratsinze n’ubwo batarateza cashet mpuruza.Itangazamakuru ko umwanzuro w’urukiko wanzuyeko ubaha isambu hagasigara aho wubatse byo wumva udakomeza guhohotera impfubyi? Sibomana Martin jyewe narahawe nyuma nguriraho ahandi kandi igishushanyo kirabyerekana.itangazamakuru ko abo wazanye murukiko nk’abatangabuhamya bemejeko hose ahufite araha Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice urabivugaho iki?Sibomana Martin yewe uretse niriya sambu bariya bana bandega har’indi mitungo nanabivugiye murukiko.Itangazamakuru niki wafasha abo bana ngo babone iyo mitungo yasizwe n’ababyeyi babo? Sibomana Martin ntacyo kuko bashaka kunsenyera.Umuntu wese agomba kwibaza kuri ki kibazo nk’uteganyiriza abo yabyaye baramutse bahuye n’akaga nkaka kahuye nabarakotse kwa Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice,uko byaba byifashe?mu myaka yashize Ibuka yakoze icyegeranyo kivugako ko hari imitungo yabasizwe nabishwe muri jenoside yakorewe abatutsi ,ariko ikaba itajya mu maboko yababakomokaho,ahubwo iri mu maboko yabandi batagirana isano.Nubwo murukiko rw’ubujurire bene Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice batsinze Sibomana Martin nibyo batsindiye ntibarabihabwa,ngo hasigare haburanwa inzu Sibomana Martin yubatse mu isambu yabo.Uko bucya bukira Muteteli Solange na barumuna be barokotse jenoside yakorewe abatutsi bakomeje kubaho nabi.Ubwo twavuganaga nabo mu nzego z’umutekano mu ntara y’Iburasirazuba badutangarijeko ikibazo bakinjiyemo ko batangiye kugikurikirana.Umubyeyi wese natabare bene Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka Beatrice kuko icyakabarengeye kiraribwa na Sibomana Martin utanabishima.
Kimenyi Claude