Gakenke: Guverineri w’intara y’amajyaruguru yasezeranyije umuhanda abaturage bo mu murenge wa Ruli.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Hon.Maurice Mugabowagahunde ubwo abaturage bo mu murenge wa Ruli ho mu karere ka Gakenke bamugezagaho bimwe mu bibazo bafite bibangamiye iterambere ryabo harimo ni ikibazo cy’umuhanda udakoze yabasezeranyije ko bazubakirwa umuhanda vuba uzakomeza kwihutisha iterambere ry’uyu murenge.

Ibi byagarustweho ku munsi w’intwari wa 2024 ubwo abaturage b’Umurenge wa Ruli bamurikaga bimwe
mu bikorwa byabo bitandukanye bifite uruhare mu guteza imbere imibereho myiza yabo birimo: ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,ubuhinzi bwa Kawa,abanyabukorikori batandukanye,amakoperative akora ubuhinzi n’ubworozi,amashuri n’ibitaro bitanga serivisi .

Mu biganiro byo kungurana ibitekerezo Guverineri w’intara y’amajyaruguru Hon.Maurice Mugabowagahunde yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Murenge wa Ruli, byibanze ku ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere umurenge wa Ruli bavuga ko kuba umuhanda bakoreshaga barawufunze ubu bakaba basa nkaho ntamuhanda bagira bidindiza iterambere ryabo ndetseko ni iryo bari bagezeho ryasubiye inyuma bavuga ko uyu murenge wabaye nk’ikirwa.

ati:” Uyu murenge wacu mbere bataradufungira uriya muhanda wacaga mu nzove aho kujya i Kigali twakoreshaga iminota 20 ubu tukaba turi gukoresha amasaha abiri arenga,gutega moto ugiye i Kigali byari amafaranga bibiri maganatanu none ubu byabaye ibihumbi icumi,byadindije iterambere ryacu nabimwe mu byo twari tugezeho byagiye bisubira inyuma kuko ubu gushora imari uvuye hano byarahenze cyane mbese ubu uyu murenge wabaye nk’ikirwa kuko ntamuhanda dufite bidusaba kuzenguruka.”

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Hon.Maurice Mugabowagahunde nyuma yo kumva ibitekerezo benshi bagiye batanga bibanda cyane kukibazo cy’umuhanda cyibangamiye imihahirane n’iterambere ry’uyu murenge yabasezeranyije ko umuhanda ugiye gukorwa vuba Ruli ntikomeze kuba ikirwa nk’uko abahatuye babivuga.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *