Rubanda ruhanze amaso urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku ifungurwa rya Dr Kayumba Christopher ukekwaho icyaha cyo gusambanya undi ku gahato.
Impamvu ingana ururo!bamwe bati Dr Kayumba Christopher arazira ishyaka rya Rwandaise Platform for Democracy(R.P.D)Abandi bati n’uko ar’inkotanyi yatannye,abandi bati yakoze icyaha.Inkuru yacu iri mubice bibili.Icyaha Ndimati yakekwagaho yakibayeho umwere.Ishimwe Dieudonne icyaha yakekwagaho yakibayeho umwere.Icyaha Dr Kayumba Christopher icyaha akekwaho nawe azakibaho umwere?Icyo n’igice cya mbere.Igice cya kabili n’igihurizwaho n’abaturage babonye irekurwa ryabakekwagaaho icyaha kimwe nicyo ubushinjacyaha bukekaho Dr Kayumba Christopher.Ese koko nkuko Dr Kayumba Christopher abivuga nta cyaha yakoze arazira gukora politiki?ubu Dr Kayumba Christopher ategereje umwanzuro ku ifungurwa n’ifungurwa by’agateganyo.Ubwo Dr Kayumba Christopher yaburanaga murukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera Nyamirambo yabwiye inteko yaburanishaga ko atemera ibyo ubushinjacyaha bumurega.
Yakomeje agira ati “Nafashwe mu buryo bunyuranije n’itegeko rya Repubulika y’u Rwanda.Jyewe nahamagawe n’abantu bansabako ndeka ishyaka,ikindi ngahamagaza itangazamakuru nkakora ikiganiro nka ugako mbiretse,ko naho nintabireka nzafungwa nkagwamo.Dr Kayumba Christopher yakomeje abwira urukiko ko afunzwe nabi,ahantu mu mwobo,aho ariho nabi.Dr Kayumba Christopher yakomeje abwira urukiko ko urupapuro rumufunga rwanditseho gufungirwa muri Gereza ya Mageragere,ariko akaba atariko byagenze.Dr Kayumba Christopher yavuzeko uretse nawe ukekwaho icyaha cyo gusibanganya undi ku gahato n’abajonosideri bafunganywe n’abandi.Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Dr Kayumba Christopher ntakibazo afite.Mugihe Dr Kayumba Christopher yaburanaga,hari abacungagereza ya Mageragere bahise babwira itangazamakuru. Ko umurwanashyaka wo mu ishyaka RPD witwa Nkunsi Jean Bosco we ariho nabi kuva yagera muri Gereza yabanje gufungirwa mu ihema ku manywa rirashyuha cyane naho mu ijoro rigakonja cyane.Abo bacungagereza bakomeje badutangarijeko ubu Nkunsi Jean Bosco afungiye muri kasho kandi akaba yarakubiswe.Ku rwego rw’umutekano amazina yaba bacungagereza twayagize ibanga.Ibi bije nyuma yaho Umuyobozi wa Gereza ku rwego rw’igihugu Marizamunda avuze ku kibazo cy’ubucicike bukabije ku mfungwa n’abagororwa.Niba bimaze kugaragarako ubucucike bukabije nihanarebwe ikibazo cyabarimo barengana.
Kimenyi Claude