Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa: Icyegeranyo kuva Ferwafa ishinzwe kugeza ubu.
Mu Rwanda rw’ubu har’abemera amateka yo hambere ,hakaba n’abatayemera.Umwe wese n’uburenganzira bwe.Uyu munsi turi ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa.Amateka ya none turareba Ferwafa kuko iryo zina ritahindutse rigomba kuvugwa uwagizemo uruhare kugirengo umupira w’amaguru utere imbere abishimirwe.Uko twagiye dushaka ababaye mu mupira w’amaguru mu myaka yo hambere bagize bati “mu Rwanda habaga amarushanwa ariko igikombe cya kinirwaga gihabwa agaciro cyari icy’uwa gatanu Nyakanga .Umunyamategeko Dr Murego Donath ahuye na Me Ngango Felecien bungirijwe na Mbanda Jean Daniel nibo bakoze umushinga.
Icyo gihe ninabo bakoze itegeko ryavuzaga Burugumesitiri cyangwa Perefe gutegeka amakipe kuko byabangamira izo bahanganye.Ayo mategeko niyo yubahirijwe 2014.Umushinga wateguwe nabo bagabo niwo washyikirijwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika CAF basaba kuba abanyamuryango.Umushinga wubusabe bwa Ferwafa bwaje no kugera ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA basaba kuba abanyamuryango.Ferwafa ikimara kwakirwa nk’umunyamuryango nibwo shampiyona ihamye yatangiye n’ikipe zo mu Rwanda zisohoka gukina amarushanwa mpuzamahanga.Ikipe ya Rayon sports niya Mukura Victory sports nizo zahawe ayo mahirwe bwa mbere.Ikipe y’igihugu Amavubi nayo 1982 yakinnye irushanwa ryahatanira igikombe cy’Afrika itsinda ikipe y’igihugu cya Uganda.icyiciro kindi n’ikirebana n’uko Ferwafa yasimburanweho.Mudenge Canisius niwe watowe bwa mbere.Ngango Felecien yarangije Manda imwe iya kabili igitutu cyabashakaga ko yegura bamusimbuza Ndagijimana.
Abanyamuryango ba Ferwafa baharaniye kuzamura umupira w’amaguru.Amaperefegitire yose yaje gushinga amakipe uretse Gikongoro.ferwafa yazamuye urwego rw’umipira w’amaguru icyiciro cya mbere amakipe akina shampiyona aba cumi n’atandatu.Icyiciro cya kabili cyungirizwa nicya gatatu.Urwego rw’amakomine rwongererwa imbaraga kugeza muri Segiteri.Abana b’abanyeshuri kuva abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bambaraga imyenda ibaranga bakinjira.Ubu byaracitse.Amatora ya Ferwafa yaje gutsinda Col Mayuya Stanislas yungirizwa na Twagiramungu Faustin. isi ibamo byinshi bibi n’ibyiza.Col Mayuya Stanislas yaje kugambanirwa n’abagizi ba nabi yicwa arashwe.Itegeko ryaje kwemerera Twagiramungu Faustin gusimbura Nyakwigendera Col Mayuya.Amatora yaje gutegurwa Gasasira Ephrem arayatsinda.
U Rwanda rwaje guhura n’amahano yaruhejuye jenoside yakorewe abatutsi isenya ubuzima bw’abanyarwanda.Umupira w’amaguru na ba nyirawo barishwe,abandi barica.Mu gihe hajyagaho ubuyobozi bwo mu nzibacyuho na Ferwafa yarongeye isubirsho.Gasasira Ephrem yariyibyukije.Iminsi mike Lt col Kayizari Cesar aba arayifashe.Hakiriho inzibactuho Lt col Kayizari yagiye mu butumwa mugenzi we Major Charles Agaba asa nuyiboboje.Lt col Kayizari yaragarutse asubirana Ferwafa.Umupira w’amaguru wazamuye urwego.Ikipe y’APR fc niyo kipe ya mbere yo mu Rwanda yagiye mu marushanwa ya CECAFA.
Uko iminsi yagiye yicuma amakipe yo mu Rwanda yazamuye urwego ikipe ya Rayon sports ijya Zanzibar mu marushanwa ya CECAFA iyitahana bose babireba.Ikindi cyerekanaga ko umupira w’amaguru mu Rwanda
uzamura urwego naho ikipe Rwanda B yegukanye igikombe cya cecafa itsinze iya Kenya bitatu kuri kimwe.
Umupira w’amaguru wakinwaga mu buryo bwo mu kibuga.Amakipe yazamuye urwego kuko ikipe ya Rayon sports yatsinze iyo muri Guinea niy’APR fc itsinda iyo mu Misiri.Ikipe y’igihugu Amavubi yagiye mu mikino y’igikombe cy’Afrika
cyabereye mugihugu cya Tunisia .Gen Kazura Jean Bosco yayoboye Ferwafa.Manda ya Jean Kazura ntiyarangiye kuko yasimbuwe na Ntagungira Celestin Abega .Iki gihe hazamutseho ibintu byinshi cyane ko hagiye habamo amarushanwa y’abana bato kuko nibo bagiye mu gikombe cy’isi.
Nzamwita Vincent De Gaulle nawe yagabiwe Ferwafa.Ibibazo by’inzitane byibasiye umupira w’amaguru cyane ko habaye indwano k’umukino wahuje ikipe ya Rayon sports niy’As Kigali.Ingoma ya De Gaulle yaje kurangwa no guhangana kugeza ubwo ashaka guhindura umukino wari guhuza APR fc niya Rayon sports.Nzamwita De Gaulle yaje kuvuga ko we azajyana abanyarwanda mugikimbe cy’Afrika kuko abagiyeyo ari abanyamahanga.
Gukuraho De Gaulle byateje ibibazo byinshi.Gen Sekamana nawe yagabiwe Ferwafa kuko yiyamanaje wenyine rukumbi.Ibibazo byamubanye byinshi kuko icyorezo cya COVID
cyugarije isi n’abayituye.Gen Sekamana ntiyarangije Manda.Binyuze muzindi nzira Nizeyimana Mugabo Olivier yagabiwe Ferwafa.Ibibazo byugarije umupira w’amaguru ntibigira ingano.
Ikipe y’APR fc iyoboye Ferwafa ishuro enye Lt col Kayizari ariko nyuma yazamuwe mu ntera kuko yasezerewe ari Lt gen.Undi wo mu ikipe y’APR fc ni Gen Kazura Jean Bosco.Igihe byisweko irekuye Ferwafa kandi ataribyo naho bagabiye De Gaulle anyuze mu ikipe y’intare fc bizwiko ubu yabaye junior yayo.Gen Sekamana nawe yagabiwe Ferwafa anyuze muri junior y’APR fc.Indi kipe yayoboye Ferwafa inshuro enye niya Mukura Victory sports.Mudende Canisius ibyo bihe umukandinda yariyamamazaga agatorwa kubera icyizere abanyamuryango bakugiriye,kongeraho ubushobozi bakubonagamo.
Mukura yongeye gutsindira Ferwafa hatorwa Me Ngango Felecien.Kwiyamamaza no gutorwa byabaga bitandukanye kuko ubushobozi no kuzabasha guhangana n’ikipe nka Kiyovu sports yari mu gituza cy’ishyaka MRND n’ikipe ya gisirikare Panthers noires.Me Ngango yaratowe yongeye kugirirwa icyizere manda ya kabili ntiyayirangiza .
Mukura victory yongeye gutsindira Ferwafa hatorwa Gasasira Ephrem.Ingoma ye yahuye n’ibibazo kuko yageze 1994 mubihe bibi byugarije u Rwanda.Gasasira nyuma yambuwe Ferwafa amaguru adakora hasi.Undi wa Mukura ni Nizeyimana Mugabo Olivier.Uyu
yagabiwe Ferwafa mu makosa menshi kuko yizaniye abategeka bisa nkaho ntawamuvuguruza.Uburero hari byinshi byugarije umupira w’amaguru bitagira igisubizo Niba ntakipe igira junior mwumva bivahe bijyahe?Uwagize uruhare ngo Ferwafa ibeho abishimirwe.Uwagize uruhare ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere abishimirwe.
Ingenzi