Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera Nyamirambo rugize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yakekwagaho byo gusambanya abagore ku gahato.
Inkundura y’ubuzima ihoramo inzitizi haba k’umubyobozi ,haba no k’umuturage.Aha niho havuka kutumva ibintu kimwe bikabyarira ikibazo rubanda Ibi biherekezwa no kwimwa uburenganzira.Guhutazwa,gufungwa ,gupfa no guhinga.Inkuru yacu iri kuri Dr Kayumba Christopher umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru.Iminsi yashize nibwo humvikanye ko Dr Kayumba Christopher yarwaniye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe.Ubugenzacyaha bwaramufashe buramufunga umwaka wose.Dr Kayumba Christopher yaje kujuririra iki gihano asabako yakurwaho icyo gihano kuko batagaragaje amashusho yicyo cyaha yarezwe.Iminsi yakurikiyeho nibwo Dr Kayumba Christopher yaje kuvugako atangije ishyaka rya politiki.Inkuru igisakara nibwo humvikanye umwe mubahoze ari umunyeshuri yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda avugako atanze ikirego cy’uko Dr Kayumba Christopher yafashe ku gahato umukobwa witwa Narindwa Fiona ashaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.Fiona nawe yahise atanga ikirego.Yankurije Mariya Goreti nawe yahise atanga ikirego ko Dr Kayumba Christopher yamusambanije ku gahato.Umwanzuro w’urukiko ugize Dr Kayumba Christopher umwere washingiye kuri zi ngingo : Urukiko rwanzuyeko ibyaha byose byakekwagaho Dr Kayumba Christopher ko ntashingiro bifite bityo agirwa umwere.Abari mucyumba cyasomerwagamo urubanza bose bakimara kumva isomwa ry’urubanza bishimiye ko Dr Kayumba Christopher ahawe ubutabera.
Ubwanditsi