Urwikekwe mu itangwa ry’amasoko mu karere ka Muhanga rikomeje kuvuza ubuhuha bigaha icyuho akarengane.

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame iteka akangurira abayobozi baba abo mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera ko bagomba gukorera mu mucyo ,ariko benshi bavuniye ibiti mu matwi.Inkuru yacu iri mu karere ka Muhanga,aho bivugwako Kampani yitwa B SUCCESS investment LTD yahawe akazi ko gutunganya no gukusanya ibishingwe n’imyanda iva mungo mu buryo butubahirije amategeko atanga amasoko.Ubwo inkuru yasakaraga ko Kampani B SUCCESS investment LTD yahawe akazi hatubahirijwe amategeko n’amabwiriza itangazamakuru rikibyumva byatangiye gukora iperereza.Uwari we wese wo mu karere ka Muhanga urebwa n’iki kibazo yagihunze yanga kugira icyo atangariza itangazamakuru.Amakuru twakuye mu karere ka Muhanga ngo nuko iyi Kampani B SUCCESS investment LTD yaba ariyumwe mu banyabubasha bakorera mu nzego zo ku ntara y’amajyepfo.Uwo munzego z’umutekano zikorera mu karere ka Muhanga aganira n’itangazamakuru ,ariko akangako twatangaza amazina ye, kubera umutekano we,yagize ati”ibi byose mubona biterwa nabo Leta igirira icyizere ,mbere yo gutangira akazi afata idarapo ry’igihugu akarahirira ko atazakoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Kayitare Jacqueline Meya w’Akarere ka Muhanga (photo archives)

Aha rero mu karere ka Muhanga harabica iyo ndahiro bagakora amakosa yo kwigwizaho umutungo mu buryo bwishe itegeko.Ntawuzihanganira abakora amakosa nkaya nibi biriho birigwaho.Mugihe Kampani B SUCCESS investment LTD izaba ikora iyi mirimo har’amakuru avugako igiciro cyakoreshwaga umuturage yishyura serivise ahabwa kizikuba kabili.Umuturage utuye ahitwa mu Ruvumera mu karere ka Muhanga nawe aganira n’itangazamakuru yanzeko twatangaza amazina ye kubera umutekano we.Aha yagize ati”twe nk’abaturage ikije turakira,ariko amakuru turiho twumvako amafaranga twishyuraga azikuba inshuro ebyeri nibiba aribyo bagennye ntayo tuzishyura bizabe uko bashatse. Abafite Restaurant n’Utubali mu mujyi wa Muhanga nabo batangarije itangazamakuru ko bumvise ko haje Kampani B SUCCESS investment LTD ikaba izongeza igiciro kikikuba kabili .Umwe tuganira yadutangarije ko avuze amazina ye yacibwa amande yagatsi.Aha yagize ati”Twe nibaduca amafaranga menshi atandukanye nayo mu Manama atandukanye batubwiye tuzabitangira ikirego inkiko zibe arizo zifata umwanzuro.Ikibazo cy’amasoko ubu nicyo cyatumye abo muri tumwe mu turere two mu ntara y’amajyepfo bafungwa nko mu karere ka Gisagara.Ubwo abo bireba bazatubwire uko bihagaze mu karere ka Muhanga kuko naho bikomeje kudogera.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *