Rulindo: Isange businesses campany ltd umufatanyabikorwa mu iterambere ry’abaturage

Kugira ngo habeho iterambere ry’umuturage niry’igihugu muri rusange hagomba kuba hari umufatanyabikorwa mu inzego za leta.
Mu karere ka Rulindo isange business campany Ltd ni umufatanyabikorwa mu iterambere ry’abahatuye ,abahagenda ndetse n’igihugu muri rusange
Ubwo twasuraga uruganda Isange business campany Ltd rwenga inzoga ruherereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki twasanze mu bikorwa bakora bifasha mu kuzamura ubushobozi bwa batuye i Rulindo.
Mujawayezu Theresie umukozi w’uruganda utuye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki,akagali ka Nyirangarama ni umugore ufite umwana umwe n’umugabo avuga ko iterambere afite aricyesha isange business campany Ltd
Yagize ati:” Kuva nagera mu ruganda Isange business campany ltd ubuzima bwange bwatangiye guhinduka bugana aheza umunsi ku munsi ejo heza hari mu biganza byange
Kuko Isange iduhemba neza kandi ku gihe,bikamfasha kwishyura ubwizigame mu kwivuza,kwishyura ejo heza,kwizigama ,gucyemura ibibazo by‘umuryango ndetse no kugura ibyangombwa byose nkenera mu buzima nkahuriza hamwe n’umugabo wange bityo iterambere rikihuta.”


Marie viannay Nteziryayo umuyobozi w’uruganda avuga ko yaje kuyobora uruganda nyuma yo kurangiza amashuri ,yize ibijyanye no gukurikirana ubuzima bw’ibiribwa n’ibinyobwa ariko nyuma yo kugera muri Isange business campany ltd ashimishwa no kubona ikinyobwa cyabo kigenda kigirira akamaro abantu haba abakozi bakorana ,abagicuruza,abakinwa ndetse nabatuye hafi yaho gituganyirizwa kuko cyahongereye urujya n’uruza rwabahagenda.
Charles Munyabugingo nyiruruganda avuga ko yagize igitecyerezo cyo gushinga uruganda mu rwego rwo kwiteza imbere no kugira icyo afasha leta mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyirukko atanga imirimo itandukanye cyane ko yumvaga ko uruganda atazarukoramo wenyine.
Yagi ati:”maze kubona ko i Rulindo haboneka ibitoki ni bindi byafasha mu gutunganya inzoga nashinze uruganda.
Ubu nizera ko uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzazamura imibereho yabanyarulindo kuko kurubu tumaze gutanga akazi ku bakozi 24 tugurira umusaruro abahinzi ,twishyurira abakozi ubwisungane,dufasha mu kubakira abatishoboye.”


Mutuyimana Jeannette umunyamabanga shingwa bikorwa w’umurenge wa Bushoki avuga ko mu iterambere ryabatuye n’abagenda Rulindo cyane cyane Bushoki babicyesha abafatanyabikorwa.
Akomeza avuga ko Isange business campany ltd ibafasha mu bikorwa byo kubakira abatishoboye,kwishyurira ubwishingizi mu kwivuza abaturage,mu bukangura mbaga bw’igihugu gusezeranya ababana mu buryo butemewe n’amategeko.
Akarere ka Rulindo ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, gahana imbibi n’Uturere twa Nyarugenge na Gasabo two mu Mujyi wa Kigali; Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gakenke n’Akarere ka Burera two mu Ntara y’Amajyaruguru. Akarere ka Rulindo gafite ubuso bungana na Km2 567, kakaba gafite Imirenge 17, utugari 71 n’imidugudu 494; gatuwe n’Abaturage 360,144 muri bo harimo abagore 188,295 n’abagabo 171,849. Ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 635 kuri Km2 imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *