Kamonyi ETS Karinda Valens ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uko yahanganye n’imbogamizi zo kurengera ibidukikije mu misozi miremire.
Kampani ETS Karinda Valens ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yabashije guhangana n’imbogamizi zo gukorera mu misozi irengera ibidukikije ikoresheje uburyo bugezwe n’ikorana buhanga.
Amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye yagaciro ateganya ko abacukura bagomba kwrinda kwangiza ibidukikije, ndetse bagasubiranya aho bacukuye hakongera kuba nka mbere, ibi kubigeraho bisaba gukora ubucukuzi bukoresha ikoranabuhanga.
Elyne Mukankundiye ushinzwe ibidukikije muri Kampani ETS Karinda Valens avuga ko kuri ubu muri Kampani yabo bashyizeho uburyo bugezweho bugendana n’ibihe tugezemo Kandi bwubahiriza imiterere y’ubutaka ndetse bunarengera ibidukikije ni ukuvuga ubucukuzi bukorera mu misozi miremire .
Yagize ati:“Uko ibihe bihinduka n’iterambere rikiyongera ,ikoranabuhanga rigakoreshwa mu bikorwa bitandukanye natwe nti twatanzwe dukora ubucukuzi bw’amabuye yagaciro bugezweho bugendana n’ubutaka dukoreraho ,twe dukorera mu misozi miremire ,bidusaba gutegura neza ubutaka dukoreraho hejuru ndetse n’uburyo twijiramo hasi nabwo burihariye kuko hari ingazi zagenewe ubucukuzi bwo mu misozi .ibirero bidufasha gukora dufite umutekano w’abakozi bacu ndetse n’umusaruro ukiyongera”
Elyne yakomoje ku buryo budasanzwe bakoresha barengera ibidukikije yavuze uko bafata amazi ava aho batunganyiriza umucanga kugirango bagere ku mabuye y’agaciro (gupenyera ) n’andi mazi y’imvura ashobora gutwara ubutaka ku musozi agateza inkangu.
Yagize ati:” Twateguye neza imihora igezweho tuyungururiramo umucanga ,yubatse kuburyo amazi dukoresha ahurira hamwe mu byobo byabugenewe( Dumb) biteguye kuburyo bugezwe n’ibyobo bitatu bihana amazi uko icya mbere gihereza icya kabiri icya kabiri nacyo cyigahereza icya gatatu ,twaciye imirwanyasuri ifata amazi y’imvura ndetse ikaba yanakunganira mu gufata andi Aho yaturuka hose
Mubundi buryo dukoresha turengera ibidukikije harimo gutera ibiti ku butaka dukoreraho ndetse no gusiba no gusanza ibirombe tutagikoresha ,tubifashwamo n’ituburiro ry’ibiti (pepenyeri) duhorana .”
Umuyobozi wa ETS Karinda Valens bwana Darius Kayiranga aganira nikinyamkuru ingenzinyayo.com yagarutse cyane kwiterambere bamaze kugeraho ndetse n’imbogamizi bahura nazo
Yagize ati” twatangiye tugikoresha uburyo Gakondo tunahura nibibazo Byuko aho twakoreraga hari harakorewe mu myaka myinshi ndetse nabacukura bakanacuruza kuburyo butemewe n’amategeko (abahembyi)gusa hamwe n’ubujyanama,gushyira hamwe ndetse no Kugendana n’ibihe tugezemo twaravuguruye ubu dukora ubucukuzi bugezweho ni ukuvuga ubucukuzi bwubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe twubahiriza Kandi tukarengera ibidukikije.
Yavuze ko kurubu bagifite imbogamizi yo kubona amazi kuko ayo bakoresha aturuka hasi mu gishanga akazamurwa na moteri ibi bikabatwara Amafaranga menshi ndetse bikadidiza akazi mugihe moteri yagize ikibazo
Kampani ya ETS Karinda Valens icukura amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Rukoma mu kagali ka Gisheshe ni Kampani ya bonye ubuzima gatozi ikoresha abakozi basaga 200 abagabo n’abagore ,ni abafatanyabikorwa bu Murenge wa Rukoma na Karere ka Kamonyi bishyura ubwishingizi (ejo heza)kuba kozi bayo ,bafasha Kandi mu bindi bikorwa byiterambere nko kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza kubakira abatishoboye nibindi.
Théoneste Taya