KWIBOHORA 29:ABATURAGE BA RULINDO BARISHIMIRA IBIKORWA BY’ITERAMBERE BAMAZE KUGERAHO

Tariki 4 Nyakanga, ni itariki ngarukamwaka yahariwe kuzirikana kwibohora k’u Rwanda n’Abanyarwanda; ni muri urwo rwego abaturage b’ Akarere ka Rulindo bishimira ko hari byinshi bimaze kugerwaho by’umwihariko ibikorwaremezo kandi mbere y’uko u Rwanda rubohorwa nta byari bihari.

Muri byo harimo isoko rya kijyambere rya Base ni soko rigezweho ryujuje ibyango kuko rifasha ababana n’ubumuga, Rifite kandi igice cyahariwe ikoranabuhanga hari kandi igice cyahariwe ubukorikori ndetse na gakiriro byuzuye bitwaye arenga miriyari ebyiri na miriyoni maganatanu z’amafaranga y’urwanda,iri soko rizajya ryinjiza arenga miriyoni 12 mu kweri, ryubatswe nabikorera bo mu karere ka Rulindo.

isoko rya kijyambere rya Base rifungurwa ku mugaragaro

Mu bindi byishimirwa byagezweho hubatswe inzu zabatishoboye 131 batari bafite aho baba,havuguruwe inzu 385 zimiryango yabagamo zarizimeze nka nyakatsi,hubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu mirenge ya Shyorongi ,Masoro na Kinzuzi .

Hubatswe ibiraro 4 byabanyamaguru byo mu kirere mu mirenge ya Base,Burega,Bushoki na Ngoma hubatswe ibagiro rigezwe ry’ingurube mu murenge wa Masoro,isoko rya matungo magufi mu murenge wa base,uruganda w,ikawa mu murenge wa Kinzuzi ,inzu za babyeyi kuri centre de sante ya Kinihira na Kiyanza,ibyumba bya mashyuri .

Hari kubakwa kandi umuhanda Gitanda-Muvumo mu gice cya Shyorongi uyu muhanda nyakubahwa perezida Paul Kagame akaba yarawusezeranyije abaturage ku 28.2.2014 ubwo yasuraga abanyarulindo icyo gihe yabemereye n’umuhanda Nyacyonga-Mukoto uyu nawo,umuyobozi wa karere yijeje abaturage ko mu gihe cyavuba uzatangira kubakwa.

umuyobozi wa karere ka Rulindo Mukanyirigira Judith Photo ingenzinyayo

Ubwo umuyobozi wa karere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yamurikaga ibyagezweho yabwiye abitabiriye ibirori byo kwibohora ku nshuro 29 ko ibi byose byagezweho kubufatanye ni nzego za leta,abikorera ndetse n’abaturage abasaba gukomeza kubisigasira.

Yashimiye ingabo za FPR zirangajwe imbere na perezida Paul Kagame zitanze zikabohora abanyarwanda ndetse n’umurongo mwiza bahaye igihugu .

Musanabera Fortine uhagarariye ababana n’ubumuga mu murenge wa Base Photo ingenzinyayo

Musanabera Fortine uhagarariye ababana n’ubumuga mu murenge wa Base mu maranga mutima menshi avuga ko anejejwe kandi ashimira byimazeyo ingabo za FPR zabohoye igihugu ,n’ubuyobozi bwiza budaheza kuko kurubu abafite ubumuga nabo bashyiriweho umurongo banyuzamo ibyifuzo byabo ndetse ko ibikorwa Remezo byubakwa bazirikanwa atanga urugero rw’isoko rya Base batashye.

Ngezahayo Anastase umushoramari ukora ibikorwa byo kubaza no gutunganya amavuta mu bihwagari mu karere ka Rulindo Photo ingenzinyayo

Ngezahayo Anastase umushoramari ukora ibikorwa byo kubaza no gutunganya amavuta mu bihwagari mu karere ka Rulindo avuga ko nkuwikorera afata umunsi wo kwibohora nk’insinzi ku banyarwanda bose cyane abikorera kuko mbere y’urugamba rwo kubohora i gihugu abikorera bafatwaga nabi nkoho barwanya igihu umuntu ntagire uburenganzira ku mutungo we ndetse bamwe bagatinya gushora imari kuko batizeraga umutekano wibyabo ariko aho ingabo za FPR zibohoye igihu ubu hashyizweho ubwisanzure ndetse n’ubwigenge ku mitungo ndetse n’uburyo bwo kugera ku mafaranga bwaroroshye kuko bashyiriweho ibigo by’imari na mabanki ,.

Anastase ashima ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagme,agashima ubuyobozi bwa karere ka Rulindo bwengera abaturage bukumva ibitecyerezo byabo,bukabafasha mu bikorwa byabo.asaba abikorera gukomeza gushora imari muri Rulindo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere akarere kabo ni gihugu muri Rusange.

Nyirarugero Dancille guverineri w’intara ya majyaruguru

Nyirarugero Dancille guverineri w’intara ya majyaruguru warumushyitsi mukuru muribi birori yashimiye ingabo zagize uruhare mu kubohora igihugu ,ashimira abanyarwanda bakomeje guharanira iterambere, cyane abikorera badahwema gukora ibikorwa biteza imbere abaturage

Yakomeje avuga ko umunsi wo kwibohora uvuze byinshi mu mateka y’urwanda,ko uvuze ubwisanzure,ubwingenge,ubutabera,gushyira hamwe,kwa banyarwanda ,guharanira iterambere kuri bose,ku daheza no gukunda igihugu kuko ababohoye igihugu aruko bagikunda

Yasoje ashimira abanyarulindo ibikorwa by’iterambere bagezeho abasaba gukomeza gushyira hamwe mu bikorwa bibateza imbere ndetse no gukoresha neza amahirwe bahabwa n’ibikorwa remezo biri mu karere kabo ariko barushoho kubisigasira.

Théoneste Taya Ahimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *