Umujyi wa Kigali urasenya amanegeka ukubaka abarakare b’ubutegetsi bwa FPR imbere mugihugu.

Ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika nibwo jisho ry’umuturage.Ubutegetsi bukorera umuturage igenamiganbi kuva avutse kugeza apfuye.Iyo igenzura ry’ibikorwa rusange bikozwe hakemezwa ko ah’umuturage atuye hamushyira mu kaga ahakurwa munzira zihuse.Inkuru yacu iri mu mujyi wa Kigali k’u gikorwa cyiswe amanegeka.

Imwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali yavuzwemo amanegeka hemezwa ko abatuyemo bagomba kuvamo.Uwariwe wese akimara kumvako abatuye Kimisagara uzamuka umusozi wa Mont Kigali batuye mu manegeka,kandi ko bazimurwa ntawe bitashimishije.Abatuye umusozi wa Jali ya Gasata basatiriye ishyamba bananara bubaka nabo kwimurwa bagatuzwa heza barabyishimiye.Gisozi ya Gasabo nabo ikibazo ni cyakindi.Nyakabanda na Nyamirambo nabo amanegeka aravuza ubuhuha.

Iri jambo amanegeka rihinduye inyito kuko Mutsindashyaka Theoneste we igihe yari Meya w’Umujyi wa Kigali ziriya nyubako yazise ibyari.Benshi byarabarakaje binubira iryo jembo.Aho gukemura ikibazo cyo gutura mu manegeka cyafashwe nkicya politiki maze Umujyi wa Kigali urarebera ukingira ikibaba iyubakwa ryaya mazu,none urukundo bayubakanye rusimbujwe ingufu z’umurengera zisenywa.Inkuru ziva mubantu batandukanye zigira ziti”kuva 1999 nibwo hatangiye kubakwa ahariho hasenywa ubu.Uko abanyarwanda bagendaga biyongera mu mujyi wa Kigali inzego zitandukanye z’abayobozi zariye ruswa zikareka abantu bakubaka.Abazi Umujyi wa Kigali mu miturire 1983 badutangarijeko aribwo hakaswe ibibanza. Uwubakaga yaguraga ikibanza agasaba ibyangombwa akubaka.

Rubingissa Pudence Meya w’Umujyi wa Kigali (photo archives)

Abakurikirana ibyakozwe ahitwaga Bannyahe,ukareba abariho bakurwa aho twavuze haruguru urasanga benshi bari munzego z’ubuyobozi bakora amakosa y’umurengera.Ese uwabaza buri wese ushinzwe gukura abantu ahiswe amanegeka yakubwirako amwerekezahe?Ubwo k’u musozi wa Gasata abaturage bakubitaga uwakoreshaga imashini yasenyaga,benshi bagize bati”udusenyera ntaho atwerekeza yanga FPR.Undi nawe ati”tubaye impunzi mu Rwanda rwacu”Kugeza na n’ubu usanga Umujyi wa Kigali ntacyo uratangaza kigendanye naho abakurwa mu manegeka berekezwa.Ubwihebyi no kurwara ihahamuka kubakurwa mu manegeka byafashe intera.Ubwo k’umusozi wa Jali ya Gasata bakubitaga uwabasenyeraga twabajije uwarwanaga icyabimuteye.Asubiza yagize ati”Ndashaka ko Leta ikemura ikibazo ikagiraho itwerekeza.Ko warwanye bibujijwe bihanishwa gufungwa?Asubiza :Sintinya gufungwa kuko igifungo cyambere nkirimo kuko banyirukanye mu Rwanda ntaho nerekeza.Ubusabe bwabatarasenyerwa.Mukamurangwa Rose yagize ati”kuba Leta iduha ibihumbi mirongo icyenda ntaho byagera.Nibaduhe ibibanza cyane ko twebwe twatuye tuvuye mu mahanga cyaneko amasezerano yakorewe Arusha atubuza gusubira kuri Gakondo.Uruhururirane rw’ibibazo bishingiye k’u manegeka birafatwa gahora kandi bifite intera ndende.Ababyeyi bataye umutwe baratorongera.Abana buzuye mu muhanda.Inzego z’umutekano kubafata zibatwara mu nzererezi sicyo gisubizo.Nihigwe neza uko ukurwa mu manegeka yatuzwa.Kumuvana mu manegeka yangazwa birakurura Ibindi bibazo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *