Kuki Umushoramari Hategekimana Martin Alias Majyambere akomeza gufungwa yararangije ibihano yakatiwe n’urukiko?
Urwikekwe rwa politiki s’urwo mu nzego zimwe na zimwe mubahatanira Ministeri kugeza k’urwego rw’isibo.Urwikekwe rwa politiki ruba no kuri rubanda cyane ko aribyo birenganya utagira kirengera.Iyi niyo nzira ituma rubanda yicwa,ahunga cyangwa agafungwa.Inkuru yacu iri mu gice cyo mu majyepfo ,aho wakwita mu Bufundu mugihe cyo mu ngoma ya cyami, Repubulika ya mbere niya kabili ukahita Gikongoro ,muri Repubulika ya gatatu ukahita Nyamagabe.Turi kubivugwa k’umushoramari Hategekimana Martin Alias Majyambere umaze imyaka 29 azungurutswa za Gereza zose zo mu Rwanda.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com yemezako ,kandi bigaragazwa n’uko yagiye afatwa agafungwa akarekurwa.Kuva FPR ifashe ubutegetsi Hategekimana Martin Alias Majyambere ntiyigeze amara igihe adafunzwe cyangwa ngo aburane ntarekurwe.Ikibazo kigora umwe k’uwundi n’uko afungurwa akongera agafungurwa.Ubwo yafatwaga bwa mbere agashyikirizwa umugenzacyaha wa Jendarumori ya Gikongoro habuze ibimenyetso,ariko akurwa mu ifasi ya Gikongoro ajyanwa mu ya Butare aho yahasanze Umushinjacyaha Ntete Marius agahita amuganisha muri Gereza ya Karubanda.Hategekimana yagejejwe imbere y’urukiko rumugira umwere ataha iwe murugo.Akiziritse k’umugabo gasiga kamwogoshe ubwana.Hategekimana yaje gufatwa n’urwego rwa DMI ishami rishinzwe iperereza mu Gisirikare rumugeza Kanombe akomerezwa ku Mulindi .Imbere y’urukiko Hategekimana Martin Alias Majyambere yaraburanye agirwa umwere. Icyizere cyaje kuraza amasinde kuko Hategekimana yaje kurekurwa ageze hanze abaganishijwe muri Gereza ya Muhima.Bamwe mubumva akarengane ka Hategekimana Martin Alias Majyambere baje kumuganisha mu nkiko araburana agirwa umwere.Iyagukanze igohoza ku nkeke haje icyaha gishya kuganisha Hategekimana Martin Alias Majyambere muri Gereza ya Ntsinda mu karere ka Rwamagana.Ibihano byose byashyizwe kuri Hategekimana Martin Alias Majyambere byararangiye ubuyobozi bwa Gereza ya Ntsinda buramurekura.Urwishe ya nka cyangwa akiziritse k’umugabo nibyo byabaye kuri Hategekimana Martin Alias Majyambere kuko yafashwe muburyo butunguranye aganishwa kuri Polisi Kicukiro akomerezwanya muri Gereza ya Mageragere.Hategekimana yaje kurega uyobora Gereza ya Mageragere,ariko urukiko rwirengagiza ibimenyetso byatanzwe n’urega baha agaciro ibyuregwa.Ubu byifashe gute? amakuru ava ahizewe akatugeraho ngo n’uko hari abanyabubasha bo muri FPR bamwe bayiteranya n’abaturage basabye Hategekimana Martin Alias Majyambere ko bafatanya ubucuruzi akabangira nabo bakamubwirako natabasinyira bazamuhezamo.Umwe mubo twaganiriye ariko akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we tuganira yagize ati”ikibazo cya Hategekimana Martin Alias Majyambere twakinjiyemo kugirengo arenganurwe cyane ko mu idosiye ye hagiye habonekamo kumurenga ya.Yagize ati”iyo urebye uko yagiye afungwa n’uko yagiye afungurwa ubonako habayemo impande zamugonganiyeho.Twabajije uyu muyobozi ikibazo cy’uko har’abanyabubasha bitwikiriye inshingano bafite muri FPR bakamurenganya icyo babateganyiriza? Umuyobozi yagize ati”Uretse n’uyu Majyambere hari benshi barezwe jenoside baburana bakagirwa abere.
Twagerageje gushaka umuvugizi w’ubushinjacyaha ntibyadukundira ko tumubona.Abaturage bo mu mujyi wa Gikongoro bo bagira bati”Twebwe twatanze ubuhamya kuva Majyambere yatangira gufungwa cyane ko umugore we n’umututsikazi byagiye mu nyandiko zitandukanye twagiye tubazwa.Abanyamategeko murwego mpuzamahanga bo badutangarijeko urangije ibihano agasohoka muri Gereza ntakindi kimenyetso gishya kimufunga kuko ubushinjacyaha buba bwarakimureze mu iburana naho kuri Majyambere birenze amategeko areba imanza nshinjabyaha.Undi ati”n’ubwo icyaha cya jenoside kidasaza,ariko kuri Majyambere we yongeye gufungwa akekwaho ko atarangije ibihano ntiherekanwe nibyo aribyo.Ubwo inzego z’ubutabera zizaduha ikiganiro ku ifungwa rya Hategekimana Martin Alias Majyambere tuzabagezaho.Ubutaha.
Kimenyi Claude