Iyimikwa ry’umutware w’Abakono ryambuye Gatabazi Jean Marie Viannry umugati yagaburirwaga na FPR.

Umuhanzi ati”nar’umupfumu ikirenga indamu zikanyugariza”bukeye aho naraguzaga nsanga bambeshya mbireka byose.Gatabazi yasunitse benshi muri politiki ya FPR abita ko badakunda umuryango none bisojwe abaye igisambo ruharwa.Abandi bati”Gatabazi uretse no guhemukira rubanda yambuye umupfumu we bikaba bimugarutse.

Gatabazi mu nzira ya politiki ifunganye (photo archives)

Iy’isi tuyizaho ntacyo tuzanye nibyo twayishakiyeho tukayivaho ntacyo dutwaye.Politiki y’u Rwanda ishamikiye k’ubwoko yatangiye 1955 iza no kuvamo ubwigenge na Repubulika.Amashyaka UNAR na MDR parimehutu zari zibihanganiye byaje gukizwa na Kamarampaka.Kuva 1962 ntabwo abanyarwanda bakiriye kimwe ubwigenge na Repubulika.Ibyabaye birazwi n’uko byagiye bikorwa n’ingaruka mbi byagize ku Rwanda n’abanyarwanda.Inkuru yacu igiye kugaruka ku kibazo kimaze iminsi kivugwa gishingiye kucyiswe ubwoko,abandi bakacyita umuryango.Umurongo wa mbere n’uko mu Rwanda iyo wumvise ubwoko wumva Hutu,Tutsi na Twa.Ibi bikaba byaratangiranye n’Ababiligi mugihe bakoronizaga u Rwanda.Umurongo wa kabili uzamo umuryango :Abanyiginya,Abazigaba,Abega,Abasiga nindi miryango.Ubu rero mugice cy’Amajyaruguru hadutse icyiswe ubwoko mugihe ababarizwamo bo babyita imiryango.Ibi bikaba byafashwe nkaho bigometse k’ubutegetsi nk’igihe cya Rukara Rwabishingwe.Urwikekwe rurashibuka nk’igiti giteye k’umugezi urwangano rukavuza ubuhuha bimwe Eduard Bamporiki yigeze kuvugira mu nama ya FPR aho yagize ati”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uduha inshingano aho kuzikora tugasimbuka imitego.Bamporiki wigeze gufungisha Mugambira nyiri Hotel iba Ku Kivu mu karere ka Karongi amushinja ko ategeka abakobwa akoresha kuraza abagabo.Mugambira yafunzwe ukwezi agirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga Iyimikwa ry’umutware w’Abakono kuba ryarubikiye umugati Gatabazi Jean Marie Viannry yahawe na FPR byo bivugwa muri ubu buryo.Ubwe Gatabazi ntabwo ar’umukono,ariko amakuru atugeraho ngo n’inshuti yabo.Kuba Perezida Kagame yavuzeko Gatabazi ar’igisambo bikaba aribwo bimenyekanye nicyerekanako Inzego zimwe zamukingiye ikibaba Gatabazi akigirwa Depte akajya Afrika yepfo yavuzweho ubujura yirukanwa mu nteko ishingamategeko.Gatabazi bidateye kabili agabirwa umwanya muri CNLS.Gatabazi yasubijwe inkoni y’Ubudepie.Gatabazi yagabiwe intara y’amajyaruguru.Inzego zamukizeho iperereza akurwaho kubera gukekwaho amakosa.Umupfumu wa Gatabazi yaje kumusubiza intara bidatinze agabirwa Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu aza gukurwaho.Ubu amakuru acaracara ngo Gatabazi yaba afunzwe.Icyo akekwaho nicyo kitaramenyekana.Abasesengura politiki ya FPR bemezako Gatabazi kuzayigarukamo bizamufata igihe kinini cyane ko amakosa ye yabaye umurengera.Kuba igice cy’Amajyaruguru kivugwamo imiryango igenda yimika abatware bikaba byaraneguje ba Meya birerekanako ikibazo cyafashe intera.Wowe ushaka kuba umutware w’umuryango uvukamo wumva bizafasha Iki sosiyete nyarwanda?ese abagerayo mwe mwumva imiryango muvukano igize umutware byatwara iki? Isesengura ryimbitse n’uko abavugako ar’abatoni b’ingoma barayikorera ibinyuranye n’umuco nyarwanda.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *