Abacururiza mu isoko ry’i Gahanga mu karere ka Kicukiro. bahagurukiye kwamagana ibihuha bikwirakwizwa ko nta mutekano uhari

Umuntu k’uwundi bisabwa ko amubera ijisho ry’umutekano.Izi n’izo nyigisho buri muyobozi abwira abaturage,haba mu nama yo mu Isibo, Umudugudu, Akagali , Umurenge kugeza no k’u nzego zikuriye izi tuvuze haruguru.Uko benshi mu banyarwanda bahabwa ubwisanzure mugutanga ibitekerezo,bagahabwa uburenganzira bwo kwishyira bakizana,hariho abasinda Amahoro bagahungabanya umutekano.Iyi n’iyo nkuru tugiye kubereka yo mu murenge wa Gahanga,ho mu karere ka Kicukiro,Umujyi wa Kigali.Inkuru yacu iri mu isoko ry’i Gahanga kuko hadutse ibihuha bivugwako abahacururiza bafite umutekano muke batezwa n’abajura babambura ibyo bafite bakabatera ibyuma,cyane ko ngo baba bitwaje intwaro gakondo.Inzego zitandukanye zikorera mu murenge wa Gahanga ziganira n’ikinyamakuru Ingenzi news paper, ingenzinyayo com na ingezi tv bagize bati”Umurenge wa Gahanga ufite ubuyobozi mu nzego zose kandi buri rwego rufitemo urw’umutekano.Ibyabavugako hariho uwatewe icyuma byo nukubeshya cyaneko nta n’ibitaro berekana aho uwahohotewe arwariye.Ibi bikaba arabashaka kwica umutekano kandi ntituzabemerera turiho turabigenzura.
Twakomereje urugendo rwacu ku isoko rya Gahanga kugirengo twumve uko byifashe.
Twaganiriye n’ubuyobozi bu isoko n’abacuruzi.
Umuyobozi w’isoko twamubajije ku bivugwa ko hariho abacuruzi bamburwa ibyo bafite kugeza naho batewe ibyuma?

Isoko ry’i Gahanga mu karere ka Kicukiro umutekano niwose (photo Ingenzi)

Umuyobozi w’isoko rya Gahanga:Nabyumvise mu makuru ko harabamburirwa muri stade,ariko siniyumvisha ukuntu uwavuye mu kazi akaza guhura n’ikibazo uburyo yagihuza nako kandi yatashye.Twe dufite umutekano usesuye ntawuhohoterwa.
Ingenzi umutekano uhagaze gute muri rusange?
Perezida w’isoko rya Gahanga: Umutekano nimwiza nkahandi hose mu Rwanda nabavuga biriya nabirukanywe kubera imyitwarire igayitse yagiye ibaranga.
Umucuruzi wo mu isoko rya Gahanga we yagize ati”nimudutabarize abakwiza ibihuha bakurikiranywe kuko si soko gusa baba basebeje baba basebeje igihugu cyose ko nta mutekano gifite,kandi abanyarwanda tuwurinda no mumahanga.Isoko ry’i Gahanga ritangira gufunga samoya n’igice sambili buri wese akaba yatashye.Higeze kugaragaramo abakoraga ubujura basigaye mu isoko bafatiwe icyemezo batangira kwigomeka k’ubuyobozi bwaba ubwo mu isoko ndetse no muzindi nzego.Abacururiza mu isoko ry’i Gahanga bakaba bahumuriza abakiriya babo bababwirako batagendera ku bihuha byabasebya u Rwanda bavugako nta mutekano uhari.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *