Rwamagana: Bamurikiwe ingamba zo kwihutisha gahunda za leta n’imihigo y’umwaka wa 2023-2024.
Abitabiriye inama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana bamurikiwe ingamba zo kwihutisha gahunda za leta na gahunda z’iterambere ry’Akarere, bagaragaragarizwa imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2023-2024 berekwa n’uruhare rwa buri wese mu kuyishyira mu bikorwa.
Ibi byagarustweho mu inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamgana yabaye kuri uyu wa kane tariki 24 kanama 2023, ni inama yitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abakuru b’Imidugudu igize Akarere ka Rwamagana ,abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere n’abayobozi bahagarariye inzego z’abikorere.
Umuyobozi wakarere Mbonyumuvunyi Radjabu yasabye abitabiriye inama gukurikiza ingamba zo kwihutisha gahunda za leta atanga n’ubutumwa ku baturage abibutsa ko aribo bafatanyabikorwa bambere mu gushyira mu bikorwa imihigo y’Akarere.
Yagize ati:” Iyi nama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere ni umwanya wo kurebera hamwe ibitaragenze neza no kuganira ku ingamba zo kwihutisha gahunda za leta. Abanyamabanga nshigwa bikorwa b’imirenge mucyemure ibibazo by’abaturage bireke kuba ibirarane mwongere imbaraga mu guharanira guhindura imibereho y’abaturage no kwihutisha ibikorwa kugira ngo gahunda y’Igihugu y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1) igerweho vuba.Abaturage turabasaba ubufatanye kuko nibo bafatanya bikorwa bambere b’akarere, imihigo mwinshi ikorwa nabo buri wese namenye inshingano ze tumenye aho gushyira imbaraga twubake akarere kacu.”
Twagirayezu Daniel wari witabiriye inama avuga ko nk’abakuru b’imidugudu biba ari ngobwa kugaragarizwa gahunda za leta kuko bituma bamenya aho bahera bazishyira mu bikorwa.
Ati:” Nkatwe abakuru b’imidugudu kugaragarizwa gahunda za leta biradufasha cyane kuko bituma tumenya aho duhera tuzishyira mu bikorwa cyane ko byose bitangirira mu isibo.”
Muri iyi nama ya Komite mpuzabikorwa y’akarere Umuyobozi w’Akarere yasinyanye imihigo y’umwaka wa 2023-2024 n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge,yanaboneyeho kwibutsa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Abakuru b’Imidugudu ko imihigo bayasinyanye n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge mu izina ryabo, bityo ko bagomba kuyishyira mu bikorwa, baharanira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Imihigo ya sinywe ni 125 izashyirwa mu bikorwa n’amafaranga y’ingengo y’imari angana na 32,042,512,280 y’amafaranga y’ U Rwanda.
Akarere ka Rwamagana kashyizweho n’itegeko muri Mutarama 2006, ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, akaba ari nako karimo icyicaro cy’Intara. Akarere ka Rwamagana, kagizwe n’Imirenge 14, Utugali 82 n’Imidugudu 474, Ingo 74175. Gafite ubuso bungana na 682 km2 n’abaturage 313,461, bari ku bucucike bwa 460/Km2.
Taya Theoneste