Akarere ka Huye Meya Sebutege Ange yakingiye ikibaba Mbabazi Uwamabera Clemence Gitifu w’Umurenge wa Mbazi wahaye isezerano abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Kuva u Rwanda rubaye Repubulika hakemezwa ko umugabo n’umugore bazajya babana bakoze isezerano muri Komine hashyizweho imyaka shingiro y’ubukure ,baba k’umugabo cyangwa umugore.Icyo gihe isezerano ryatangwaga na Burugumesitiri nawe wasezeranye.Ubu rero isezerano ryo gushyingirwa ritangirwa mu mirenge ,kandi imyinshi usanga ba Gitifu ar’ingaragu cyangwa barashenye ingo.Aha niho benshi bashingira bemeza ko ariyo mpamvu n’ingo z’ubu zimwe na zimwe zitakigira Ireme babaye ndwigere nigendere.Inkuru yacu iri mu murenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye.Aha biravugwako Gitifu Mbabazi yahaye isezerano abana bataragira imyaka y’ubukure.Meya Sebutege iki kibazo cyatumye ashyirwa k’urutonde rw’Abameya 7 bashobora gusubiza cashet y’Akarere.

Clemence Uwamabera umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi

 

Muri iyi myiteguro y’itangira ry’amashuri inzego z’uburezi nizishinzwe ubutabere n’iterambere ry’umuryango nizikurikirane Clemence Uwamabera umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye ukomeje gusezeranya mu buryo butemewe na Mategeko, abanyeshuri batujuje imyaka y’ubukure afatanyije na Byiringiro Danny umuyobozi wa Gs Butare Catholique kuko bahishira abahohoteye bagatera inda abanyeshuri babakobwa bigaga kuri G.S Butare Catholique.

Hakunze kumvikana inkuru zicicikana zivuga ku bibera muri G.S Butare Catholique ko ari agahoma munwa ndetse ko imyitwarire y’umuyobozi w’ishuri Byiringo Danny idakwiye umurezi, mu minsi ishize humvikanye umugore wa rwaniye kuri G.S Butare Catholique avuga ko Danny hari ibyo yamwemere nyuma yo kumusambanya ariko ntabimuhe afata umwanzuro wo kuza ku mwishyuza aho akorera.

Humvikanye kandi muri 2021 inkuru yavugaga ko kuri G.S Butare Catholique hirukanwe icyarimwe abanyeshuri 47 icyo gihe umuyobozi w’ishuri yavugaga ko bazira imyitwarire mibi kandi mubyukuri nawe atabaha urugero rwiza nk’umurezi w’ishuri.

Byiringiro Danny umuyobozi wa Gs Butare Catholique

Mu mwaka ushize Clemence Uwamabera umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mbazi mu bihe bitandukanye yasezeranije abana babakobwa bigaga kuri GS Butare Catholique nyuma yuko abo banyeshyuri bari baratwaye inda zitateguwe ,bagahagarika amasomo yabo bagahitamo kubaka ingo,
Ibi ngo byabaye umuco ku banyeshuri biga kuri GS Butare Catholique,ariko ngo byabaye nku muco biterwa nuko ubuyozi bw’ishuri budahamye ndetse ngo umuyobozi w’ishuri nawe ubwe imyitwarire ye iracyemangwa, mubindi nuko ngo ubonye ko atwaye inda yumvikana n’uyimuteye maze bakegera Danny umuyobozi w’ishuri akabashakira umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge bakamuha amafaranga ba kamwongerera imyaka biturutse ku kagali n’umudugudu bikagera no ku umurenge
akabasezeranya ,aha rero Uwamabera Clemence ngo ibyo biraka ni ibye yabigize umushinga wo kuvutsa abana amahirwe yo kwiga no kubambura uburenganzira bwo kubona ubutabera mu gihe bahohotewe ahubwo agahitamo kubasaba amafaranga akabashyingira.

Mubuhamya Yvonne Ishimwe twahinduriye amazina umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye kuri G.S Butare catholique waseranye n’uwamuteye inda muri 2022 mu kwezi 5 ku murenge wa Mbazi asezeranijwe na Gitifu Clemence yivugiye ko acyimara gutwara inda we n’uwayimuteye cyane ko yari afite cash begereye umuyobozi w’ishuri Danny Byiringiro bamubwira ko bo biyemeje kubana ariko ko umukobwa atujuje imyaka yabagiriye Inama yo kwegera Clemence umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mbazi akabibafashamo ngo baramwegereye abasaba amafaranga maze barayamuha abohereza gushaka icyangobwa cyo ku Kagali cyaho umukobwa avuka cyuko yujuje imyaka nabo ngo niko babigenje bageze ku kagali naho batanga Cash barabafasha.nyuma barasezeranye gusa Yvonne avuga ko yicuza kuba barataye i shuri kuko inzozi ze zejo hazaza zarangiye avuga kandi ko kuba yarubatse urugo acyiri muto akabana n’uwo atakunze nabyo bimukomeretsa kuko ngo ntabyishimo acyigira muri we.

Mugenzi we wasezeranye muri uyu nwaka wa 2023 mukwezi kwa karindwi nawe yigaga kuri GS Butare catholique mu mwaka wa kabiri akaba yarashatswe n’umucuruzi byaramenyekanye cyane ubwo bajyaga gufunga uwamuhohoteteye Clemence Uwamabera umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi yahise abasezeranya igitaraganya mu buryo butemewe kuko yari yabasabye amafaranga menshi.

Mubutumwa bugufi umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mbazi Clemence yabwiye ikinyamkuru ingenzinyayo yagize ati:” Nakugira inama yo kugana ubutabera aho kunyandikira jye. Nta mwanya w’ibihuha mfite.kandi niba byarabaye nge ntabyo nzi ikindi ntubishinzwe. ”

Aha yarabajijwe niba ibimuvugwaho ko akorana n’ububyozi bw’ishuri mu guhishira abateye inda abanyeshuri ndetse akabasezeranya mu buryo butemewe n’amategeko aribyo.

Sebutege Ange Meya w’Akarere ka Huye (photo archives)

Ubwo umuyobozi wa Karere ka Huye Ange Sebutege ya bonaga ubutumwa kuri X yanditse kuri whatspp y’umunyamakuru ati”Aba bageni ni bande? Uburyo amakuru ku ishyingirwa asigaye abikwa ntabwo bishoboka ko abantu bashyingirwa hatubahirijwe amategeko. Si ubwa mbere ukigaragaje, wampa izo details hanyuma ushake n’umwanya uzaze tubiganire urebe n’ukuri. Uwakora amakosa wese akamenyekana yabihanirwa

Umunyamakuru ya muhaye detail nkuko yarazimusabye nawe yongeraho ati:”Ibindi nta mpamvu yo kubyohereza. Ababyeyi babo babifiteho ikibazo bazageza ikibazo n’ibimenyetso aho bumva hose barenganurwa”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda, yongera gusaba ababyeyi kuba inshuti z’abana kandi bakirinda Guhishira ababahohoteye.

Taya Theoneste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *