Umujyi wa Kigali: Umurenge wa Gahanga hafashwe ingamba z’ubukangurambaga zo kubungabunga urubyiruko . binyujijwe mu mupira w’amaguru
Umuyobozi mwiza ahora ku isonga ryo kureberera abayobora.Ibi bisa nk’umwungeli uhoza ijisho ku ntama ziri murwuri.Izi nizo ntego ziri mu muhigo w’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahanga umwe muyigize Umujyi wa Umurenge wa Gahanga ufatanije n’umufatanyabikorwa bateye intambwe ikomeye yo gukura abana mu mihanda bagasubizwa mu mashuri.Intego nyamukuru n’uko abana b’u Rwanda badakwiye kuba inzererezi,kuko ubuzererezi bushora urubyiruko mungeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge,ku bakobwa bagaterwa inda zitateguwe bityo ejo haba hazaza hakaba hangiritse.
Hatorwa nk’umufatanyabikorwa n’Umurenge wa Gahanga bateguye amarushanwa y’umupira w’amaguru agizwe n’amakipe atandukanye.Urubyiruko ruriho ruhabwa impanuro za kirazira ,rwigishwa ko kunywa ibiyobyabwenge aribibi,ku bakobwa ko kuba inzererezikazi bitera ubwomanzi bikabaviramo inda zitateguwe bagera kuri 450.Gitifu w’Umurenge wa Gahanga Rutubuka Emmanuel yagize ati”Twe nk’umurenge duhozaho inyigisho kuva murwego rw’Isibo twamagana ibiyobyabwenge kuko umwana wabikoresheje ntacyo yimarira kandi igihugu kikahagirira igihombo.Rutubuka arasaba buri mubyeyi kutareberera umwana uzerera.Hacorwa yo mungamba zayo n’ugufasha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge cyane ko byica uwabikoresheje.Buri mwana wese witabiriye gukina umupira w’amaguru yarafite ibyishimo.Umwana waje kureba aho mugenzi we akina nawe yiyemeje kugeza ubutumwa kuri mugenzi we utitabiriye.Hacorwa yo yiyemeje kuzamura impano ya buri mwana kugeza n’ubwo bazakora amakipe bakayandikisha muri Ferwafa.Wowe ureberera umwana w’u Rwanda akoresha ibiyobyabwenge gerageza gutera ikirenge mucya Hacorwa.
Kimenyi Claude