Ikipe ya Rayon sports ikuye amanota atatu kuri Etoile de l’est yo ikomeza kugana mucyiciro cya kabili aho imenyerewe.

Uruhuri rw’ibibazo byugarije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bimaze kurenga urugero.Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa rivugwaho kubogamira ku makipe amwe namwe,ariko rikarenganya,rikima ikipe ya Rayon sports umwanya nk’undi munyamuryango wese.Ibyabaye bimwe reka tubyirengagize turebe urugomo rwakorewe bamwe mubafana b’ikipe ya Rayon sports bari bayiherekeje mu karere ka Ngoma.Amategeko agenga umupira w’amaguru atandukanye nagenga izindi nzego,ariko umufana wakubitiwe ku kibuga agomba kurenganurwa agahabwa ubutabera.Ubwo ikipe ya Rayon sports yakinaga niya Etoile de l’est benshi mubafana bandi makipe bifuzaga ko habaho ikinyuranyo,icyo kinyuranyo cyari cy’uko Rayon sports yatsindwa cyangwa ikanganya.Ibi rero siko byaje kugenda kuko Rayon sports yabonye igitego kimwe rukumbi cyayihaye intsinzi.Umukino urangiye bamwe mubafana b’ikipe ya Rayon sports bakubiswe kugeza naho harimo abajyanywe kwa muganga.
Ikipe ya Rayon sports kugeza n’ubu ntacyo iravuga kururwo rugomo rwakorewe abafana bayo.Komite tuzayigarukaho ejo.Ferwafa ntibindeba, ntiteranya,uwampaye umwanya ntarampa umurongo nakemuramo ikibazo cy’uko hari abafana bamwe b’ikipe ya Rayon sports bakubiswe.Ninde watanze uburenganzira bwo gukubita abafana b’ikipe ya Rayon sports?Niba uwihaye gukubita abafana b’ikipe ya Rayon sports atarakurikiranwa birababaje.Urwego rwose rushinzwe gukurikirana iby’umutekano twaruhamagaye ntibyadukundira.Umunsi bazaboneka tuzabagezaho icyo twavuganye.

Umwe mubanyabubasha yigeze kwihanukira ngo ikipe ya Rayon sports ihoramo akavuyo uwayisesa.Col Karasira Richard Perezida w’ikipe y’APR fc nawe ati ya kipe ijya ibeshyako iturusha abafana izarebe Data zabinjita ku kibuga? Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bibutse urugomo rwakorewe Cedric Hamiss 2014 bikamuviramo kwirukanwa mu Rwanda.2019 ubwo umufana w’ikipe ya Sunrise yinjiraga mu kibuga i Nyagatare agakubita Bimenyimana Calb Ferwafa yaramuhannye.Ubu rero buri rwego rwitezweho igisubizo k’urugomo rwakorewe bamwe mubafana b’ikipe ya Rayon sports kugeza naho bamwe bakubiswe.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *