Nyarugenge: Mu murenge wa Kigali FPR yungutse abanyamuryango bashya 1485 harimo 510 ba kampani Gamico ltd.

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali Umuryango wa FPR inkotanyi wungutse abanyamuryango bashya 1485 harimo 510 b’urubyiruko rukora muri kampani Gamico ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho banayise Gamico special cell kubera ibikorwa by’indashyikirwa imaze kugeza mu urubyiruko no kurushishikariza gutera intabwe idasubira inyuma binjira mu muryango FPR Inkotanyi.

Ibi byabaye kuri uyu wagatandatu tariki 17 Gashyantare 2023 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga muri uyu murenge bugamije gushishikariza urubyiruko kwibumbira mu muryango no kwitabira gahunda y’amatora azaba mu kwakarindwi aho aba banyamuryango bashya basabwe gushishikariza urundi rubyiruko ibyiza byo kuba mu muryango.

Hatanzwe kandi ibiganiro ku mavu n’amavuko ya FPR Inkotanyi n’imikorere yawo,uruhare rw’umuryango mu kubohora u Rwanda, ubumwe n’ubudaheranwa mu rubyiruko, uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’ U Rwanda, urubyiruko rushya ruboneraho kurahira kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi rufite amakuru ahagaije ku muryango aho bamwe mu rubyiruko biyemeje gushyira mu bikorwa amahame y’umuryango.

Uwimana Dive ni umwe mu rubyiruko rukora muri kampani Gamico ltd warahiriye kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi yagize ati:” Kuba ndahiye kuba umunyamuryango wa FPR ndabyishimiye cyane ni igikorwa cyiza kandi gikomeye ndetse ntabwo nzabahemukira mu guteza imbere u Rwanda nk’uko nabirahiriye nzagenda mbafasha muri byinshi nko gukangurira urundi rubyiruko bagenzi banjye gukura amaboko mu mufuka bagakora ndetse n’abatarajya mu muryango nzabashishikariza kuwuzamo kuko nasobanukiwe neza ibyiza by’umuryango namenyeko umwana utaba mu muryango ntamahoro aba afite nzakomeza gufatanya n’urundi rubyiruko n’anyarwanda muri rusange guteza imbere igihugu cyacu.

Umuyobozi wa kampani Gamico ltd Jean Philippe Ndagijimana yavuze ko bo biyemeje gukora ibikorwa bitandukanye bizafasha urubyiruko mu kwiteza imbere anasaba abanyamuryango bashya barahiye ko ibyo bavuga bikwiye kugaragarira mu bikorwa anashimira Special cell Gamico intabwe imaze gutera mu kwibumbira mu muryango avuga ko bakwiye gushishikariza abandi binyuze mu bikorwa bigaragara imvugo ikazaba ariyo ngiro.

Urubyiruko 510 bakora muri Gamico mining ltd barahirira kuba banyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Gishyika Rwagatera Maick akaba ashinzwe Discipline mu muryango wa FPR kurwego rw’akarere ka Nyarugenge yashimye cyane umurenge wa Kigali ibikorwa imaze kugeraho cyane mu gushishikariza abanyarwanda mukwibumbira mu muryango abasaba gukomerezaho akomeza ashima Gamico special cell nariyo Gamico ltd kuba umufatanya bikorwa mwiza w’akarere yabasezeranyi kuba hafi y’abanyamuryango bashya mu bikorwa byo kwitegura amatora abasezeranya kubakorera ubuvugizi hakabaho gahunda yo kujya mu itorero.

Ntirushwa Christopher,PMM mu murenge wa Kigali niwe wayoboye Umuhango wo kurahiza abanyamuryango bashya.

Ntirushwa Christopher, Komiseri w’imiyoborere myiza (PMM) mu murenge wa Kigali, niwe wayoboye Umuhango wo kurahiza abanyamuryango bashya 1485 baturutse mu utugari twose tugize umurenge harimo 510 bateye intambwe idasubira inyuma mu bakozi ba GAMICO Mining Ltd.

Yagize ati:”Chairman wa RPF-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame yaduhaye urugero rwiza mu cyerekezo cy’umuryango, tugomba kwita ku iterambere n’imibereho byiza by’umuturage dugasigasira ubumwe bwacu y’amahame tugenderaho y’umuryango wa RPF akajya mu ibikorwa.”

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *