Akarere ka Bugesera Umurenge wa Mushenyi:Mukarurangwa Immaculee yiyemeje guheza muri Gereza musaza we Mbatezima Pierre Celestin.

Urukundo rukomeje gucika umuco ugakendera urwangano rukabona inzira rubanda akarengana akabura kirengera.Intandaro y’uru rwangano iterwa n’imitungo,aho umuntu atifuza gusangira nabo bavukana.Aha rero niho ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo.com cyakiriye amakuru y’urwangano ruri muri bene Iraguha Edisa ,aribo Mukarurangwa Immaculee na Mbatezima Pierre Celestin bahigana bukware bapfa amasambu.Inyota y’ubutunzi kuri Mukarurangwa Immaculee yatangiye afungisha nyina umubyara ariwe Iraguha Edisa ashaka kumunyaga isambu.

Twisunze kopi y’urubanza RC 00187 /2020 /TB/NYMTA rwaje gukomereza murukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukorera Gasabo Mbatezima Pierre Celestin yatsinze mushikiwe Mukarurangwa.Uko intandaro y’ubutunzi yabyaye urwangano mu muryango wa Nyakwigendera Iraguha Edisa yavuye ku isambu UPI 05 /07/06/02/1971 hashingiwe ku izungura.Iraguha Edisa yabyaye abana umunani aribo: Mukarurangwa Immaculee,Kayitare Manase,Magorwa Emmanuel na Mariya.Nkuko amakuru atugeraho aba bana Iraguha Edisa yababyaranye n’umugabo witwaga Mutabaruka Eduard bari barashakaniye ku Murama mu Bugesera 1966.Andi makuru atugeraho nayuko Nyakwigendera Iraguha Edisa yaje gushakana na Habihirwe Paul i Nyamata Bugesera akaba yarahabyaye abana aribo:Manfelicite Jean Ferdinand,Benimana Marie Thomaide ,Siborurema Muhizi Rodriqu na Mbatezima Pierre Celestin.Icyo gihe hari 1975.Ubwo Nyakwigendera Iraguha Edisa yatandukanaga na Habihirwe Paul yasubiye kwa Se wamubyaraga yubakirwa inzu y’uburushyi.Segiteri Musenyi niyo yatuje Mukarurangwa Immaculee mu isambu UPI 1971 . Kayitare Manase niwe mwana wafashe inzira ajya kubana na nyina Iraguha Edisa.Ubwo Iraguha Edisa yatuzwaga na Segiteri yari kumwe n’abana yabyaranye na Habihirwe Paul,kuko abo kwa Mutabaruka Eduard bari baragumyeyo,1980 nibwo Mukarurangwa Immaculee nawe yahisemo kubana na nyina Iraguha Edisa mu nzu y’uburushyi.

Kayitare Manase waje kuba umusirikare muri (ex far inzirabwoba) yaje gushaka umugore 1992 nyina Iraguha Edisa amuha umunani agurana n’umuvandimwe we Magorwa Emmanuel ,undi wo kwa se Mutabaruka Eduard,kuko bo basangira se na nyina.Urwangano rwaje gutangizwa na Kayitare Manase,kuko yabwiraga nyina ko adashaka abana yabyaranye na Habihirwe Paul mu iyo sambu.”abo yitaga imungu” icyo gihe mu Bugesera amacakubili ya uzaga ubuhuha.Kayitare Manase mumbaraga z’igisirikare yahise ahiga bukware Monfelicite Jean Ferdinand abaramuhunze.Uyu yaje kujya gushakisha ubuzima muri Ngenda.Nkuko tubikesha abakurikiranye amakimbirane yavutse hagati ya Iraguha Edisa n’umuhungu we Kayitare Manase,bagize bati”Iraguha yatsinze Kayitare.Urubanza rwabereye muri Komine Kanzeze nibwo Kayitare yatsinzwe ajya kuba Nyamata,kugeza 1994 MRND itsinzwe ahungana nayo ajya Zaire ubu yahindutse Kongo Kinshasa ntarahunguka.Ubwo 1992 mu Bugesera hatangiraga ubwicanyi interahamwe zibasira abatutsi Mbatezima Pierre Celestin yahishe Sakindi Lazaro n’umuryango we .Muri Jenoside Iraguha Edisa yatanze ikiguzi ku batutsi yarahishe kongeraho abana yabyaye kwa Habihirwe Paul.

Igihe hasenywa inkanbi 1996 za Tingitingi Mukarurangwa yarahungutse ajya Kwa nyina Iraguha Edisa baramwakira.Mukarurangwa amaze gushiramo Tingitingi 1997 nibwo yabwiye nyina ko adashaka Mbatezima Pierre Celestin mu iyo sambu.Dore uko Mukarurangwa yatangiye gutegura kugirira nabi musaza we Mbatezima basingira nyina badass gira se.Aha Mukarurangwa yavugaga ko isambu ariya musaza we Kayitare Manase basangira se na nyina.Mukarurangwa akimara kwiha ibipande byiyo sambu,nyina Nyakwigendera Iraguha Edisa yagannye Segiteri Musenyi Konseye ategeka Mukarurangwa kuvamo muho yihaye ku ngufu akava no kwa nyina.

Mukarurangwa yaje kwisunga Gahigi Straton ,Kampire Esperance ,Rwibasira Faustin ,na Kidindi murumuna wabo .Sibomana Jean Baptiste baje kugambanira Iraguha Edisa hari 1999 yarafashwe arafungwa akurikiranyweho kujya mu bitero byishe abatutsi,i Ntarama kwa Kibindi.Aha niho herekana ubugome bwa Mukarurangwa Immaculee ushaka kwikubira umutungo wose wa nyina Nyakwigendera Iraguha Edisa.Ubwo Mukarurangwa yashinjaga nyina kwica abatutsi hariho nabo yarakoye aribo aba bakurikira.Bakundiye Chantal Umudugudu Muyange,Akagali Marangundo /Nyamata -Bugesera.akoresha Tel 0788582336/0788630688.Undi ni Nyirisenge Alphonse Umudugudu Bishenge , Akagali Musenyi, Umurenge Musenyi
Mukakibago Dative Akagali Kayumba, Umurenge Nyamata,Akarere Bugesera. Tel 0786401633/0726213050
Muhongerwa Jacqueline Umudugudu Ninda, Akagali Kanzenze, Umurenge Ntarama.Tel 0783193156/0727149987
Nyiragicaniro Gerturde Umudugudu Gitovu,Akagali Kanazi, Umurenge Nyamata
Ikibazo cy’ifungwa rya Iraguha Edisa afungishijwe n’umukobwa we Mukarurangwa cyaje gukurikiranwa na
Munyakazi Eric yari Konseye wa Segiteri Musenyi ,hari Musonera Gaspard wari Burugumesteri wa Komine Kanzenze,undi wakurikiranye akarengane kakorewe Iraguha Edisa ni Gatambiye Sylivestre wari Umushinjacyaha mukuru wa Parike ya Nyamata.Inzego z’ubuyobozi nibwo 2001 zarekuye Iraguha Edisa.Aha rero byaje gufata indi ntera kuko Mukarurangwa yaje gusaba imbabazi tariki 20/11/2005 no kwemera kwikisora,ariko nyakibi ntirara bushyitsi.Iraguha yaje gutanga irage ku bana be atarebye inkomoko yabo kuko yayitanze ku isambu UPI 1971.Ubwo muri Kamena 2006 Iraguha Edisa  Mukarurangwa yafashe isambu yahawe Kayitare Manase ayigabira uwari mudugudu Harerimana Juvenal,kandi nibwo Mukarurangwa yambuye inzu Mbatezima Pierre Celestin tariki 18/4/2007.

Mbatezima Pierre Celestin usaba kurenganurwa (photo archives)
Mbatezima Pierre Celestin usaba kurenganurwa (photo archives)

Amatiku n’amacakubili byatangiye kuvuza ubuhuha,kuko NsengiyumvaJoel yangiye Mukarurangwa kuba ikiraro yambukiraho murwango rwe,kuko tariki 30/12/2007 nibwo Nsengiyumva yandikiye Gitifu w’Umurenge wa Musenyi amusaba gukemura ikibazo cya Mukarurangwa na musaza we Mbatezima.

Mukarurangwa yaje gufungisha Mbatezima muburyo bukozwemo akagambane, hashingiwe ku ngingo zishe amategeko.Inzego zikwiye kubaza Baptiste ufite nimero 0781000060/0783332322 kuko afite ukuri kwinshi .Benshi basabako Kansine Anitha ibyo yavuze yabibwiwe na Mukarurangwa munyungu z’uko ashaka kwikubira umutungo wose.Isambu iteza ikibazo ikaba ihejeje Mbatezima muri Gereza ,mugihe Mukarurangwa ayita iya musaza we Kayitare Manase basangira nyina na se bigaragarako hirengagijwe uko bagomba kuzungura.Umunyamategeko twaganiriye yagize ati”Iyo Mukarurangwa abavugako ariyo kwa se Mutabaruka Eduard ntabwo Mbatezima Pierre Celestin yakagivuzeho kuko ntaho bahuriye,ariko kwa Iraguha Edisa ho bagomba kumuxungura bose.Byakuze kuvugwako inzego zitandukanye z’ubuyobozi bamwe na bamwe babogamira kufite ifaranga umukene akarengana kugeza abaye impunzi,cyangwa agahezwa muri Gereza nk’uko Mbatezima Pierre Celestin afunzwe ku byaha benshi bemezako byahimbwe na Mukarurangwa.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *