Gakenke: Kampani SEMIRWA ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoze uruganda ruto rutanga umuriro ruzabafasha mu kwihutisha imirimo no kongerera agaciro umusaruro.

Mu gihe mu Rwanda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugenda butera imbere hifashishijwe ikorana buhanga mu gucukura amabuye y’agaciro Umuyobozi wa SEMIRWA ltd GAJU Placide yakoze urugomero rutanga amashanyarazi,rushobora gutanga kiro wate 50 ugacanwa mu masaha 12 yifashishije amazi basanzwe bakoresha mu gutunganya umusaruro aturuka mu mugezi wa congori,ibi yabikoze mu rwego rwokongerera agaciro amabuye ya Coltan na Gasegereti acukura mu Karere ka Gakenke mu murenge Coko mu kagali ka Mbilima.

Ubwo ingenzinyayo.com n’Ingenzi tv twasuraga kampani SEMIRWA ltd Umuyobozi wa kampani GAJU Placide yatugejejeho uko igitekerezo cyo gukora urugomero rw’amashanyarazi cyaje aho avuga ko byaturutse ku rugendo shuri yagiye akora hirya no hino ndetse n’uburambe afite mu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga ko bitewe no gukoresha uburyo bwa gakondo umusaruro mwinshi ubacika bityo bakaba bashaka kujya bakoresha imashini bayungurura mu buryo bugezweho.

 

Yagize ati:” Navukiye ahantu bakora ubucukuzi bw’amabuye nabonaga hari n’urugomero rw’umuriro ,ntangiye ubucukuzi bw’amabuye naganiriye n’inshuti yari yasuye ibona uyu mugezi wa congori nibwo yangiriye inama yokuwubyaza umusaruro ni uko ntangira kuwukora gutyo katangiye ari gato ngenda nkavugurura na nubu nturagera aho nshaka kuko ubu ducana amasaha 12 dufite kiro wate 50 ntabwo turagira ubushobozi ngo dushyiremo amazi menshi tujye ducana amasaha 24,

nk’uko mwabibonye hariya hari imiheka yacyera dushaka kubihindura niyo mpamvu wabonye twakoze urugomero kugira tubone umuriro wa tirifaze uhagije tujye tuyungurura mu buryo bugezweho dukoresha imashini zijyanye n’igihe kuko gukoresha buriya buryo bwa gakondo tuyunguruza ibitiyo umusaruro mwinshi uraducika,uburyo bwo kuyungurura umusaruro nicyo kintu dushaka kubanza kwitaho cyane ikindi uyu muriro uzadufasha kongera umutekano tuzakoresha kamera mu ndani ku buryo ahagira ikibazo twazajya tuhareba umuntu atarinze kujyamo ngo abe yagiriramo n’ikibazo,tuzashyiramo n’uburyo bwo kuzana umusaruro dukoresheje imashini zica mutsi y’ubutaka bizatuma tugera kuri byinshi kandi mu gihe gito.

Gaju akomeza agira ati:” Imbogamizi tugira cyane ni bwabushobozi bwo kugira twubake inganda zikwiye ikindi ni umuririo tugira ucomekaho imashini igahita izima ni nkogucana ibishashi ni akamatara gusa, ikindi kubona igishoro biba bigoye amabanki ntabwo aremera kuduha amafaranga kandi n’imyumvire y’abashoramari mugushora mu bucukuzi iracyari hasi.”

Habimana Felesien ni Geologist wa SEMIRWA ltd Avuga ko amabuye ari mu Rwanda ari menshi kuburyo atazigera acukurwa ngo ashire ahubwo kongeramo ikoranabuhanga rihagije aribyo bizatuma umutungo uri munsi y’ubutaka ugirira akamaro kanini Igihugu.

Ati:” Jyewe ukuntu nize amabuye acukurwamo nkareba ni aho ifiro igenda ivuka sanga mu Rwanda hose hari amabuye ahubwo ntabwo byitaweho ngo bishyirwemo imbaraga bibyazwe umusaruro ariko nk’abashoramari babyiyemeje bazajya bagenda bishakamo ibisubizo nk’uku hano umugezi utwegereye twawubyaje umusaruro twikorera umuririro dukoresha kuko ukurikije aho ubucukuzi bukorerwa mu misozi miremire bisaba kuwuca munsi hacyenerwa koherezamo umuriro umwuka n’amazi.”

Ndamukunda Jean Damour ni engeniyeri muri kampani SEMIRWA ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga ko ikintu cyambere cy’ibanze kandi gifite agaciro mu bucukuzi ari umuriro kuko ibikoresho byose bicyenewe kugira umusaruro uboneke byihuse bicyenera umuriro.

Ati:” Kuva hano twarabonye uriya muriro wa tirifaze uzacyemura byinshi uzagabanya n’imvune zabaga mukazi cyane kubakozi nk’uko umuyobozi yabivuze ducyeneye imashini zizamura umusaruro ziwukura mu ndani ducyenera kumenya uko umutekano uhagaze mbere y’uko hagira uwinjira mu kirombe ibyo byose ntitwabigeraho ntamuriro uhari ahantu hose nagiye nkora imbogamizi yo kuba nta muriro uhagera uhagije bituma umusaruro utaboneka nk’uko bikwiye.”

Konsore ushinzwe ibidukikije muri SEMIRWA ltd avuga ko kuba umugezi wabyazwa umusaruro ukoreshwa mu gutanga umuriro ntacyo byangiza kumazi ndetse no kubidukikije ahubwo ko ari ikntu kiza kuba imigeze yabyazwa umusaruro igafasha mu iterambere ry’Igihugu n’abaturarwanda muri rusange.

Konsore akomeza avuga ko umuriro ugira uruhare runini mu kurengera ibidukikije ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ugabanya ibiti byacanywaga humutswa umusaruro bikagiza ikirere ndetse n’ibyatewe kumisozi no ku migezi ntibitange umusaruro.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry’Amategeko n’Ubugenzuzi bwa Mine muri RMB, Dushimimana Narcisse, yavuze ko ukwiyongera k’umusaruro w’amabuye y’agaciro guterwa n’ishoramari rishyirwamo mu bikoresho no mu bumenyi.

Yagize ati:“Uko amashuri aza, uko abahanga bagenda biyongera muri uru rwego, uko abantu bagenda babona ibikoresho bigezweho, uko abantu bagenda bashora imari, uhita ubona impinduka. Ibyo ni byo bituma tuva kuri miliyoni $370 muri 2015 tukagera kuri miliyari $1 muri 2023.”

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *