Kigali Pele stadium: Abafana b’ikipe ya Rayon sports bamaganye Uwayezu Fidel na RGB yayimugabiye.

Abafana b’ikipe ya Rayon sports mu kababaro kenshi bati”mu mupira w’amaguru habamo gutsinda, gutsindwa no kunganya.Ikipe ya Rayon sports yagabiwe Uwayezu Fidel nawe agabira Patrick Namenye none ikipe bakomeje kiyiganisha habi.Dore uko byari byifashe mbere y’uko umukino utangira.Silas w’ikipe ya Bugesera fc na Ngabo Robin umuvugizi w’ikipe ya Rayon sports bahuriye kuri Radio Rwanda.
Ikiganiro bakoze cyerekanyeko cyangwa cyumvikangemo ko ikipe ya Bugesera fc iza gutsinda iya Rayon sports kandi n’uko byagenze.
Twinjire mu mukino uko watangiye.Ikipe zombi zageze mu kibuga ubona iya Bugesera fc ishaka intsinzi kurusha iya Rayon sports inabigeraho.

Turebe uko abafana b’ikipe ya Rayon sports bari bameze ku kibuga.Ugereranije uko ubwitabire bwanganaga wasangaga abafana baracitse intege kuko Rayon sports ikomeje gutsindwa cyane.Uko umwe k’uwundi bavuga Uwayezu Fidel.Umufana w’ikipe ya Rayon sports Malaika yatangajeko kuva 2021 Kayitesi Usta ugobora RGB yagabira Uwayezu Fidel nawe akagabira Namenye Patrick bazambaguje Rayon sports,kugeza naho birukana benshi mubakunzi b’ikipe.Uwitwa Fatuma afatiye ku ijambo rya Perezida wa Rayon sports ngo azashyira abantu muri Morgue nawe yamuhaye ubutumwa ko azayimushyiramo.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports basabye Kayitesi Usta gusubirana Uwayezu na Patrick (photo archives)

Uwayezu Fidel yazanye ikinyoma ngo cyo guca ubujura mu ikipe ya Rayon sports,ariko ubu yaravumbuwe cyaneko iyo shampiyona ijya gutangira agura abakinnyi akabasinyisha umwaka umwe ,byagera mukwezi kwa mbere akagura uwasinyisha amezi atandatu.Niba rero Kayitesi Usta uvugwa n’abafana b’ikipe ya Rayon sports ,ikindi akaba ashimwe imiyoborere myiza,ubu abona mu ikipe ya Rayon sports harimo imiyoborere myiza?Niba buri mufana wo murwego rwo mucyiciro cyakwitwa igisanzwe avumbura ko Rayon sports iyobowe nabi uwamuhaye we ntabonako adashoboye? Isesengura “ibikorerwa mu ikipe ya Rayon sports birakaza abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda cyaneko ubu abafana bacitse ku bibuga.Niba Stade Amahoro yuzuye,nta mufana uzayijyamo bizaba bimaze iki?Abagerayo bazabwire uwazanye Uwayezu Fidel na Patrick Namenye mu ikipe ya Rayon sports ko abafana barakaye bakabigaragariza muri Kigali Pele stadium Nyamirambo,bityo guhosha amakimbirane bakaba bamutwara.
Nkurikiyinka Abdou

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *