Ruhago nyarwanda: Ikipe y’APR fc yongeye gukubitirwa umuzinga w’ibitego mugihugu cya Misiri icyizere cyo kujya mu matsinda kirayoyoka.

Umupira w’amaguru mu Rwanda uracyarimo ikibazo gikomeye cyaburiwe umuti.Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze gutanga ubutumwa ko abanyarwanda bashatse bareka gukina kuko batabona intsinzi,bakajya birebera iyo hanze y’u Rwanda.Tuze ku ikipe y’APR fc aho yari mu irushanwa rya CAF Champions league isabwa gutsinda igitego kimwe gusa iya Pyramds fc ikerekeza mu matsinda.Reka turebe uko APR fc yakinishaga Kanyarwanda niyi ikinisha Kanyamahanga itandukaniro.APR fc ivugwamo kugura abakinnyi bahenze ikanahemba neza.APR fc ivugwamo kugura abatoza amafaranga menshi ikanabahemba menshi.Amateka ku ikipe y’APR fc yerekanako iheruka gutsinda ikipe zo mu mahanga muri CAF Champions league muri 2004 gusa.Imyaka yakurikiyeho ikipe y’APR fc yaje guhabwa amazina atandukanye hakurikijwe uko itwara ibikombe mu Rwanda,ariko mu mikino mpuzamahanga igatsindirwa k’umukino wa mbere w’ijinjora,yakwisuganyamo gakeya igatsindirwa k’umukino wa kabili .Igikinisha Kanyarwanda nabwo yabonaga shampiyona yose ikinirwa mu Rwanda,ariko yahagurukaga ijya gukina itari butindeyo.Impinduka zakozwe mu ikipe y’APR fc zo kuzanamo Kanyamahanga kwari ugutegura kwerekeza mu matsinda.Izo nzozi zarangiriye mubiganza bya Pyramds fc kuko yayihaye isomo rya ruhagoBivugwako ,bizwiko ikipe y’APR fc ubu mu igurwa ry’abakinnyi bayo baguzwe amafaranga menshi ugereranije nizindi kipe zahano mu Rwanda.Isesengura ryerekanyeko hagati mu ikipe y’APR fc harimo ubukomisiyoneri bwinshi bukaba bwarayizaniye abakinnyi badashoboye bikaba byigaragaje itsindwa ibitego bitandatu kuri kimwe.APR fc ikomeje kuba iciro ry’imigani ko indege yayijyanye itazima bisobanuyeko ibayitezweho gutsindwa.Kuki ikipe y’APR fc yatsinzwe na Pyramds fc ibitego bitandatu kuri kimwe? Abazi iby’umupira w’amaguru bavuzeko umutoza wayo nawe atigeze asoma umukino ngo amenye uko azahabganira intsinzi cyane ko yatangiranye ubwoba bwo kudasatira.Ikindi urwego rw’abakinnyi rwari hasi bikaba arirwo rwabaviriyemo gutsindwa umuzinga w’ibitego byinshi.Kuki ubuyobozi bw’ikipe y’APR fc bwaguze abakinnyi badashoboye?kuki ubuyobozi bw’ikipe y’APR fc bwavuzwemwo ubukomisiyoneri ntibukumirwe? Abasesengura bemezako ikipe y’APR fc no muri shampiyona y’u Rwanda ishobora kuzahuriramo no gutsindwa niba idakosoye.Kugura Umunyamahanga w’umuswa kandi agahembwa menshi birutwa no gukinisha Kanyarwanda uhembwa makeya.Amakuru acaracara ngo mu kwezi kwa mbere APR fc iragura abandi banyamahanga kugirengo irebeko yazatwara kimwe mubikombe bikinirwa mu Rwanda, kugirengo izasohoke.

Nkurikiyinka Abdou

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *