Twibuke twiyubaka: Umujyi wa Kigali mu murenge wa Kigali tariki 26 Mata ihora yibukirwaho jenoside yakorewe abatutsi 1994.

U Rwanda nk’igihugu cyabayeho kirangwa n’umuco utaravogerwaga,ariko abakoroni barawigabije bitwaje amadini.Impinduka kuva muri 2006 Umurenge wa Kigali,ubarizwa mu karere ka Nyarugenge,ho mu mujyi wa Kigali. Mbere y’uko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ijyaho Segiteri ya Kigali yabarizwaga muri Komine Butamwa ,ho muri Kigali ngali.Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali buhozaho ijisho kuri buri umwe wese warokotse jenoside yakorewe abatutsi bumuremera ,bityo akagira ukwiteza imbere.Muriki cyumweru cy’icyunamo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali bworoje inka abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.Mbere y’uko itariki 26 Mata 2024 igera mu murenge wa Kigali ufatanije n’umufatanyabikorwa wawo GAMIC0 Ltd basannye amazu 9 y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.GAMICO Ltd ninayo yakoze ibikorwa byo gusana no kubaka urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri k’umugezi wa Nyabarongo.

Kubera Ubuyobozi bwiza bw’Umurenge wa Kigali hatewe intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge bibumbiye mu matsinda atatukanye ,ariko Urugero rwibishoboka,ihuza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abayibizemo uruhare.Ay’amatsinda yafashije abarokotse guha imbabazi ababiciye imiryango,kandi barazibaha.Uwatanze ubuhamya wese yagarutse ku mvugo ya Dr Mugesera Leon yo yabaye imbarutso kuko yavugiye kuri sous Perefegitire Kabaya akangurira abahutu kwica abatutsi bakabanyuza iy’ubusamo bagatungukira muri Ethiopia aho baturutse muri Bisiniya.Inkotanyi zari ziyobowe na Gen Paul Kagame zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi,zibohoza igihugu,umwe k’uwundi mubatanze ubuhamya bagize bati”Harakabaho ubuyobozi bwiza”Ltd Lt col Nyirimanzi Gerard yatanze ikiganiro ku ibohozwa ry’igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi.Ltd Lt col Nyirimanzi Gerard yatanze ikiganiro k’ umusozi wa Mont Kigali ko cyari ikimenyetso cyo kunywana no kunywera ku ntango y’ubumwe .U Rwanda rwari urumuri rwanda.Bivuze umutima bivuga indangagaciro.Yakomeje ahamyako jenoside yakorewe abatutsi ar’impangukano,kuko itigeze ibaho mu Rwanda.

Abihaye Imana bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi k’umugezi wa Nyabarongo (photo ingenzi)

Abanyepolitiki batanze ubuhamya bavuzeko kuva 1959 aribwo mu Rwanda hatangijwe gutoteza abatutsi,kubamenesha,kubica no kubafunga.Ubwo babeshyagako hagiye kuba ubwigenge,ahubwo arivangura.Abatutsi bo mubice byose by’igihugu bahuye n’ibibazo bikomeye uwisweko agiriwe neza yaciriwe mu Bugesera yo muri Perefegitire ya Kigali,na Rukumbeli yo muri Komine Sake ya Perefegitire ya Kibungo,bariwe n’isasi ya Tsetse,ndetse n’inzoka n’imibu.Ubwo amashyaka APROSOMA ya Habyarimana Joseph Alias Gitera na MDR parmehutu ya Kayibanda Gergoire bahamyaga kwanga abatutsi byashyizwe mu bikorwa.Uko Inyenzi zashakaga gutaha mu Rwanda buri mutsi yahuraga n’akaga.

Abaturutse impande zitandikanye baje kwibuka abatutsi biciwe k’umugezi wa Nyabarongo (photo ingenzi)

Tariki 1/ukwakira 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu hakozwe igikorwa gikorwa na Leta ya MRND cyo gufunga abatutsi babise ibyitso by’inyenzi.Barunzwe mu masitade bicwa n’inzara,izuba baranyagirwa nyuma bacaguramo abajyanwa mu magereza.1991 igitutu cyaje kuba cyose Perezida Habyarimana Juvenal yemereye abantu gutangiza amashyaka.Ubwo hashingwaga amashyaka ashaka impinduka,haje gushingwa ayitwa Hutu power.Ayo mashyaka niyo yakoze jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwo indege yahanurwaga umugambi mubisha washyizwe mubikorwa interahamwe,impuzamugambi batangira gukora jenoside yakorewe abatutsi mugihugu hose.Inkotanyi zaje guhagarika jenoside yakorewe abatutsi Leta yiyise iy’Abatabazi irahunga.Ubu mu Rwanda hari urubyiruko rungana na 65%rukeneye kwigishwa ububi bwa jenoside yakorewe abatutsi kugirengo itazongera kuba ukundi.

Mukarubayiza Marie Claire warokotse jenoside yakorewe abatutsi kuva 1990 nibwo twatangiye kwirirwa hanze,bwakwira tukarara mu Kiliziya.Nabajije Papa impamvu turi hagati y’amashuri.1994 nibwo Maman yaje aratubwira ngo turye dusenge ibintu byakomeye.Papa ati ntacyo tuba ndi muri MRND.Maman yatwohereje Nyamirambo tugeze ruguru duhura na Mahembe ati”musubireyo mujye ku mashuri niho mu menyereye.Biserka niwe babanje kwica.Tariki 8/Mata 1994 twagiye Butamwa tuhahera tariki 9/Mata Burugumesteri abuza ibitero kutwica.Twageze k’uruzi anyambura isaha ,twageze Gitarama aho Maman avuka baratumenesha ,kuko bishe abiwabo wa Maman bose.

Bashyizeho indabo bazirikana ababo bajugunywe muri Nyabugogo (photo ingenzi)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge nawe mu ijambo rye yabanje yihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Kigali,no mu karere Nyarugenge muri rusange.Yagize ati”Uyu mugezi wa Nyabarongo uruho uru rwibutso n’ikimenyetso cy’uko abatutsi bishwe bakawujugunywamo bagihumeka.Umwe k’uwundi mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi ntagaheranwe n’agahinda kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali yatangije ijambo agira ati”Twibuke twiyubaka kunshuro 30 twibuka jenoside yakorewe abatutsi.Ijambo rye ryibanze k’ubutegetsi bwa MRND bubi bwakoze jenoside yakorewe abatutsi.Umujyi wa Kigali intego n’uko jenoside yakorewe abatutsi itazongera ukundi.Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo barasaba Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ko bafashwa bakabona ababo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi bakabashykngura mucyubahiro.Kuba imyaka 30 ishize benshi mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi batarishyurwa imitungo yabo,cyangwa ugasanga ikoreshwa nabo batagirana isano.
Twibuke twiyubaka.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *