Akarere ka Rubavu: Ubukene bwabaye ikiraro cyabakora imibonano mpuzabitsina idakingiye .
Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije bamwe mubatuye Akarere ka Rubavu harimo iby’icyorezo cya Sida gikomeje kugenda kiyongera.Akarere ka Rubavu ni kamwe mutugize Intara y’iburengerazuba,kakaba gahana imbibi n’Umujyi wa Goma wo mugihugu cya Congo Kinshasa.Icyegeranyo cyerekanako Akarere ka Rubavu gafite Umujyi umaze guturwa cyane,hari uruganda rwa Bralirwa ruri ku kiyaga cya Kivu,hakiyongeraho abakora uburobyi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu,udasize n’abakoresha ubwato bambutsa abagenzi.Ikiganiro twagihariye abagore bazwiho ko bakora akazi k’uburaya nk’uko nabo babyiyemerera.Twaganirije abajyanama b’ubuzima.Twasoreje kubayobora amashyirahamwe yabo bagore biyemeje gukora uburaya.
Ikiganiro twagitangiriye mu gace kitwa Mbugangali ,uwo twaganiriye twamuhindjriye izina tumuha irya Nyirarukundo.
Ingenzi wavutse ryari uvukirahe?Nyirarukundo navutse 1984 mvukira mucyahoze ari Komine Kayove ya Perefegitire ya Gisenyi ubu ni mu karere ka Rutsiro.
Ingenzi:Hano tugusanze niho wavukiye? Nyirarukundo oya ntabwo ariho navukiye ,hano bahita Mbugangali ni mu karere ka Rubavu mpari mpakodesha nshakisha ubuzima nk’abandi bose baba mu mujyi.
Ingenzi:Warashatse ufite umugabo cyangwa uba wenyine?Nyirarukundo nta mugabo ngira mfite abana bane,ariko hano mbana n’umwana umwe,kuko umukobwa wanjye mukuru nawe n’indaya arikodeshereza i Musanze,abandi babili ba Se barabatwaye.Ingenzi ijambo Sida wararyumvise?niba wararyumvise hashize igihe kingana gute uryumvise? Nyirarukundo uretse no kumva Sida mbana nayo kuko ubu tuvugana mfata imiti igabanya ubukana.
Ingenzi :Kuva umaze kumenyako wanduye virusi itera Sida uracyakora imibonano mpuzabitsina idakingiye,mbese utambaye agakingirizo? Nyirarukundo ubukene nibwo butera ubusambanyi cyane ko hanzaha urukundo rwarakonje iyo umugabo aje yasinze ashaka umugore ntatekereza kwaka agakingirizo,ikindi hariho abagabo baza mukumvikana nk’ibihumbi 3000 by’amafaranga y’u Rwanda yambaye agakingirizo,ariko atakambara akishyura ibihumbi 5000 by’amafaranga y’u Rwanda.Aha rero niho hakwirakwira Sida kuko ayishyira n’umugore we.Ingenzi ;Inama watanga n’iyihe? Nyirarukundo uretse nanjye n’abajyanama b’ubuzima batubwira gukoresha udukingirizo kuko batuduhera ubuntu,ibigo nderabuzima naho iyo badupima bareba uko abasirikare dufite mu mubili bahagaze badukangurira gusamba a twambaye agakingirizo.Ingenzi :N’ubuhe butumwa waha abagore bakora uburaya n’abagabo babufatanya? Nyirarukundo ubutumwa nta bundi uretse gukoresha agakingirizo.
Umujyanama w’ubuzima Hassan tuganira yagize ati”Jyewe maze igihe kigera ku myaka itanu nkora ubujyanama bw’ubuzima.Umujyi wacu wa Gisenyi ubamo uburaya bwinshi kuko utuwemo n’abantu benshi,igiteye agahinda n’uko usigaye usanga higanjemo abana b’abakobwa bakiri bato.Urangije ishuri ry’isumbuye ntabone uko ajya Kaminuza yishora muburaya.Ababyaye nabo batarangije ayisumbuye nabo hariho abava mubyaro iwabo akaza kuba indaya,cyangwa agasiga umwana we akiyizira Rubavu.Dufite n’abavuka hano mu mujyi bava iwabo bakikodeshereza cyangwa agakora uburaya bataha iwabo ,iyo batabonye abagabo bararana . Ingenzi mwe nk’abajyanama b’ubuzima nizihe nama muha abaturage banyu?
Hassan twe icyambere dukora nkugaragaye bwa mbere nukumujyana ku kigo nderabuzima agapimwa,ibi tubikora kugirengo niba afite virusi itera Sida atangire afate imiti.
Ingenzi hariho abatuganirije batubwirako iyo babonye amafaranga menshi badakoresha udukingirizo mwe nk’abayobozi mwumva Sida itiyongera cyane? Hassan duhozaho inyigisho kuko aricyo twahuguriwe,ariko abagore n’abagabo bakora uburaya babikora bo ubwabo bombi ntakindi twakora.
Ingenzi nizihe ngamba mufata? Hassan tujya dutanga raporo bityo inzego z’ubuyobozi zitandukanye zigafata abana bato bishoye muburaya bagasubizwa iwabo.
Undi twaganiriye nukuriye ishyirahamwe ryabakora uburaya twamuhaye izina rya Nyiraninani.
Ingenzi:Wavutse ryari uvukirahe utuyehe ukora iki?Nyiraminani navutse 1992 mvukira mu murenge wa Ruhango ,Akarere ka Ruhango,ubu ntuye Akarere ka Rubavu hano unsanze Mbugangali nkora uburaya,ni jyewe ukuriye abagore bakora uburaya hano udusanze.
Ingenzi kuki wavuye Ruhango ukaza gukorera uburaya Rubavu ?Nyiraminani natewe inda niga muwagatanu w’amashuri yisumbuye Papa arankubita kuko ari Pasiteri mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa kalindwi.Ubwo nahise njya Muhanga hariyo umukobwa twiganye watwaye inda wikodesherezaga.Twabanye igihe gito niho natangiriye uburaya.Ubwo Papa yamenyeko mpari menyeko azahansanga mpita mpunga ntazi iyo njya nisanga Rubavu mpamaze amezi abiri mba ndabyaye none narahigumiye.Ingenzi ko ukuriye ishyirahamwe ryabakora uburaya ubaha izihe nama kugirengo udafite Sida yo kuyandura nuyifite yo kuyikwirakwiza? Nyiraminani buriya umuntu niwe wiha umurongo w’ubuzima bwe ,naho jyewe ndeba uje bwa mbere nkamubarura nkabigeza ku nzego z’ubuyobozi.Ikindi hariho abagabo badakozwa udukingirizo,ubu ubukene bwarateye hariho nuzana igihumbi kimwe ukakemera aho kugirengo uburare nuwo wabyaye.
Ingenzi ubona hakorwa iki ngo uburaya bugabanuke muri Rubavu?
Nyiraminani ibyo ntibyakunda kuko abagore bafite abagabo nabo bakora uburaya,kuko benshi baba barasanzwe muburaya.Umuti wo kugabanya uburaya watangwa n’abagabo kuko twababuze twakubura no mu muhanda .Abagabo nibo bongera uburaya batadusanze inzara ikatwica twasubira ku ivuko.Umuryango mugari w’abanyamakuru bibumbiye mu Abasirwa batangiye ubukangurambaga bukora ubuvugizi kubakora uburaya bafite virusi itera Sida 2016.Ubwo uru rugendo rwatangizwaga hose muturere bashima umusaruro wavuyemo.Kuba ibigo nderabuzima byarafashije abanduye gutinyuka gufata imiti bakabwirwa ko uburwayi bwa Sida budahita bwica ako kanya ,ko ubufite ashobora kububana imyaka myinshi,ariko iyo yubahiriza amategeko yo kunywa imiti akanakomeresha agakingirizo.Abakora uburaya nabo ntibagihera nwa n’agahinda kuko bavuye mukato bahabwaga,kuko bafatwaga nkabakoze amahano.Uko Abasirwa bakomeza gukora ubukangurambaga benshi bakuweho ihezwa n’akato bahabwaga.Umwe k’uwundi yaba urwaye Sida nutayirwaye bahurira hamwe mubikorwa bibateza imbere.
Ingenzi