Dr Frank Habineza yasabye abanyarwanda ku mutora nawe akazabageza ku iterambere rirambye.

Ubwo Dr Frank Habineza yatangiraga kwiyamamaza mu migabo n’imigambi ye mugihe azaba yatsinze amatora harimo kugabanya umusoro ukava ku kigero uriho cya 18% akawugeza kuri 14% kuko biri muri bimwe mubibangamira iterambere ry’abanyarwanda.

Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Democratic Green Party ( DGPR ) Dr Frank Habineza, uri kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ibyo iri shyaka risezeranyije abaturage ribikora, ritajya ribeshya bityo ko abaturage nibamugirira ikizere bakamutora bazagerana ku iterambere rirabye.

Ibi ya bigarutseho ku gicamusi cyo ku wa 22 Kamena 2024 ubwo we n’abakandida depite 50 bahagarariye Ishyaka Democratic Green Party biyamamarizaga i Bweramvura mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali aho yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite mu matora ateganyijwe ku wa 14-16 Nyakanga 2024.

Mu Kwiyamamaza Dr Habineza mu ijambo yagejeje ku abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye yavuze ko ishyaka Green Party abereye umuyobozi ari ishyaka ritabeshya kuko ibyo bavuze babikora atanga nazimwe mu ingero zibyo bakoze.

Yagize ati: “Ishyaka Green Party ni ishyaka ritabeshya, icyo twijeje Abanyarwanda turagikora ntabwo turi ba banyapolitiki baza bakavuga ikintu bikarangiriraho, ibyo twabijeje 2017 nubwo tutagize amahirwe yo gutsinda amatora twakomeje kubiharanira mwarabibonye ko byashyizwe mu bikorwa harimo kugaburira abanyeshuri bose ku ishuri,imishahara ya wmalimu yarazamutse,amavuriro yariyongereye n’ibindi byinshi twakoze namwe mwarabibonye.”

Yakomeje avuga ko ubu nibamugirira icyizere bakamutora hari byinshi azakora harimo no kugabanya umusoro kunyongera gaciro ukava kuri 18% ukagera kuri 14% kuko umusoro ubangamiye cyane iterambere ry’abanyarwanda ndetse ko azakuraho burundu umusoro w’ubutaka avuga ko bitamushobokeye kuko atatsinze amatora ya Perezida ko yakoresheje ububasha yari afite nk’Umudepite bwatumye umusoro uhinduka muri buriya buryo uva kumafaranga 300 ugera kuri 80.

Ibi byanashimangiwe kandi na Visi Perezida wa Democratic Green Party, Carine Maombi, akaba na kandida depite, yijeje abaturage b’i Jabana, ko nibatora Dr Habineza Frank ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bakanashyigikira abakandida b’iri shyaka ku mwanya w’abadepite, rizagabanya umusoro nyongeragaciro ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.

Abaturage ba Bweramvura – Jabana bishimiye ibitekerezo n’imigabo n’imigambi bya Dr Frank Habineza bamusaba ko yabacyemurira bimwe mu bibazo bafite byanze gucyemuka.

Nyirabishigwe Venancia ni umwe mu baturage bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Green Party yagize ati:” Ndabashimiye cyane ni ukuri ibitekerezo mufite nibyiza n’ubundi sinzi ukuntu ubutaka twavutse tubusanga ariko ngo tubusorere iki ni mugikuraho muzaba mudufashije cyane, ikindi nabisabira ni uko mwaducyemurira ibibazo dufite mu kubona ibyangobwa by’ubutaka kuko nkajye naguze ubutaka ariko nimwe icyangobwa mpora siragizwa mu nzego z’ubuyobozi.”

Dr Frank Habineza yasoje avuga ko bagiye kwiyamamaza bifitiye icyizere ko ibyo babwira abaturage bizakunda ndetse abizeza ko ni bamutora bazabona impinduka nziza.

Mu 2009 ni bwo Ishyaka Democratic Green Party ryatangiye ibikorwa byaryo bya politiki mu Rwanda, riza kwemerwa nk’umutwe wa Politiki mu 2013. Muri 2017 ryatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, muri 2018 ryiyamamaje mu matora y’Abadepite riza kubona amajwi ahwanye n’imyanya ibiri ndetse ribona umwanya muri Sena mu 2019 ubu rikaba ryaremerewe kongera kwiyamamaza.

Dr Frank Habineza Asaba abanyarwanda kumugirira icyizere bakamutora.( Photo Ingenzi )

Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena bikazageza tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, ku itarki ya 15 Nyakanga hatore ababa mu gihugu imbere ndetse no ku itariki ya 16 Nyakanga 2024, hazabe amatora y’ibyiciro byihariye.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *