Intebe ya Perezidanse yatangiye guhatanirwa:Dr Frank Habineza yiyamamarije i Bweramvura mu mujyi wa Kigali

I Bweramvura mu Karere ka Gasabo, ni ho ishyaka Green Party ryahereye ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo Dr Frank Habineza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Kamena, muri ibi bikorwa bizagera mu bice byose by’igihugu mbere y’amatora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi barenga igihumbi, barimo abanyamuryango b’ishyaka ndetse n’abandi.

Green Party Kandi yerekanye abakandida bayo bo ku mwanya w’abadepite ndetse banavuga imigabo n’imigambi yabo, bizeza abaturage ibikorwa byinshi bitandukanye.

Green Party yijeje abaturage ko bazagabanya umusoro utangwa n’umuguzi wa nyuma (TVA) ikava kuri 18% ukaba 14% mu rwego rwo kugabanya ibiciro ku isoko.

Yijeje abaturage ko bazakuraho umusoro w’ubutaka, kugabanya ikibazo cy’ubushomeri bahanga imirimo irenga ibihumbi bitanu5000

Yakomeje yizeza abaturage ba Bweramvura ko bazajya bishyurwa mu gihe batanze ibishingwe aho kuba aribo bishyura.

Dr:Frank Habineza i Bweramvura (photo ingenzinyayo.com)

Yakomeje avuga ko azashyiraho ikigega kizafasha Itangazamakuru, ikigega kizajya cyishyura abantu bafunzwe bakaba abere Kandi bamaze igihe muri gereza, ndetse n’ikigega cyo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Yijeje abaturage ko azavuganira abaganga umushahara wabo ukongerwa, gushyiraho umushahara mfatizo ndetse no kongera umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’abaturanyi.
Ku munsi wa kabiri wo kwiyamamaza, ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena, azakomereza i ku mu Karere ka Kamonyi.

Ahimana Theoneste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *