Abagize OPF Rwanda Biteze Byinshi Ku Nama y’Afurika Ku Rurimi Rw’igifaransa

Bamwe mu bitabiye inama mpuzamahanga ya 11 yiga ku iterambere ry’ururimi rw’igifaransa bavuga ko bayitezeho guteza imbere uru rurimi.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 20 Nyakanga2024, na bamwe mu bagize Umuryango Nyarwanda ugamije guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda (OPF: Organisation pour la Promotion du Francais au Rwanda) bitabiye iyi nama izabera I kampala muri Uganda.

 

nsabimana eric daniel umurezi kuri st Pierre Nkombo mu Karere ka Rusizi umurenge wa Nkombo, avuga ko, mu ishuri iyo bigisha bifuza ko abana bamenya indimi zitandukanye harimo n’ururimi rw’igifaransa.

Kwitabira inama nk’iyi igiye kwiga kuburyo igifaransa cyakifashishwa mubijyanye n’ikoranabuhanga muburyo bwo kuzamura imitekerereze bikaba bizabasha kurushaho gufasha abanyeshuri bigisha.

Nsabimana Daniel Eric

Manirankunda Arsene ni urubyiruko akaba  n’umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda, avuga kucyo yiteze kuri iyi nama yagize ati” Nishimiye kwitabira iyi nama ifite insanganyamatsiki igira iti ururimi rw’igifaransa nka moteri y’iterambere muri  ikigihe cy’ikoranabuhanga. Niteze ko iyi nama izafasha mu iterambere ry’uburezi ndetse no koroshya uburezi muri rusange”.

Manirankunda Arsene

Urinzwenimana Judith, umunyamuryango wa OPF ukorera i Huye akaba n’ufasha ama Clubs y’igifaransa mu Turere dutandukanye, na we avuga ko iyi nama yitezweho guteza imbere ikoranabuhanga mu, gukuza umubano no kugeza ku bandi barezi ubumenyi bazungukira mu nama.

Yagize ati: “Abitabiriye nabo ibyo bazunguka bazabigeza kuri bagenzi babo kuko hari byinshi bazungukiramo natwe tukunguka ibindi bishya tuzashingiraho tubashishikariza kandi tubatiza agatege, na bo babashe kurufashisha abana barera bo hirya no hino aho turuvugira muri Afurika n’ahandi ku yindi migabane.”

Urinzwenimana Judith

Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda (OPF:Organisation pour la Promotion du Francais au Rwanda), Nyinawumuntu Marie Gorette,  yavuze ko bizafasha kuzamura ubunararibonye mu kwigisha no gukoresha urwo rurimi

Ati: “Iyi nama Nyafurika ku rurimi rw’igifaransa twe nk’abagize umuryango nyarwanda wo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa tuyitezeho kungukiramo byinshi birimo ubunararibonye kuko tuzahahurira turi benshi.

Tuzungurana kandi dusangire ibitekerezo mu rwego rw’Ururimi rw’Igifaransa turuteza imbere kandi natwe twifuza ko rwatera imbere mu gihugu cyacu.”

 

Yongeyeho ati: “Ubwo tugiye guhura n’ibindi bihugu bitandukanye byanadutanze kwinjira mu Ihuriro turizera ko tuza kubakuraho ubunararibonye butandukanye ku ngingo zitandukanye zirebana n’ururimi rw’Igifaransa.”

Nyinawumuntu kandi yasobanuye ko iyo nama nyafurika ya 11 ku rurimi rw’Igifaransa, ihuza abarimu b’ururimi rw’igifaransa mu rwego rw’Afurika na Ocean Indien, yateguwe n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abarimu bigisha Igifaransa. OPF Rwanda ikaba iri muri Komisiyo y’Afurika na Ocean Indien, muri zone y’Afurika y’Iburasirazuba.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *