Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu nitange icyerekezo cy’umuganda n’inshingano zawo mu iterambere ry’u Rwanda.
Ibihe bitandukanye byaranze u Rwanda hakorwaga umuganda kuva ku ngoma ya Cyami.Uko amakuru atangwa ku ijambo umuganda ku nshingano zawo n’uko wakorwaga.Dore uko umuganda wakorwaga ku ngoma ya Cyami.Iyo umuhungu yategurirwaga kubaka inzu bamwe mubaturanyi be batangaga umuganda.Abasaza nibo bapimaga ahasizwaga ikibanza.Abagabo b’ibikwerere bakereka abasore uko basiza ikibanza.Iyo ikibanza cyarangizaga gusizwa abasaza bateraga umugozi bagapima uko bacukura imyobo yo gushingamo ibiti.Bgitwaga ko batanze umuganda.Umunyarwanda wagiraga ibyago inzu ye igashya nabyo yahabwaga umuganda wo kubaka iyindi.Umunyarwanda wagiraga ibyago agapfusha umuntu nawe yahabwaga umuganda wo kumuhingira.Aha bibonekako ku ngoma ya Cyami umuganda wari ingirakamaro.
Umuganda waje guhura n’ikibazo igihe u Rwanda rwari ruvuye mu ngoma ya Cyami rubaye Repubulika,aha umuganda wakuweho burundu.Amakuru dukura mu banyarwanda batandukanye yemeza ko ishyaka MDR Parmehutu ryafataga umuganda nk’uburetwa bwo ku ngoma ya Cyami.
Isesengura ryaje gukorwa n’ishyaka MRND rimaze gufata ubutegetsi umuganda waje gusubizwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Gen Habyarimana Juvenal muri Gashyantare 1974 mu gishanga cya Nyandungu.Umuganda wahawe umurongo hakorwa ibikorwa remezo,harimo kubaka ibiro bya za Segiteri,kubaka amashuri,kubaka ubwiherero ku mihanda,kubakira abatishoboye ,gucukura imirwanyasuri,guharura imihanda.Abaturage basanzwe bakoraga umuganda buri wa kabili wa buri cyumweru,naho abakozi ba Leta bakawukora buri wa gatandatu wa buri cyumweru.Ishyaka FPR naryo igihe cy’urugamba rirwana na MRND ntibavugaga rumwe k’umuganda.FPR ifashe ubutegetsi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Pasteur Bizimungu ari kumwe na Perezida w’inteko ishingamategeko Hon Sebarenzi Joseph Kabuye bakoreye umuganda Kimironko babumbye amatafari hagamijwe kubakwa amazu , kugirengo abari muyo baboheje bayaveno.Igutangaje uwari Perefe w’Umujyi wa Kigali Major Rose Kabuye yashatse abayakandagira barayangiza.Umuganda ntiwaje guhabwa icyerekezo kuko ntiwakorwaga.Haje kubaho kwemeza ko umuganda ugomba kujya ukorwa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi.Mubyaro usanga imihanda yaracitsemo imikoke itakiri nyabagendwa byerekana ko umuganda udahabwa icyerekezo gihamye.Iyo urebye uko umuganda ukorwa kuva mu mujyi wa Kigali,ukagera mu ntara usanga utazamura urwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.Icyegeranyo twakuye mu turere 13 muri 30 tugize u Rwanda , twasanze kuva 2010 benshi mubanyarwanda bakiri bato ntibitabira umuganda.Abakora ubucuruzi buciriritse bahura nabo munzego zitandukanye z’ubuyobozi zikabahutaza bityo ntibitabire umuganda.Abakora akazi ko kunyoga amagare nabo ntibakora umuganda.Abamotari nabo ntibitabira umuganda.Abazunguzayi nabo ntibakora umuganda.Icyo Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu isabwa n’uko yareberera abanyarwanda muri rusange kugirengo bakore imirimo batekanye babashe kujya bajya mubikorwa bizanira igihugu inyungu batekanye.Umuganda ukwiye gushyirwa mu murongo uhamye umwe k’uwundi bakawuhuriramo ntuharirwe bamwe gusa, nk’uko usanga haraho byabaye ihame.
Kalisa Jean de Dieu