Ubwiru bukomeje kugariza umupira w’amaguru mu Rwanda bigaha icyuho Kalisa Adolphe Cammarade cyo kuniga ikipe ya Rayon sports.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bigezaho bifuzako ishyirahamwe riwukuriye ku isi ariryo FIFA ryagenzura ibiwukorerwamo muri Kigali.Byagiye bivugwa bigacecekwa ariko noneho haribazwa impamvu ikipe ya Rayon sports yangiwe gukorera ibirori byayo muri stade Amahoro?dore uko bivugwa muri Kigali nyuma yaho umuvugizi w’ikipe ya Rayon sports atangarijeko Rayon day itakibereye muri stade Amahoro.Umwe k’uwundi yagize ati”bikimara kumenyekana ko ikipe y’APR FC izahura niy’Azam fc mu mikino nyafurika y’ikipe zatwaye shampiyona iwazo,hahise haduka amakuru y’uko Azam yaba itahuye ibanga iramutse ihakiniye n’ikipe ya Rayon sports muri Rayon day.Abandi bo bagatangaza ko umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Kalisa Adolphe Cammarade uhagarariye inyungu z’ikipe y’APR FC muri Ferwafa ariwe wakoze inyigisho zo gutuma Rayon sports itazahabwa stade Amahoro,kugeza naho bishobora guteza ikipe ya Rayon sports igihombo bitewe n’amatike yari yashyize ku isoko.Kuba rero Kalisa Adolphe Cammarade yaravuzweho kubangamira ikipe ya Rayon sports igihe yaragishinzwe amabanga yo muri APR FC ,byemezwako n’ubu ariwe ubiringuma abangamira Rayon day.
Ikipe y’APR FC yagiye mu mikino ya CECAFA itaha uko yagiye.Birazwiko APR FC ihabwa ibyo izindi kipe zidahabwa kugeza no kugura abakinnyi,abatoza kongeraho no kuvugwaho yagiye ihabwa intsinzi itakoreye.Ibi byemejwe n’umukinnyi wa Etoile de l’est .Abandi bagiye bavugako indege itwaye APR FC mu mikino mpuzamahanga itajya izima humvikanishwa ko itsindwa ikiri mu majonjora.Kuki Ferwafa atari ishyirahamwe ry’amakipe yose ikagenerwa uko ikorera ikipe imwe gusa?harebwa uko APR FC yanzeko Hirwa de Dieu akinira ikipe ya Rayon sports muburyo bwo kunanizanya no kwima umukinnyi uburenganzira.Mwibuke Nsanzimfura Kedy uko bamwambuye Kiyovu sports bikarangira abuze umwanya wo gukina muri APR FC,ubu Kedy yasubiye muri Kiyovu.Ubu hariho undi mukinnyi wari wasinyiye ikipe ya Mukura vs none APR FC yamutegetse kujya i Shyorongi mu myitozo.Uko mu mupira w’amaguru mu Rwanda hakomeza gukorwamo amakosa abakunzi bawo bagenda bawureka.Niba rero bikomeje Kalisa Adolphe Cammarade akabuza ikipe ya Rayon sports kuzakorera Rayon day muri stade Amahoro iyi shampiyona izabura abafana.Abo bireba nimubikemure amazi atararenga inkombe.
Murenzi Louis