Mu ikipe y’APR fc barishimira intsinzi ya CAF champions league basezereyemo AZAM fc Mupenzi Eto aremamo ishyamba rivuza ubuhuha.

Impinduka mu ikipe y’APR fc zatanze intsinzi benshi mu bafana bashimira Perezida wabo Col Karasira Richard.Ubwo abakunzi n’abafana bishimiraga iyo ntsinzi abanyotewe no kubona indonke ntibayikozea.Niho twaje kubona amakuru twaje kuvana mu nshuti za Mupenzi Eto n’uko ngo yaba yaratangiye kuremamo ishyamba rigamije gukuraho Perezida w’ikipe y’APR fc Col Karasira Richard.Uko amakuru azunguruka.Mupenzi Eto we yivugirako Afande Gen Mubarak Muganga agomba kumufasha akongera agasubirana umwanya yarafite mur’iy’ikipe y’ingabo z’igihugu mbere y’uko afungwa akurikiranyweho icyaha cyo kuroga abakinnyi bamwe mu makipe nka Kiyovu sports.Dore uko bivugwa hanze aha mu ikipe y’APR fc.Mupenzi Eto akirekurwa yashatse gusubira mu ikipe y’APR fc ,kandi agasubirana umwanya yarafite asanga ubuyobozi buriho butemera ibikorwa bigayitse yakoraga.Ishusho yamwe mu makosa yakozwe mugihe Gen Mubarak Muganga yayoboraga ikipe y’APR fc ,kandi akozwe na Mupenzi Eto ,dore ko ntawe yubahaga ubaho,uretse Gen Mubarak gusa.Uko Eto yabikoze yashenye ikipe ya Rayon sports 2019/2020 bikozwe murwego rwo kwerekana ko ntawamuvuga .Urugero batwaye abakinnyi Manzi Thiery, Mutsinzi Ange, Bukuru Christopher, Niyonzima Sef,kongeraho aho Mupenzi Eto yakoze inyandiko mpimbano yavugaga ko umukinnyi Manishimwe Djabil yaguzwe mu ikipe yo muri Kenya,akabona kujya mu Ikipe y’APR fc.Ibi byiyongeraho aho Mupenzi Eto yafashe umukinnyi Nsanzimfura Kedy akamwambura ikipe ya Kiyovu sports.Ntawakwibagirwa ibibazo by’umukinnyi Tuyisenge Jacques uko yashwanye na Mupenzi Eto?ntawakwibagirwa uko ikipe y’APR fc mugihe Mupenzi Eto yarayirimo yari yarabaye iciri ry’umugani ko ategeka abasifuzi cyangwa Ferwafa uko imikino ya shampiyona iza gukinwa?Ninde wakwibagirwa Mupenzi Eto yangako umukinnyi Hirwa akinira ikipe ya Rayon sports?Andi makuru avugwa kuri Mupenzi Eto n’uko no mu itangazamakuru rya Siporo yagezemo kugirengo batangazeko ubuyobozi bwa Col Karasira Richard budashoboye.Benshi basesengura basanga kuba Mupenzi Eto yavugako ashyigikiwe na Gen Mubarak Muganga byaba arukumwiyitirira kugirengo akange abantu yitwaje umwanya w’icyubahiro afite mugihugu.Impande zose zirebwa niri shyamba nizigira icyo zitangaza tuzakibagezaho.

Ikipe y’APR fc yasezereye iy’AZam fc muri CAF champions league (photo ingenzi)

Umwe muri ba Afande twaganiriye akangako izina rye rishyirwa ahagaragara kubera umutekano we, tuganira yagize ati”tumaze iminsi dutegura uyu mukino wa CAF champions league ,none n’intsinzi irabonetse,ariko Mupenzi Eto yaciye hasi no hejuru ngo agaruke mu ikipe y’APR fc,kandi yongere agure abakinnyi n’abatoza.Nkubu hariho benshi abwirara ko abakinnyi b’abanyamahanga baguzwe badashoboye,bityo bikaba byerekana ko we yagura abarenze abo ikipe yaguze.Gusa twe nka APR fc ntacyiza yaduhaye uretse kuduteza abakeba,kandi muburyo bugayitse.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *