Umujyi wa Kigali: Mu murenge wa Kigali mu kwishakamo ibisubizo abaturage bagiye kwiyubakira umuhanda kubufatanye na Kabuye Sugar works ltd hamwe na GAMICO Mining ltd.
Muri wa mujyo umwe w’Abanyarwanda mu kwicyemurira ibibazo bibugarije bishakamo ibisubizo by’umwihariko hifashishijwe ubushobozi buhari buri wese abigizemo uruhare ku rugero rwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, Abaturage bo mu murenge wa Kigali babyukiye mu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa kanama.
Ni umuganda wabereye mu midugudu itandukanye kurwego rw’umurenge wabereye mu mudugudu wa Nyabitare, aho hibandwaga ku bikorwa by’isuku, kurwanya isuri, gusibura imihanda no guca imiyoboro y’amazi. Ni muri urwo rwego abaturage ba Kigali bishyize hamwe bishakamo ibisubizo bakaba bagiye kwiyubakira umuhanda ungana na kirometero imwe n’igice (km 1.5),uzubakwa kubufatanye n’uruganda rukora isukari rwa Kabuye (Kabuye Sugar works ltd) hamwe na kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (GAMICO Mining ltd).
Imirimo yo kubaka uyu muhanda yatangijwe kumugaragaro n’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Kigali Bwana Christophe Ntirushwa akaba yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira mu bibakorerwa avuga ko ari byiza kugira abafatanya bikorwa kuko bifasha mu kwihutisha iterambere,asaba abaturage gukomeza gusigasira ibyagezweho.
Ati:” Si ubwambere tugira abafatanya bikorwa mu murenge wacu hari byinshi twagiye dufatanya bikagirira abaturage akamaro ,murabona ko uyu munsi baje ngo dufatanye kubaka umuhanda uzabafasha koroshya ingendo n’igikorwa cyiza.Nibyiza ko abantu bishyira hamwe bagashaka icyagirira akamaro abanyarwanda n’Igihugu muri rusange.”
Yakomeje yibutsa abaturage kwita kuri gahunda za Leta zirimo kurwanya isuri, kuzirika ibisenge by’amazu birinda ibiza, kwita ku isuku n’isukura, gukomeza gukora ibikorwa bikumira ibiza basibura inzira z’amazi ,abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakahava mbere yuko imvura igwa,kwitegura neza itangira ry’amashuri bateganya ibikoresho by’ishuri, gutera ibiti by’imbuto bigira uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bana, kwitabira amarondo no gusigasira ibyagezweho.Yabasabye kandi gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira muri Ejo Heza kugira ngo bazagire amasaziro meza bazirikana gahunda ya ‘ Gira wigire’.
Tuyizere Theophile akaba ari umukozi mu ishami ry’ubuhinzi, waruhagarariye uruganda rukora isukari rwa Kabuye (Kabuye Sugar works ltd) yavuze ko igitecyerezo cyo kubaka uyu muhanda atari icyabo ahubwo bakigejejweho n’umuyobozi w’umurenge bumva ari cyiza baragishyigikira kuko umuhanda uzubakwa uzafasha abaturage kugera kuri kabulimbo batarinze kuzenguruka.
Ati:” Uyu muhanda wari uduteye icyibazo ariko nk’uko umuyobozi w’umurenge yabisobanuye,badusabye ko twafatanya tugakora uyu muhanda kuko urabona n’inzira yahafi kubaturage uva kubiro by’umurenge ugera kuri kaburimbo utarinze kuzenguruka. Ubuyobozi butugezaho icyo gitekerezo twacyumvise vuba hari n’umufatanya bikorwa tuzafatanya witwa GAMICO Mining ltd rero twabonye ari cyiza kuko n’imodoka zacu zitwara umusaruro w’ibisheke niho zinyura bizadufasha ko natwe inzira itugeza kuri kaburimbo izatubera ngufi.”
Umuyobozi wa Kampani GAMICO mining ltd Jean Philippe Ndagijimana yavuze ko atari ubwambere bagiye gukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro bityo ko kugira uruhare mu kubaka umuhanda uzagirira inyungu abaturage nabo babyishimira kuko imvune bahuraga nazo bajya kuzenguruka kugira bagere kuri kaburimbo zigaragarira buri wese.
Gutunganya imihanda y’imigenderano no gusibura inzira z’amazi ni bimwe mu byaranze umuganda mu murenge wa Kigali.
Umwanditsi Hadjara Nshimiyimana.