Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze impinduka igabanya icyuho cyo gutsindwa

Umupira w’amaguru ubamo gutsinda bikaba aribyo bishimisha umwe k’uwundi ukunda ikipe yakinnye.Kunganya ubyakira uko ubibonye kuko ubutahanye inita rimwe.Gutsindwa bibabaza buri wese cyane ko rimwe na rimwe biviramo abatoza kwirukanwa,harinaho na komite nyobozi yiyo kipe nayo yeguzwa.Turebe ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi uko yitwaye mu mukino ibili,aho itike yo guhatanira igikombe cy’Afurika.Amavubi yakinnye n’ikipe y’igihugu cya Libya baranganya.Uyu mukino wo ntabwo tuwuvugaho byinshi, ahubwo tugiye kureba uko u Rwanda rwakiriye n’igihugu cya Nigeria.Umukino wahuje Amavubi y’u Rwanda na Nigeria wabereye muri stade Amahoro.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri stade Amahoro (photo ingenzi)

Icyerekanako impinduka zabaye ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’uburyo batangiye basatira kuva umukino utangiye kugeza urangiye.Umukinnyi w’Amavubi Mugisha Bonheur yahushije igitego.Aha ni k’umupira warutewe na Muhire Kevin.Umukino warukimeye kuko na Nigeria yatatse Amavubi umunyezamu Ntwali ahagarara neza . Umukino wose Ntwali niwe mukinnyi w’umunsi.Umukinnyi wa Nigeria Ademola Lookman yaratsinze igitego umunyezamu Ntwali Fiacre aratabara.Igice cya kabili cy’umukino muri stade Amahoro habayemo ibirori bidasanzwe kuko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaje kureba Amavubi.Ku mpande zombi buri mutoza yakoze impinduka ashyiramo umukinnyi ashakisha intsinzi,ariko biranga.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria (photo ingenzi)

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda basanga ikipe y’igihugu Amavubi ikwiye kongererwa imbaraga ishakirwa abasatira izamu.Icyuho cy’intsinzi kugaragarira buriwese warebye umukino.Kuba Amavubi anganya na Nigeria ntibivuzeko itike iharanirwa yabonetse.Abategura ikipe y’igihugu Amavubi nta shusho berekano ryo kongeramo abandi bakinnyi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (, photo ingenzi)

Mukarukundo Donatha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *