Akarere ka Kirehe ikigo cyagenewe inzererezi cyahinduwe Gereza ya munyumvishirize

Leta y’u Rwanda uko ishyiraho ingamba zishamikiye ku bikorwa bifasha abaturage mu iterambere haraho usanga , kuzamura umuturage bimudindiza.Ingero zigaragara henshi mu turere ,aho usanga umuturage arengana,kuki haraho usanga aho kugirengo umuturage abe kuba ku isonga mubimukorerwa akarenganywa.?Ubu ikinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzi .rw, ingenzinyayo com na ingenzi tv turi mu karere ka Kirehe,ku kigo gishinzwe kugorora inzererezi cyahinduwe Gereza ya munyumvishirize,bityo akarengane kakavuza ubuhuha mu baturage.Mbere y’uko tubereka uko icyo kigo cyo mu karere ka Kirehe cyahinduwe Gereza ya munyumvishirize,turabereka ko uhafungiwe,aho kuhava yagororotse ahavana umujinya mwinshi.Impamvu n’uko umuturage afatwa byamunyangire, umuturage iyo ahageze arakubitwa, ntabwo bagaburirwa.Kuba bivugwa ko ujyanwa muri kiriya kigo yigishwa uburere mboneragihugu byo ntibyashoboka.Umwe mubahafungiwe waganiriye n’itangazamakuru akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we,yagize ati”iyo wagiranye ikibazo n’umuntu witwako avuga rikijyana kuva mu rwego rw’Umudugudu kuzamura kugeza k’Umurenge bagutwara mu kigo cy’inzererezi.Aha rero nibyo ubwirwa ntubyumva kuko ubufunzwe nabi,warateshejwe umuryango wawe.

Ibishyimbo bicuruzwa na Ndayambaje Celestin (photo ingenzi)

Tariki 9 Nzeli 2024 nibwo ikinyamakuru ingenzi newspaper cyageze mu karere ka Kirehe ahagororerwa inzererezi,twashatse kumenya uko umucuruzi witwa Ndayambaje Celestin afunzwe.Ubwo twaganiraga na Ndayambaje Celestin yagize ati”jyewe mfungiwe hano kubera umugabo witwa Karokora Wilison twagiranye amakimbirane avuye k’ubucuruzi bw’imyaka y’ibishyimbo.

Inzu Ndayambaje acururuzamo(photo ingenzi)

Ndayambaje ati”nararezwe kuri RIB inshyikiriza ubushinjacyaha.Narabajijwe nyuma basanga nta mpamvu zo gukurikiranwa mfunzwe ndarekurwa , ahubwo bantegeka kuzajya nitaba buri wa gatanu wa buri cyumweru,ariko ubu ndafunzwe ,nabwo muburyo bwishe itegeko.
Ingenzi duhe uko byatangiye kugirengo ufungwe?
Ndayambaje aho ducururiza tugura imyaka yeze,nyuma haje kuba ikibazo cyazanywe na Karokora Wilison niwe nyirabayazana w’ibibazo byose, umushinjacyaha arandekura,antegeka kuzajya nitaba buri wa gatanu.
Ingenzi hano ufungiwe wahageze ute?
Ndayambaje nari iwanjye murugo mbona haje uyobora Akagali ka Kabuga n’uyu uyobora polisi baramfata bangeza hano.
Ingenzi wafashwe uregwa iki?
Ndayambaje nafashwe banshinja ko ngura ibishyimbo bibujijwe.
Ingenzi hano ufungiwe ubuzima bwifashe gute?
Ndayambaje hano turiho nabi turakubitwa ntiturya.
Ingenzi niki wasaba inzego z’ubuyobozi zitandukanye?
Ndayambaje icyo nsaba n’uko narenganurwa kuko mu murenge wa Musaza ntuye ,kugeza mu kagali ka Kabuga no mu mudugudu wa Kabuga ntuye ntawe turagirana ikibazo,ntanuziko jyewe niba nkuko Karokora Wilison abikwirakwiza.Inzego nizindenganure kuko kuba mfunganywe n’inzererezi birababaje. Nakoze muri Komisiyo y’amatora.Ubuyobozi nibukurikirane Karokora Wilison kuko ahohotera abaturage urugero nka Kambanda Tharcisse, Samuel yagiye abafungisha.Umwe mubo munzego zo mu kagali ka Kabuga mu murenge wa Musaza,ho mu karere ka Kirehe tuganira yanzeko twatangaza amazina ye,ariko yagize ati”nigute Ndayambaje Celestin wari mu nyangamugayo z’amatora yahinduka inzererezi?ibi rero nibyo birenganya umuturage ,uwarenganye biragoye kumugorora kuko abafite intimba nyinshi .Uko twahawe amakuru ku ifungwa rya Ndayambaje Celestin tariki 21 Kanama 2024 nibwo hasakaye inkuru ko inyuma y’urugo rwe habonetse ibishyimbo byahanyanyagiye.Nibwo bahamagaje Ndayambaje kubiro by’Akagali ka Kabuga.Ndayambaje akigagera yabajijwe ibyibyo bishyimbo,we abasubiza ko atabizi.Ndayambaje we yabwiye abayobozi ko nta bishyimbo yaguze.Ubwo hari kuwa kabili tariki 22 Kanama 2024 nibwo Ndayambaje yabonye Convocation ya RIB ikorera mu murenge wa Kigarama.Bukeye kuwa gatatu tariki 23 Kanama 2024 yaritabye ahita afungwa.Kuwa kane tariki 24 Kanama 2024 nibwo yagejejwe k’urwego rw’ubushinjacyaha ku karere ka Kirehe.Kuwa gatanu tariki 25 Kanama 2024 nibwo Ndayambaje Celestin yarekuwe.Ubwo hari kuwa gatandatu tariki 3 Nzeli 2024 sacyenda zishyira sakumi nibwo Gitifu w’Akagali ka Kabuga,abakora irondo,Komanda wa polisi,abasirikare bambitse amapingu Ndayambaje Celestin atarwa mu kigo cy’inzererezi kugeza n’ubu. Twagerageje gushaka Karokora Wilison ngo tumubaze ku makuru amuvugwaho ntitwabasha kumubona.Nazaboneka akagira icyo atangaza kubimuvugwaho tuzabibatangariza.

Nyakubahwa Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kirehe ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com tubandikiye kugirengo tubabaza amakuru agendanye n’uburyo umuturage afungirwa mu kigo cy’inzererezi?

Uyu ni Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kirehe yanze kugira icyo atangaza.Mukarere ka Kirehe ntibajya batanga amakuru kuko na Mukandayisenga Janviere ufite ikigo kigororerwamo inzererezi yanze kugira icyo atangaza k’ubutumwa bwose twamuhaye.

Visi Meya w’Akarere ka Kirehe Mukandayisenga Janviere (, photo archives)

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com bifuje kubabaza amakuru agendanye n’imikorere y’ikigo cy’inzererezi mu karere ka Kirehe murebereye umuyobozi,kuko inzego zose zitandukanye z’ubuyobozi zikorera mu karere ka Kirehe zadutangarijeko biri mu nshingano zawe?

Umuturage ujyanwa muri kiriya kigo n’uba yakoze iki?ese umuturage ufite urugo yubatse,afite icyo akora acuruza ,akora imirimo imutunze n’umuryango we atanga imisoro atwarwa muri kiriya kigo cy’inzererezi hashingiwe kurihe tegeko?cyangwa niba ari n’amabwiriza mwaduha ishusho yayo?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nkuko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru uhawe umwanya kubigukekwaho

Mugihe abaturage bo mu karere ka Kirehe bakomeje kwinubira imikorere mibi y’uko bafungishwa nuwo bagiranye ikibazo.Umwe k’uwundi mubatuye Akarere ka Kirehe barasaba ko mbere y’uko bajyanwa muri munyumvishirize hajya habanza gukorwa iperereza ku myitwarire yuwo batwarayo.Umunsi inzego z’ubuyobozi zo mu karere ka Kirehe zizagura icyo zitangaza tuzakibagezaho.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *