Akarengane karavuza ubuhuha byagera kwa Kandinga Adela akabura kirengera bigaha icyuho bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga kumurenganya.

Ibihe bitandukanye bihora bivugwamo ko ntawukwiye kwimwa uburenganzira cyane mu butabera.Inkuru yacu iri mu ntara y’Amajyepfo , Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca,aha hakozwe amakosa ashamikiye k’uruhererekane rw’ibibazo byakozwe n’Umujyi wa Kigali.Dore uko Kandinga Adela yatangiye akorerwa akarengane.Ubwo Umujyi wa Kigali wemereraga Kampani kubaka Kiosque mu Rugunga,mu murenge wa Nyarugenge,Akarere ka Nyarugenge siko byaje kugenda,kuko izo Kiosque zimaze kubakwa Umujyi wa Kigali warazigabije uburazishenye.Ideni ryari ryarafashwe muri Banki ryahise rizamura ubukana.Imanza zaratangiye ku mpande zombi.Icyaje gutangaza naho Umuhesha w’inkiko w’umwuga Mukansoneye Marie Viannry yakoze cyamunara ituzuje ubuziranenge.Ubwo Mukansoneye Marie Viannry yajyaga kurangiza urubanza yeretswe ko atatanze amatangazo nk’uko amategeko abiteganya.Mu itangazamakuru ryaba iryandika cyangwa irivuga.Amakuru twahawe n’abari bahari Mukansoneye Marie Viannry akora cyamunara ngo yabasubijeko amatangazo yayanyujije mu kinyamakuru Ahabona com cy’urugaga rwabo.Ubwo ngo bamusabye icyemezo cy’uko icyo kinyamakuru Ahabona com cyemewe mu mategeko nk’igitangazamakuru arakibura.Abajijwe reception na Facture nabyo arabibura.Nimwibaze aho abanyamategeko bakora amakosa y’indengakamere kugeza naho Mukansoneye Marie Viannry yigabiza umutungo wa Kandinga Adela atakoze ibyo amategeko ateganya muri cyamunara.Umuhesha w’inkiko w’umwuga Josephine Umutesi Bayisenge nawe yakoze ikosa kuko mbere yagiye gusohora Adela Kandinga munzu asabwa miliyoni cumi nenye z’amafaranga y’u Rwanda yasigaye arayabura.Icyo gihe cyamunara yarasubitswe.Tariki 24/Nzeli 2024 nibwo Josephine Umutesi Bayisenge yigabije umutungo wa Kandinga Adela awuta ku gasi ,kandi amafaranga yasigaye batayamuhaye.
Itangazamakuru ryegereye Adela Kandinga bakora ikiganiro.
Ingenzi uratangira wivuga amazina yawe n’icyo ukora?
Nitwa Adela Kandinga jyewe nd’umukorikori ariko uyu munsi murambona ko ntaho mfite ho kuba,kuko Umuhesha w’inkiko w’umwuga Josephine Umutesi Bayisenge yaje ndahari n’abana banjye badahari asohora umutungo wanjye awuta hanze.

Adela Kandinga n’abana be aho bashyizwe ku gasozi (photo ingenzi)

Ingenzi ubona byatewe n’iki kugirengo asohore umutungo wawe? Adela Kandinga jyewe nashowe mu manza n’Umujyi wa Kigali,nyuma dutanga ikirego,ariko mugihe Umuhesha w’inkiko w’umwuga Mukansoneye Marie Viannry yakoraga cyamunara nabi nandikiye urukiko iyo kashe mpuruza iteshwa agaciro,ariko reba uko bansahuye,nabuze amadorari 1200 umwana wanjye yari kuzifashisha ajya kwiga muri Canada.
Ingenzi hariho inzego z’ubuyobozi zitandukanye waba waragejejeho akarengane kawe?
Adela nandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ngo andenganure,naje kwandikira RIB idosiye umugenzacyaha Faustin yayiregeye pariki.
N’iki usaba inzego z’ubuyobozi?
Adela nuko bandenganura.
Intangazamakuru ryavugishije Umuhesha w’inkiko w’umwuga Josephine Umutesi Bayisenge ku kibazo cyo gusohora Adela Kandinga mu nzu atamuhaye amafaranga? Bayisenge yagize ati”Ejo twazanye miliyoni enye kuko andi Umuhesha w’inkiko w’umwuga Mukansoneye Marie Viannry yarayitije arayakoresha.Ibibazo bya Kandinga Adela ninde uzabikiranura?utabikiranura ninde?uko bucya bukira usanga rubanda rurenganywa n’abifite,kuko biravugwako inzu ya Kandinga Adela yaba yaguzwe na Ministri tuzabagezaho ubutaha.
Ubwanditsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *