Bomboli bomboli ikomeje kwibasira umupira w’amaguru muri shampiyona y’abagore mu Rwanda.

Amagambo akomeje kuruta ibikorwa byubaka umupira w’amaguru mu Rwanda,byagera kuw’abagore ho bikarushaho.Tugiye kuberaka ibitavugwa mu mupira w’amaguru w’abagore igice cya mbere. Ibi ni bimwe mubimenyetso byagaragaye
Ku wa 30 Mata 2024, Rayon Sports WFC yatsinze Inda fchangarwa WFC ibitego 4-0, yegukana Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka w’imikino wa 2023/2024. Uyu mwaka kandi Rayon Sports y’Abagore yari imaze no kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0 mu mukino wabereye i Rwamagana ku itariki ya 23 Werurwe 2024. Rayon Sports yahigitse AS Kigali, yari imaze imyaka myinshi yiharira ibi bikombe, ikaba yarasoje shampiyona ari iya kabiri.
Nyuma y’ibi bikorwa bikomeye bya Rayon Sports, umukino wa Super Cup ugomba kuba tariki ya 26 Nzeri 2024 wateje impaka nyinshi. Hari kwibazwa byinshi ku buryo FERWAFA itegura amarushanwa n’ibikombe. Amakipe yatumiwe muri uwo mukino ni Rayon Sports na AS Kigali, ariko mu by’ukuri Indahangarwa WFC ni yo yagombaga kuwukina kuko ari yo yatsindiwe mu gikombe cy’Amahoro, cy’umwaka ushize.
Nk’uko bigenda mu Rwanda no mu bindi bihugu, Super Cup igomba gukinwa n’amakipe yatsindiye ibikombe bibiri: Shampiyona y’igihugu n’igikombe cy’Amahoro. Iyo ikipe imwe yegukanye ibyo bikombe byombi, harebwa ikipe yabaye iya kabiri mu gikombe cy’igihugu. Bityo, Indahangarwa WFC yari ifite uburenganzira bwo gukina uwo mukino, ariko siko byagenze kuko hatumiriwe AS Kigali. Byumvikane neza ko Rayon Sports ari yo yegukanye ibikombe byombi, ikaba yaratwaye igikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore ikomeje kugarizwa n’ibibazo (photo archives)

Nyuma yo kureba uko amakipe yitwaye mu gikombe cy’Amahoro, Indahangarwa WFC ni yo yagombaga guhura na Rayon Sports muri Super Cup, aho kuba AS Kigali.
Ibi byagaragaje akarengane gakorerwa amakipe y’abagore, aho ibyifuzo byayo bidahabwa agaciro. Umuyobozi ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA, Munyankaka Ancilla, arashinjwa kugira uruhare muri iki kibazo, cyane ko bivugwa ko yagambiriye kwikundisha ku buyobozi bushya bwa AS Kigali. Nyuma y’aho Hon. Twizeyeyezu Marie Josée wari umuyobozi wa AS Kigali yegujwe, agasimburwa na Ngenzi Jean Paul wari visi perezida we, komiseri yahise abona uburyo bwo kwikundisha kuri ubu buyobozi bushya. Amakuru yizewe agaragaza ko Munyankaka Ancilla yashakaga guca intege Hon. Twizeyeyezu Marie Josée, wari ufite amahirwe menshi yo guhangana na we mu matora y’umwaka utaha wa 2025. Kwikundakaza ku buyobozi bushya byari uburyo bwo gutuma Honorable Josee yirukanwa burundu mu mupira w’amaguru cyangwa agahabwa icyasha ku bijyanye n’inyerezwa ry’umutungo n’itonesha, ibyo byose bigamije gusunikira kure Honorable Josee ku buryo atazongera gutekereza kugaruka mu mupira.
Mu makipe y’abagore, menshi ayobowe n’abagabo, bituma Munyankaka Ancilla abona amahirwe menshi yo gukomeza kugira ijambodore nta wundi mugore usigaye wahangana nawe.

Kalisa Jean de Dieu

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *