Mu ikipe y’APR fc ishyamba riravuza ubuhuha itsinda rya Mupenzi Eto rikivuga imyato.

Umuntu k’uwundi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwibaza impamvu hagati mu ikipe y’APR fc harimo ishyamba rivuza ubuhuha? abakunzi b’umupira w’amaguru bamwe baravugira hirya iyo ngo bitabaturukaho,ariko hariho abadatinya kubivugira ku mbuga nkora yambaga,ko mu ikipe y’APR fc harimo ishyamba rivuza ubuhuha.Dore uko hanzaha bivugwa: Abakunzi b’ikipe y’APR fc twaganiriye bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”abahoze mubuyozi bw’ikipe y’APR fc igihe yayoborwaga na Gen Mubarak Muganga ntibishimiye iyi Komite nyobozi iyoboye.Umwe yatanze urugero agira ati”Komite nyobozi yacyuye igihe ifite ikibazo gikomeye kuko yafatanywe icyaha cyo kuroga Mupenzi Eto arabifungirwa arikumwe na Major Erneste na mugenzi we Major Jean Paul.Undi wo mu ikipe y’APR fc yagize ati”kuva Eto Mupenzi yafungurwa yashatse kugaruka mubuyozi bw’ikipe y’APR fc asanga bitagishoboka.Aha rero niho ishyamba ryatangiriye rigamije ko ikipe igomba gutsindwa ,bityo bikerekana ko ubuyobozi buriho budashoboye.Kugeza ubu haribazwa ukuntu umuntu nka Mupenzi Eto wagaragaye murukiko ashinjwa kuroga abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu sports yakongera akagaruka akajya mubuyozi bw’ikipe y’APR fc?amakuru yandi atugeraho nay’uko hariho abategura uko APR fc igomba gutsindwa imikino nk’ine ya shampiyona,bityo abahoze muri Komite yacyuye igihe babone uko bayisubiza.Ntawutazi ikibazo cya Mupenzi Eto nabo mu ikip ya Rayon sports mu gikombe cy’Amahoro 2022 kugeza naho umukinnyi Nizigiyimana Makenzi yavuzweho kwakira ruswa.

Mupenzi Eto (photo archives)

Inkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho uko buriwese ahagaze muruhando rwo gutsindisha ikipe y’APR fc hagamijwe kugarura abacyuye igihe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *