Kuki Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yivuguruza mu mibereho y’abaturage mu byiciro by’ubudehe?

Kuva u Rwanda rubaye Repubulika hagiye hashyirwa uburyo bw’imitegekere.Repubulika ya mbere yari iy’ishyaka rya MDR parmehutu.Aha byagaragayeko habayeho kurandura iby’ingoma za cyami.Inyito zabayeho zagaragaje ibikorwa bitandukanye.Icyavuzwe ni nko gushingira ku.mibereho y’abaturage hashingiwe ku bwoko.Iri ryabaye ikosa rikomeye.Repubulika ya kabili niy’ishyaka MRND.Kuva 1980 imibereho yabaye nkizamo guha rubanda gucuruza,ariko mu mibereho isanzwe ubwoko buguma mu irangamuntu.Repubulika ya gatatu niy’ishyaka FPR.Iri shyaka ryo ryabonye ubutegetsi rikoresheje intwaro .Urugamba rwahanganishije FPR yashakaga ubutegetsi na MRND yari ibufite rwatangiye 1/ukwakira/1990.Uru rugamba rwarangiye tariki 4/nyakanga 1994.FPR igifata ubutegetsi yarindiriye ko inzibacyuho irangira kugirengo ishyireho ubutegetsi bwayo butandukanye n’ubwo muri Repubulika zayibanjirije.Inkuru yacu ije kwibanda ku ijambo ryitwa “Ubudehe”Umwe k’uwundi bari mu byiciro by’ubudehe.Umwe k’uwundi iyo yajyaga gusaba serivise akabazwa icyiciro hari uwatinyaga kukivuga.Kuki Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ifashe umwanzuro wo gukuraho ibyiciro by’ubudehe?Tukimara kumva ko Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Musanyimana Jean Claude akuyeho ubudehe twagerageje kuzenguruka tumwe mu turere kugirengo twumve uko babyakiriye.Akarere ka Musanze gaherereye mu ntara y’Amajyaruguru.

Musanyimana Jean Claude Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu (photo archives)
Musanyimana Jean Claude Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (photo archives)

Nkurunziza utuye mu murenge wa Muhoza twaraganiriye.Ingenzi uratangira utwibwira utubwire niba uzi icyiciro cy’ubudehe ubarurirwamo?nitwa nkurunziza nkaba ntuye mu murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze ,mbarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.ingenzi kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe wabyakiriye ute? Nkurunziza nabyakiriye uko kuko ntakundi nagira gusa usanga aho dutuye badufata nk’abatindi baratunena.ingenzi ubuse ko ubudehe babukuyeho umuntu akajya ahabwa serivise bitanyuzemo wabyakiriye gute? Nkurunziza ntabyo numvise ariko byaba aribyiza.Ingenzi yakomereje mu karere ka Rulindo.Twaganiriye n’umwalimukazi wigisha ku ishuri ribanza kuri Nyirangarama.Yanze ko dutangaza amazina ye,ariko we twamubajije niba yumvise icyavuzwe ku ikoreshwa ry’ubudehe?Umwalimukazi ati”Twumvise ijambo rya nyakubahwa Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga uko ubudehe bugiye kujya bukoreshwa.Uko umuturage abayeho iwe murugo mu iterambere rye nabiwe.ingenzi nonese nkawe umukozi wa Leta haricyo byakubangamiragaho? Umwalimukazi byari bibangamye cyane ko mwalimu yashyirwaga mu cyiciro cy’abakozi ba Leta kandi batanganya umushahara.ingenzi wabyakiriye ute? Umwalimukazi ntabwo ari jyewe jyenyine ahubwo twese muri rusange twishimye kuko ntawuzongera guhabwa serivise hagendewe k’ubudehe.Umujyi wa Kigali.Akagali ka Riliba ,Umurenge wa Kigali ,Akarere ka Nyarugenge.ingenzi yegereye Hitimana nawe agira uko abibona ku byiciro by’ubudehe.ingenzi muratangira mutwibwira?Nitwa Hitimana ntuye mu murenge wa Kigali hambere hari Komine Butamwa.ingenzi ese waba uba mukihe cy’iciro cy’ubudehe? Hitimana mba mucyiciro cya gatatu kandi ureba n’umukene ndi kavukire n’isambu bagiye batugurira dusigaye tunegetse.ingenzi kuba mucyiciro cya gatatu cyaguhungabanijeho iki?cyangwa cyakunguye iki? Hitimana cyarampungsbanije cyane kuko nashyizwe mu bakire nd’umukene.ingenzi wumvise ko ubuyobozi bwavuzeko ntawuzongera guhabwa serivise binyuze mu budehe,ko mugomba kwiteza imbere wowe wabyakiriye ute? Hitimana ntabyo numvise kuko nta radio ngira gusa ndishimye harakabaho Leta y’ubumwe.Kimisagara nayo ya Nyarugenge ingenzi yagiye ahitwa mu Kove kuganiriza abaturage ku kibazo cy’uko buri wese azajya ahabwa service bitanyuze mu budehe.Kabalisa na Mukamurenzi nibo twaganiriye.Ingenzi uratangira utwibwira utubwire n’icyiciro cy’ubudehe ubarurirwamo unatubwira uko wacyakiriye?Nitwa Kabalisa mba mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.Nacyakiriye nabi kuko inzego zibanze kugirengo bagushyire mu cyo ufiteye ubushibozi bakuryaga amafaranga . ingenzi ubuse wumvise ko abayobozi bavuzeko ntawuzongera guhabwa serivise binyuze mu budehe? Kabalisa narabyumvise cyane ko hari inkunga zatanzwe igihe cya guma murugo barazinyima ngo ndifashije.ingenzi ubu urumva ugiye gukora iki mu iterambere? Kabalisa nubundi nsanzwe nkora gusa nishimiye ko umunyarwanda atazongera guhabwa serivise binyuze mu byiciro by’ubudehe.Ingenzi uratangira utwibwira utubwire n’icyiciro cy’ubudehe ubarurirwamo unatubwira uko wajyaga uhabwa serivise?Nitwa Mukamurenzi ntuye hano unsanze nta Mugabo ngira twaratandukanye,ariko uwahoze ari Mudugudu abarura yansabye amafaranga ibihumbi 20000 ngo anshyire mu cyiciro cya mbere nyabuze anshyira mu cya gatatu.Nkimara kumva ko ubudehe bugiye kujya bukoreshwa hatagendewe kuri serivise byanshimishije.Kuba rero ibyiciro by’ubudehe bizasigara bikoreshwa na Leta mu igenamigambi ku buryo nta muturage uzongera kujya abwira icyiciro arimo bizaba bikuyeho urwikekwe.Hari abafataga icyiciro cy’ubudehe nk’ivangura kuri bamwe mubatanga serivise.Ese ubundi uwazanye ubudehe nuko bwakoreshwaga yaragamije iki?bimaze kugaragara ko FPR iha abantu imyanya y’ubuyobozi bakayivangira.Umwe araza agaca igifaransa bwacya kikagaruka.Guhuzagurika kwa bamwe na bamwe bishyira rubanda mukaga.Ubu hari ikibazo cyaburiwe umuti cyo gutega imodoka.Ubuhinzi nabwo nuko bizabazwae nde?utabibazwa ninde?kudahuriza hamwe bitera urwikekwe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *