Imvo n’imvano y’igituma Frederick Mugiraneza akomeje guteza imidugararo muri kampani Efemirwa mining ltd.

Frederick Mugiraneza akomeje guteza imidugararo n’umwuka mubi muri kampani Efemirwa Mining ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugeza n’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bumugira inama yo kureka kwitwara nabi ateza umutekano mucye ahubwo ,akabarura ibyo yakoresheje byose akabisubizwa ,ariko yarinangiye.

Mu karere ka Gakenke umurenge wa Cyabingo ubwo hamenyekanaga ko hari amabuye yagaciro atandukanye kampani zatangiye gushorayo imari aho abafite uboshobozi bucye batangiye gushaka abafatanya bikorwa bahuza ubushobozi kugira ngo ubu bucukuzi bukorwe neza.

Mu mwaka wa 2011 nibwo handikwaga kampani Efemirwa ltd muri RDB nka kampani y’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro yandicyishwa na Mugiraneza Fredrick na Leonidas Kabandana ,icyo igihe bavugaga ko bafite imari shingiro ya miriyoni icumi, gusa kuva icyo gihe kugeza 2017 Efemirwa ltd ntagikorwa nacyimwe yakoze cyijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,bitewe nuko nta shoramari (amafaranga ) rihagije aba banyamigabane bari bafite.

Mu mwaka wa 2018 byabaye ngombwa ko Mugiraneza Fredrick yitabaza umushoramari Mugabo Casmir ngo abafashe mu gushora imari bityo ibikorwa by’ubucukuzi bitangire.

ku itariki ya 2 Kanama 2018 Mugabo Casmir yinjiye muri kampani ya Efemirwa ltd nk’umunyamigabane aho yaguze imigabane ya Kabandana Leonidas ubwo kampani isigara ari iya Casmir Mugabo na Mugiraneza Fredrick icyo gihe nibo basigaye ari abanganyamigabane gusa, nanone kandi umugabane shingiro warucyiri miliyoni 10 icyo gihe Mugiraneza Fredrick niwe wari umuyobozi wa kampani Efemirwa ltd.

Tariki ya 20 Kanama 2018 hahinduwe izina rya kampani yitwa Efemirwa mining ltd haninjwizwamo umunyamigabane mushya ariwe Dante Mugabo Uwimfura muri icyo gihe hatecyerejwe uko kampani yabona amafaranga igatangira ubucukuzi bw’amabuye yagaciro yaje no kubona ibyangobwa biyemerera gukora uwo mwuga,inama yabanyamigabane yemeje imigabane fatizo igize ishoramari ,bemeza miliyoni ijana, icyo gihe kugirango ziboneke ibikorwa bitangire buri munyamigane yasabwaga gutanga uruhare rwe.

Mugabo Casmir yari gutanga 70 %
Mugiraneza Fredrick 20%
Mugabo Dante Uwimfura 10%

kuva ku itariki 20 Kanama 2018 Mugabo Casmir niwe wabaye umuyobozi wa Efemirwa mining ltd
ndetse imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro iratangizwa muri zone bemerewe gukoreramo arizo Cyabingo na Busengo .
Ubucukuzi babutangiriye ku gice cya mbere cy’ubushakashatsi cyane ko ari nacyo cyangombwa baribarahawe na RMB (icyigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye yagaciro peterori n’agaze)

Uko Ubwumvikane bucye bwavutse hagati mu banyamigabane ba Efemirwa mining ltd Frederick Mugiraneza agatangira guteza imidugararo n’umwuka mubi muri kampani ndetse no mu baturage baturiye kampani.

Ubwo hemezwa ko buri munyamuryango atanga imigabane yemejwe ngo Kampani itangire imirimo ,abandi barayitanze gusa Mugiraneza Fredrick we ngo ntiyatanga uruhare rwe , ubwo we yasabwaga gutanga miliyoni 20
Mugiraneza Fredrick abonye ko ntayo yabona cyane ko ngo hari imyenda myinshi yamubuzaga gukorana naza banki , yegereye bagenzibe abasaba ku mwishyurira imyenda itandukanye yari afite muri za banki maze akongera kuguza.

Umuyobozi wa Kampani Efemirwa Mining ltd Mugabo Casmir avuga ko yafashe umwanzuro wo kumufasha kwishyura amafaranga muri Sacco Busengo ,mu mwalimu Sacco , Sacco Cyabingo ndetse n’umwenda bivugwa ko warumaze igihe cyinini muri VUP (vision umurenge program)
iyi myenda yose Mugiraneza Fredrick yarafite yanganaga ngo na miliyoni 24
Mugiraneza Fredrick amaze kwishyurirwa imyenda yose yatereye agati mu ryinyo ntiyashaka kwishyura uwamwishyuriye imyenda ndetse yanga no kwishyura amafaranga y’imigabane ye muri Efemirwa mining ltd gusa yagumye mu bikorwa bya Kampani kuko niwe warushinzwe imirimo ni bikorwa ahacukurwa.

Bivugwa ko Mugiraneza Fredrick uko yatindaga gutanga imigabane ye kandi ariwe uhagarariye ibikorwa aribwo yacuze umugambi wo gukora ibikorwa byo gushaka impamvu zatuma akurirwaho wa mwenda ndetse n’imigabane ye akayishyurirwa kubuntu,
bimwe mu bikorwa yakoze bigaragaza neza ko aricyo yaragamije ni nkaho bivugwa ko yimuraga abaturage mw’izina rye bwite aho kuba izina rya Kampani ndetse ni byangombwa n’amasezerano ntibishyicyirizwe Kampani Hari Kandi nkaho ya sabaga abaturage kwanga amafaranga mu rwego rwo kunaniza Kampani ,ndetse Frederick bivugwa ko yakoraga ibikorwa bita kampani mu gihombo,nkaho yemeye ko bakorera ubushakashatsi nyuma y’imbago (ubuso ) Efemirwa mining ltd yemerewe gukoreramo . buri uko ubuyobozi bwa kampani bwamusabaga kwishyura imigabane ye yakoraga igikorwa gita kampani mu gihombo.

Mu gushaka ku menya neza imvano y’ubwumvikane bucye mu banyamigabane muri Efemirwa mining ltd ikinyamakuruIngenzi Newspaper,Ingenzinyayo.com n’Ingenzi tv, byasuye ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi ndetse binaganira na banyamigabane ba Kampani Efemirwa mining ltd
Mugabo Casmir umuyobozi wa Kampani Efemirwa mining Ltd yemeza ko muri kampani abereye umuyobozi harimo ubwumvikane bucye bwanabagejeje mu nkiko butera na Kampani igihombo.

Casimir Mugabo yagize ati:” Ni ukuri twagiranye ubwumvikane bucye biturutse kuri mugenzi wacu Fredrick Mugiraneza utarubahirije amasezerano twagiranye ,twebwe nkabanyamigabane twemeje amafaranga buri wese yagombaga gushyira kuri konti ya Kampani ngo umushinga utangire, twese twayashyizeho ,ariko Fredrick ntiyabikora twakomeje ku mugirira icyizere tunamufasha kwishyura imyenda yarafite itandukanye ngo turebe ko yakwishyura ariko atubera ibamba.”

Casmir akomeza avuga ko ngo Mugiraneza Fredrick yakomeje kuguma mu nshingano ze zo guhagararira ibikorwa bya Kampani ariko ngo uko yabonaga imyaka ishira atishyura imigabane ye ndetse kampani igenda izamuka mu bikorwa yongera agaciro kishoramari nawe yashakaga impamvu zituma kampani ihoramo ibibazo agateza umutekano mucye muri kampani.

Yagize ati” Kampani yakomeje gukora ,ikorera ku cyangombwa cy’ubushakashatsi,dushaka ubwoko bw’amabuye aboneka muri zone dukoreramo,duca amasite , twubaka ibikorwa remezo,:imihanda ,umuriro ,amazi meza , kwimura abaturage batuye ahakorerwa,ibyo bikorwa byose byazamuraga kampani n’ishoramari ririyongera , Fredrick rero nkuwarushinzwe ibikorwa bya Efemirwa mining Ltd akaba ariwe wari ushinzwe gukuricyirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo yatangiye kubikora uko yishakiye byaduteje igihombo ,ndetse tuza no gucibwa amande na REMA y’ikoreshwa nabi ry’umugezi duturiye
tubonye ko Fredrick Mugiraneza aho gucyemura ibibazo ashinzwe ahubwo arikubiteza,twakoze inama ya banyamigabane twemeza ku muhagarika ku tariki ya 29 Gicurasi 2024
ndetse tuna tegura icyirego gishyicyirizwa urukiko dutegereje ibizava mu mwanzuro y’urukiko.”

Ku murongo wa telelefone Mugiraneza Fredrick yemera ko hari ubwumvikane bucye mu banyamigabane ba kamapni ya Efemirwa mining Ltd ariko ibyo bavuga ko ateza umutekano mucye muri kampani abihakanira kure ariko we akavuga ko habayemo kwifuza kuri bamwe ndetse no gushaka indonke mbese ni nka byabindi ngo uwo ugiriye neza niwe ugushakira iherezo kuko yafashije Casimir Mugabo kujya mu mwuga w’ubucukuzi none akaba atangiye kumwirukana ariwe wamuzanye.

Fredrick yagize ati:” Ubwo natangizaga kampani ya Efemirwa muri 2011 ,byageze muri 2017 ntarabona ishoramari rihagije ntabikorwa nari narakoze ,byabaye ngombwa ko nshaka ufite ubushobozi ,nibwo muri 2018 nemeranyije imikoranire na Mugabo Casmir aguze imigane ingana na 50% icyo gihe imarishingiro yari miliyoni cumi nimwe
Mugabo Casmir yazanye undi munyamigane mushya ari we Dante Mugabo Uwimfura ,duhindura amazina ya Kampani yitwa Efemirwa mining Ltd ndetse Casmir ,ayibera umuyobozi twaje kwemeranya ko tugomba gushaka amafaranga yo gutangiza umushinga icyo gihe ishoramari twararizamuye turigeza kuri miliyoni ijana kugirango ziboneke rero byabaye ngombwa ko dusaba inguzanyo kuri banki mu mazina ya Kampani ,aha rereo niho icyibazo cyatangiye .
Banki yadusabye seritifika ya RDB ngo isuzume niba ntayindi myenda abanyamuryango ba Kampani bafiteye andi ma Banki icyo gihe njyewe narimfite imyenda ariko idakabije roro kampani yemeye ku nyishyurira agera kuri miliyoni enye nibihumbi magana tanu ibyo bavuga bya Miliyoni 24 banyishyuriye ntabyonzi,nyuma banki ituguriza miliyoni mirongwirindwi,
Casmir Mugabo yari kwishyura banki imigabane ye 70% mu mutungo we utavuye mu bikorwa bya Kampani
Mugabo Dante yari kwishyura imigabane ye 10% binyuze kuri Conte ya Kampani
naho ngewe nari kwishyura imigabane yange ya 20% binyuze mu kubara ibyo nashoye muri kampani kuva itangiye 2011 kugera 2018 ibivuyemo tugahera ho yaba ari amafaranga macye nkongera ho yaba menshi arenze nka yabarirwa mu migabane .”

Fredrick yakomeje avuga ko kuri we imvano y’icyibazo ari gukunda indonke kwa Casmir ndetse ko amafaranga avuga yamwishyuriye ari miliyoni enye aho kuba makumyabiri nenye ahubwo andi ayabara muyo yamuhaye mu nyungu zakazi ,mu bindi byo guhombya kampani no kwimura abaturage agasinya mu mazina ye ataribyo kuko ngo nku muntu washinze kampani atakwifuza ko igwa mu bihombo.

Fredrick akomeza avuga ko we icyo ategereje ari ubutabera ,kuko ngo imvune yataye ashinga kampani ari nyinshi n’ubwo ngo ntamafaranga yarafite ariko ngo niwe wayitangije.

Abakozi ba Efemirwa Mining ltd bagirwa inama yo kwitondera Frederick Mugiraneza uteza umwuka mubi hagati yabo ndetse no mu baturage. ( Ingenzi photo )

Ikinyamakuru Ingenzi Newspaper,Ingenzinyayo.com n’Ingenzi tv, mugushaka kumenya nimba iki kibazo kizwi n’ubuyobozi kumurongo wa telephone twaganiriye n’Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Madame Vestine Mukandayisenga aho avuga ko iki kibazo kimaze igihe bakizi ndetse bakaba barasuye na Kampani bakaganira bakumva impande zombi bagasanga Frederick Mugiraneza ariwe witwaye nabi ntiyubahirize amasezerano ya kampani ndetse akagenda azeguruka ahantu hatandukanye yaka imyenda mu mazina ya kampani ibi bikaba byarayiteje igihombo , ubuyobozi bwagiriye inama Frederick y’uko yacyemura ikibazo mu bwumvikane ngo akaba yaranze kumva.

 

Madame Vestine Mukandayisenga yagize ati:” Mugiraneza Frederick turaziranye twarabasuye nagiyeyo inzego z’umutekano nazo zagiyeyo zimugira inama ariko twasanze ari umugabo ucyiri muto ukwiye kuganirizwa byimbitse,kuko inama zose twamugiriye ntanimwe yakurikije.Mu magambo macye ateza umutekano mucye muri kampani kandi inama yagiriwe n’ubuyobozi ntanimwe akurikiza, ahubwo nimba akomeje ibikorwa byo guteza umutekano mucye twareba izindi ngamba twafata kuko twamubwiye ko yacyemura ikibazo mu bwumvikane akabara ibintu byose avuga ko yashoye muri iriya kampani akabisubizwa neza ibyo yanze kubikora ngo abigaragaze abibarirwe iyo raporo yarabuze impamvu ibyo yanze kubikora ni uko azi neza ko ntacyo yashoyemo,we yatanze amakuru ko ahantu hari ibirombe Casimiri Mugabo, uyoboye kampani azana amafaranga ashaka ibyangobwa atangira imirimo y’ubucukuzi Frederick nawe bamuha akazi akajya atanga amakuru ya kampani akabiba mbese ntabwo yitwaye neza uko bigaragara ariko twabwiye umuyobozi wa Kampani ko n’ubwo Frederick yitwaye nabi hari icyo yashoye agomba kugihabwa ariko itariki twari twahanye Frederick twaramubuze ngo agaragaze ibyo agomba gusubizwa.”

Yakomeje avuga ko Frederick Mugiraneza ariwe udashaka n’ubwumvikane ndetse ntashake no gukora ibyo abayobozi bamugiriyeho inama.
Ati:” Frederick niwe ukomeje guteza ikibazo niwe udashaka ubwumvika,ntashaka gukurikiza ibyo tumugiraho inama ubwo ni ukongera tugashaka izindi nama twamugira zirenze kuzo twari twamuhaye,gusa twagiriye inama umuyobozi wa Kampani Efemirwa Mining ltd ko bakurikiza amabwiriza akava muri kampani burundu nibwo azarekeraho gutera amahane .”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madame Mukandayisenga Vestine yemeza ko Frederick ateza umutekano mucye muri Efemirwa Mining ltd ndetse ko bagiye kumufatira ingamba. ( Ingenzi Photo )

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madame Vestine Mukandayisenga yoseje agira inama abaturage baturiye kampani ndetse n’abakozi bayikorera kwitondera Frederick Mugiraneza kuko agenda yaka amadeni abaturage mu izina rya kampani ndetse agakora n’ibikorwa bitaribyiza yitwaje kampani.

 

Ati::” Uriya Frederick hari ukuntu agenda akikopesha akavuga ngo ni Kampani Efemirwa Mining ltd akambura abaturage icyo gihe tubasura twasabye ubuyobozi bwa kampani ko bwatwishyurira iyo myenda abaturage bacu,yarabishyuye turanabyandika tubwira abaturage ko umuntu uzongera kumuha ideni azajya ajya kumwiyishyuriza kugiti cye atazajya kubibaza kampani,ariko twababwiye ko nabo baba bagomba kwigengesera kumuntu wese waza abaka ideni mu izina rya kampani,rero inama twagiriye Frederick zari zihagije ariko nimba ibyo twamubwiye yaranze kubikora ahubwo akaba akomeje guteza umutekano mucye turaza gufata izindi ngamba kuko umutekano n’ubwumvikane ntabyo ari gutanga.”

 

Ikinyamakuru Ingenzi Newspaper,Ingenzinyayo.com n’Ingenzi tv kizakomeza gikurikirane inkuru tuzabagezaho umwanzuro w’ubuyobozi bwa Kampani Efemirwa Mining kubufatanye n’akarere kuri iki kibazo.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *