Ruhago nyarwanda: Uwayezu Fidel yashenye Imena z’ikipe ya Rayon sports icyizere yagiriwe agishyira muri Morgue induru zimuvuzaho ubuhuha.

Abakera bati”kubaka sugusenya n’ukugereka ibuye kurindi.Umupira w’amaguru kubaka n’ugutsinda.Inkuru ya none turi mu ikipe ya Rayon sports hashingiwe ku bibazo biyugarije.Ingoma zayoboye ikipe ya Rayon sports zashakishaga amafaranga yo kugura abakinnyi no kubahemba.Hakunze kumvikana ngo ikipe ya Rayon sports igira abafana benshi batayifasha,ariko ibi byari byuzuyemo ikinyoma,kuko abafana b’ikipe ya Rayon sports bayibaye hafi haba ku kibuga aho yagiye gukinira,cyangwa no kugura abakinnyi.Benshi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports bamaganye n’izo mvugo zabashaka kuberekako cyangwa kumvikanishako ntacyo bafasha ikipe yabo.

Turebe ingoma ya Fidel Uwayezu mu ikipe ya Rayon sports uko ihagaze mu myaka ine ayimaranye.Ese Uwayezu Fidel yakoze ibyiza mu ikipe ya Rayon sports?ese Uwayezu Fidel yakoze inshingano yahawe n’abamutumye kurenza gukorera Rayon sports?kuki bivugwako Uwayezu Fidel yashenye Imena z’ikipe ya Rayon sports kandi arizo shingiro ry’uyu muryango? Ingingo kuyindi.Uwayezu Fidel yagabiwe Rayon sports we ubwe atari umukunzi wayo.Ibi bishimangirwa nuko ntahantu yigeze agaragara mubikorwa Uwayezu Fidel ntacyiza na kimwe yigeze akorera umuryango wa Rayon sports,kuko ubwe akiyigabirwa yivugiyeko nta faranga rye azashyira mu ikipe.Benshi bumvise izi mvugo batangiye kumwibazaho,ariko babiharira igihe kuko aricyo mwalimu ukaze mu isi,bibaho ko uwari we wese umuharira umwanya we.Uwayezu umwaka wa mbere yafashwe nkutazi iby’umupira w’amaguru,ariko hibazwa ku mwaka wakurikiyeho ,aho yongeye kugura abakinnyi hibazwa ku masezerano yari yaratanze.

    Uwayezu Fidel yashenye Imena z’ikipe ya Rayon sports (photo archives)

 

Abazi iby’umupira w’amaguru mu ikipe ya Rayon sports babonye isigaranye abakinnyi bakeya baramwegera bamubaza uko bihagaze?we ubwe Uwayezu Fidel yahise akora inshingano yahawe atangira gucamo Imena z’ikipe we abakoze inshingano zabamutumye.Ikimenyetso cy’uko Imena ziharanira intsinzi baje gutegura umukino wahuje Rayon sports n’APR fc kuri stade Huye muri shampiyona birangira habyinwe murera.Ikosa Uwayezu Fidel atazababarirwa naho k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023 yaciyemo abakinnyi ibice adashakako Rayon sports igitwara.Imena zakoresheje imbaraga ubururu n’umweru bizamurwa muri Astrida maze mukeba agahinda kaba kose.Uko Uwayezu Fidel yashyize muri Morgue icyizere yagiriwe.Mbere y’uko umwaka w’imikino 2023/2024 utangira we ubwe na Patrick Namenye bakoze igikorwa cyo gucamo abareyo ibice hashingiwe kubakumira.Ibi byahise bibatera kugura abakinnyi badashoboye kandi bahenze.Urugero.Serumogo byagaragajwe nuko yakinnye.Abakinnyi b’abanyamahanga batatanze umusaruro yanze abari gutanga intsinzi.Kugurisha abakinnyi.Ubwo Uwayezu Fidel ubwe yivugiraga ko hariho abamurwanya banywa ubwayi bakorera inama Lagallete na Tam Tam,aha yikomye Kamali Gustave mu itangazamakuru.Kuva muri werurwe 2024 yashenye Imena yanga ko zagira uruhare ku ikipe.Ikinyoma cyaberege mu ikinamico ryiswe umwiherero mu karere ka Nyanza yanze ko yabazwa ku makosa yakoze mu ikipe.Ubu Uwayezu Fidel azwiho ko afata ikipe y’abahungu n’abakobwa akabatwara muri Hotel ye iri mu karere ka Bugesera ku nyungu ze bwite.Kuba Uwayezu Fidel yarabeshye ko yishyuye amadeni yasanze mu ikipe agera kuri miliyoni maganinani z’amafaranga y’u Rwanda,ariko igitangaje nuko aterekana ngo uwarufitiwe ideni n’uyu,uwo twishyuye n’uyu? Uwayezu Fidel yasanze inzira zaraharuwe yivuga imyato none ukuri gutsinze ikinyoma.Imyaka ine irashize Uwayezu Fidel ahawe inshingano zo gusesa ikipe ya Rayon sports ,ariko ntibyaverwaho,ubwo rero inzego zitandukanye z’ubuyobozi zakabaye zimusubirana inzira zikigendwa amazi atararenga inkombee.Ninde bireba?uwo bitareba ninde?Umwe k’uwundi bakeneye Rayon sports iharanira intsinzi cyane Uwayezu Fidel ubu afite abakinnyi batanu gusa,kuko ubu nukongera kugura abakinnyi bundi bushya.Uwagabiye Fidel Rayon sports niyumveko abakunzi bayo bamusaba kumusubirana .
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *