Umuhanzi w’umunyarwanda Martin Mateso yatabarutse afite imyaka 70.
Isi tuyibaho iminsi tutazi kuko rugira ariwe uyitugenera.Umuhanzi Martin Mateso yitabye Imana afite imyaka 70.Tariki 20 Ukwakira 2024 nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo ko umuhanzi w’umunyarwanda Martin Mateso yitabye Imana.Umuhanzi ntapfa ngo yibagirane kuko ibihangano bye bihora bimwibutsa abamukunze,urungano nabato.Martin Mateso yumvikanye nk’umuhanzi akora n’umwuga w’itangazamakuru.Martin Mateso yavukiye mu ndunga 1954 ku ngoma ya Cyami,nyuma mugihe cya Repubulika y’u Rwanda habaye Komine Musambira , Perefegitire ya Gitarama.Niho yize amashuri abanza.Ayisumbuye ayiga muri St Andre Nyamirambo.
Martin Mateso yigiye gucuranga muri Orchestre Le copain yo muri St Andre Nyamirambo.Ageze Radio Rwanda yatangiye guhanga indilimbo zindandukanye nka:Bibiyana nshuti yanjye y’amagara.Amagorwa yo murugo.Yaje gukora munganzo ya gitari aririmba indilimbo z’igifaransa nka:Et bien ma cherie si tu t’en va.Ntawakwibagirwa ibihe bye byiza kuri Radio Rwanda icyitwa ORINFOR mururimi rw’igifaransa.Abo mubihe byo hambere baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzinyayo com na ingenzi tv bagize bati uzi indilimbo ya Martin Mateso yitwa Je me swis retrouve dans tes bras?Umukecuru wo ku Kivugiza ya Nyamirambo nawe ati nkigisha. ku Ntwali umunyeshuri waririmbaga Et la vie est une evole ya Martin Mateso namuhaga amanota nishimye.Benshi mubakuze bumvise inkuru mbi ko Martin Mateso yitabye Imana bagize ikiniga bagira bati”Kuki Ràdio Rwanda itatwumvisha indilimbo ze kandi yarayikoreye?Ikibazo cyugarije abanyarwanda ntawatanga ubuhamya k’umuhanzi Martin Mateso cyane ko yaramaze imyaka myinshi yibera mu Bufaransa akorera ibitangazamakuru byagiye bitunga urutoki Leta y’u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.Indilimbo z’umuhanzi Martin Mateso zagiyehe?
Kalisa Jean de Dieu