Shampiyona ijegajega n’iyo ibuza ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi umusingi uhamye.
Umupira w’amaguru mu Rwanda kuki udatera imbere ngo bihe ikipe y’igihugu Amavubi umusingi uhamye?Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda yerekanako watangijwe n’abihaye Imana bo mu muryango b’Abafurere b’urukundo, ari nabo bashinze ishuri Indatwa.Ubwo hari mu mwaka 1931.Ikibuga cya mbere cyakiniweho umupira w’amaguru mu Rwanda cyitwaga Uruyange,ariko ubu bagikuyeho.Amateka yarasibanganye kuko cyakuweho 2004.Ubwo aho hari ku ngoma ya Cyami.Ku ngoma ya Repubulika ya mbere hatekerejwe gushinga ikipe y’igihugu nihabwo bayise Amavubi.U Rwanda ikibuga cyafatwaga nka mpuzamahanga cyabaga mu camp Kigali.1976 nibwo inzobere mu mupira w’amaguru mu Rwanda,no mu mategeko Dr Murego Donat yateguye uko u Rwanda rwaba umunyamuryango w’impuzamashyirahamwe ku isi FIFA ,ndetse no muri Afurika CAF.Abandi biyambajwe ni Mbanda Jean Daniel na Ngango Felecien.U Rwanda rwemerewe kuba umunyamuryango maze ikipe ya Rayon sports iserukira u Rwanda nkiyabaye iya mbere,naho Mukura vs isokohera igihugu nkiyatwaye igikombe cya Trophe Habyarimana.Amavubi nk’ikioe y’igihugu nayo yatangiye imikino mpuzamahanga,1982 yakinnye niyo mugihugu cya Uganda bahatanira kujya mugikombe cy’Afurika.Amavubi y’u Rwanda yatsinze Imisambi ya Uganda ibitego 2 kuri kimwe.Amavubi yarakomeje atsindwa na Ethiopia iwabo n’i Kigali . Amavubi kuva ashinzwe nta mwaka n’umwe atitabiriye irushanwa ry’igikombe cy’Isi cyangwa icy’Afurika, ariko ntarenge amajonjora.Kubatiza amazina byaje kuzamura urwego ,ariko nabwo Amavubi agatsindwa.2004 Amavubi yahinduye imikinire ajya mugikombe cy’Afurika anitwara neza kuko batsinzwe ibitego bikeya bava i Tunis ntakimwaro.Ubu rero bivugwako umupira w’amaguru mu Rwanda uri hasi cyane,kuko shampiyona irimo abanyamahanga badashobora guhabwa umubatizo ubagira abanyarwanda.Abasesengura basanga amafaranga ashorwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda nta nyungu agira.Abayobora amakipe nta bushobozi bafite,kandi bashaka kwigana ikipe y’APR fc yo ifite ingengo y’imali itubutse.Umwanzuro n’uko mu Rwanda buri kipe yagira junior k’uburyo buhoraho bitabaye urwitwazo.Uko bihagaze ubu byerekanako amakipe menshi atangirana shampiyona induru n’inzara ikajya gusozwa abakinnyi bizo zikennye barya ruswa kugirengo babashe gutunga imiryango yabo.Amavubi ntashobora gukomera,mugihe nta bakinnyi beza bari muri shampiyona.Kalisa Jean de Dieu