Abanyamuryango ba Koperative ADARWA baratabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko Mugwaneza Pacfique wa RCA ayizambije.
Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije Koperative ADARWA biterwa n’abafite inyota y’ubutegetsi bikabageza k’ubutunzi.Aha niho Abanyamuryango ba Koperative ADARWA bahera batabaza urwego rwose rwo mu nzego z’igihugu zitandukanye,kugirengo abagambiriye gukuraho ubuyobozi bitoreye bo kubona icyanzu cyo gusenya ibikorwa bagezeho.Ubwo Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabakanguriraga guhuriza hamwe bagashinga Koperative.Aha niho havuye igitekerezo cyo gushinga Koperative ADARWA,ibiro n’ibikorwa byayo bigira icyicaro mu Gakiriro ko mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo,Umujyi wa Kigali.Umwaka 2012 nibwo Abanyamuryango ba Koperative ADARWA bafashe ideni muri banki batangira kubaka 2012 inzu yuzura 2016.Ubwo haje kubaho gusimburana k’ubuyobozi ingoma ya Gashayija Justin ibirasimbuwe.Ubwo habagaho gusimburana binyuze mubwisanzure bw’abanyamuryango byaje kuzambywa na Mugwaneza Pacfique uhagarariye RCA ,kuko yanze kwitabira amatora,yitwaza itegeko ritagikoreshwa.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com twashatse kumenya ibivugwa muri Koperative ADARWA tubibaza Mugwaneza Pacfique uyobora ikigo cya Leta gishinzwe amakoperative byagateganyo.
Mwaramutse, Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Tubandikiye tugirengo tubabaze bimwe mubibazo bivugwa muri Koperative ADARWA ibarizwa mu murenge wa Gisozi,Akarere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali,ahazwi nko mu Gakiriro.Amakuru atugeraho duhabwa n’abanyamuryango baravugako mwe nk’abayobozi bayobora amakoperative ku rwego rw’igihugu mwaba mwarivanze mu nzego ziyo Koperative ADARWA mushaka gushyiraho uwo mwishakiye,mugihe adafitiwe icyizere cyo kubayobora.Twagirengo muduhe ishusho y’icyo kibazo cyo muri Koperative ADARWA ?
Uko Mugwaneza Pacfique yatangaje:
Mwaramutse Ephrem
Ntago twivanze mu miyoborere yabo.
1. Inteko rusange yatoye nyobozi y’abantu 5, iyo bamaze gutora itegeko riteganya ko RCA yemeza abatowe, 4 baremejwe, umwe ariwe President wabo ntago yemejwe kuko batubahirije ingingo y’itegeko ry’amakoperative ivuga ko uri mu rwego rwa koperative atagomba kurenza mandat 2.
2. iyo bari bamutoreye yari iya 3, kuba rero barahabanije n’itegeko ntago RCA yari kwica itegeko kandi ariyo ishinzwe kurishyira mu bikorwa
3. Icyakora ntibanyuzwe n’iyo letter ya RCA, barajurira kuri MINICOM, kandi Hon. Minister yarabasubije.
4. Nyuma yuko Minister abasubije, bahamagaje inteko rusange izaba kuri 19/1/2025 kandi na RCA barayitumiye
5. nkaba nsoza nkubwira ko RCA itakwivanga ahubwo igerageza gufasha coops gukora neza bubahiriza amategeko
Murakoze
Ingenzi:
Umwanzuro n’uwuhe uzakura abanyamuryango mugihirahiro?ikindi ko Koperative ADARWA yacitsemo ibice mwe nka RCA ingamba muriho mufata n’izihe?
Mugwaneza Pacfique:
nakubwiye ko hari inama kuri 19/1/2025 kandi kuri Agenda of the meeting harimo ibyo mwibaza bizigirwa muri iyo nama, bizahabwa umurongo
Abanyamuryango ubwo bakoranaga ikiganiro n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bagize bati”dushingiye ku bibazo byugarije Koperative ADARWA yacu dusanga hatagize igikorwa vuba ngo turenganurwe amakimbirane yacitsemo arimo abantu bakeya ejo byazasakara muri benshi.Aha bashingirako babonye bugarijwe n’ibibazo bakiyambaza RCA baziko izagira icyo ikemura,bataziko ariyo nyirabayazana, kongeraho Ministeri y’inganda n’ubucuruzi(
MINICOM) ( aho gushingira ku mategeko bashingiye ku mara gamutima kugeza ubwo buri munyamuryango atazi impamvu babakuriraho ubuyobozi bitoreye.
Umwe k’uwundi mubanyamuryango ba Koperative ADARWA bakomeje badutangariza ko bugarijwe n’ibibazo bishingiye ku karengane kuko RCA yabakuriyeho ubuyobozi bitoreye bikorewe mu nteko rusange nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amakoperative mu Rwanda.Umunyamuryango twahinduriye izina k’ubw’umutekano we twamwise Zikama.Tuganira yagize ati”ubwo Manda ya Gashayija Justin yayoboraga Koperative ADARWA yafashe inzu ayigabira uwitwa Paulin akishyura ibihumbi 26 by’amafaranga y’u Rwanda.Ubu iyo nzu isigaye yishyura miriyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yakomeje adutangariza ko ideni ryari ryugarije ADARWA ryaje kugenda rishakirwa uko ryishyurwa bikozwe na Komite nyobozi ya Twagirayezu Thadeo.Ubwo hakorwa ikinamico ryo guteza cyamunara ADARWA bitwajeko yananiwe kwishyura ideni rimaze kwishyurwa RCA itangiye kwanga ubuyobozi bwatowe umugore twaganiriye nawe twamuhinduriye izina k’ubw’umutekano we twamwise Kamikazi.Tuganira yagize ati”
‘Twagirayezu Thaddéo twamutoye manda ya mbere, adushyirira ibintu ku murongo kugeza naho ideni ryari ryaratuzengereje ariko yaraje araryishyura. Ryari kuzishyurwa kugeza 2031ubu rizarangira kwishyurwa none rizishyurwa kugeza 2026.Kamikazi yakomeje adutangariza ko ideni rigiye kurangira kuko cyamunara yavuyeho inzu igaruka mu biganza bya ba nyiri Koperative.Yagize ati”benshi mubahoze mubuyobozi bwa Koperative bihuje na RCA bisunze MINICOM batangira kugaba ibitero ngo badutatanye,birengagije ibikorwa byose bya ADARWA biri mu ideni rya Banki.Aha rero twe nk’abanyamuryango tukaba dusanga tutakwemera utubuza ubuyobozi twitoreye.Kuki Mugwaneza Pacfique uyobora RCA byagateganyo ashyirwa mu majwi mubibazo byugarije ADARWA utungwa urutoki gukuraho ubuyobozi? Abanyamuryango bati”birababaje binateye agahinda kubona Mugwaneza ajya munyungu zabashaka guteza cyamunara ADARWA.Ikibabaje n’uko ibaruwa yanditswe na RCA ikuraho Perezida wa Koperative ADARWA nta tegeko na rimwe yari ikurikije,ahubwo irabuza Twagirayezu Thadeo kuyobora abamwitoreye.
Yakomeje adutangariza ko
Twagirayezu Thaddéo twamutoye ,dushyingiye ku ngingo ya 173 ivanaho , aho itegeko nimero 024/2021 ryo ku wa 27/4/2021 rigenga amakoperative mu Rwanda rikuriweho.Aha kandi hirengaginwe ingingo ya 174 ivuga ko iri tegeko ritangira gukurikizwa ku munsi ritangajweho mu gazeti ya Repebulika y’u Rwanda.Biratangaje kubona umuyobozi wa RCA yirengagiza amategeko akadutezamo ibibazo biganisha ku cyamunara.Umwe mubakozi ba Ministeri y’inganda n’ubucuruzi twaganiriye ku kibazo cya Koperative ADARWA,ariko akangako twatangaza amazina ye twamwise Byishimo .Tuganira twamubajije niba azi Koperative ADARWA ikorera mu murenge wa Gisozi ,mu karere ka Gasabo,Umujyi wa Kigali?Byiringiro ati”Ndayizi.
Ingenzi ko hariho amakuru avugako yaba irimo ibibazo mwagejejweho n’abanyamuryamgo ntimugikemure byifashe gute?
Byiringiro”twe nka MINICOM twakiriye ibaruwa ebyeri ariko twe dusanga RCA yarakoze ikosa ryo gukuraho ubuyobozi bwatowe n’abanyamuryamgo kuko bigize icyaha,kuko RCA ntacyo yashingiyeho yanga umuyobozi watorewe mu nteko rusange.Ingenzi ubona bizarangira gutee? Byiringiro hariho inama 29/Mutarama 2025 ubwo mwazahagera mukumva. Niba hari ahishwe itegeko RCAnihagaragaze hakosorwe ,ariko adakuyeho ubuyobozi.Biteye agahinda kubona abantu bica amategeko bagamije inyungu zabo ,hagamijwe guhombya abaturage bariye bakimara bakubaka Koperative ADARWA.Higwe neza igitugu cya RCA gikumirwe,niharamuka hakuweho ubuyobozi bwa ADARWA hakazaho ubutsindirano baba bageze ku ntego yo kuyiteza cyamunara nk’uko Gashayija Justin yari yarabiteguye.Umunyamategeko twaganiriye yagize ati”Ni gute RCA ihungabanya ADARWA yatashywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kugeza naho ikuraho ubuyobozi bwayo kugeza naho bayiganisha ku muryango wa cyamunara.Umwe k’uwundi mubanyamuryango ba Koperative ADARWA baratabaza basabako bakurirwaho ibaruwa yanditswe na Mugwaneza Pacfique , kugirengo bakomeze biteze imbere.
Ingenzi