Rudasingwa Munama James yimwe ubutabera anyangwa imitungo ye yegurirwa Niyonkunda Jesca akoresheje inyandiko mpimbano.

Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda bikomeje kwiyoyongera.Umugabo n’umugore basigaye basezerana ku wa gatandatu impundu zivuga, undi wa gatanu ukumva bagiye gutandukana.Isezerano ryo mu murenge,insengero no mu musigiti baba barebana akana mu jisho.Inyota y’ubutunzi bayigira intwaro y’uburinganire gatanya ikavuza ubuhuha.Inkiko ziburanisha imanza mbonezamubano zikabona akazi zikumva amabanga y’ingo z’ubu,uretse ko nizashakanye kera zitagitinya gusenyuka.

 

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bifashe umwanya wo kubagezaho uko urubanza rwa Rudasingwa Munama James rwasomwe murukiko rukuru rukorera Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge,aho yasubirishagamo ingingo nshya arega Niyonkunda Jesca wakoresheje inyandiko mpimbano avugako basezeraniye kuri Paruwase ya St Andrews yo muri Mbarara mugihugu cya Uganda nk’umugabo n’umugore.

Inkuru twandika kur’uyu muryango wa Rudasingwa Munama James na Niyonkunda Jesca niyo dukura mu nkiko zitandukanye kuva batangira kuburana imitungo .Ubwo batangiraga imanza Rudasingwa Munama James yemerako we na Niyonkunda Jesca babyaranye ariko batigeze bashakana nk’umugabo n’umugore muburyo bwemewe n’amategeko byatuma amunyaga imitungo ye

.Munkiko Niyonkunda Jesca mu iburana yatanze ibyangombwa byemeza ko we na Rudasingwa Munama James basezeranye bakiri mugihugu cya Uganda,kuri Paruwase ya St Andrews yo muri Mbarara mugihugu cya Uganda.Baburana Rudasingwa Munama James yerekanye ko atigeze aba mugihugu cya Uganda,ahubwo ko yagiye muri Uganda nk’uko n’abandi bari batangiye imyiteguro y’urugamba rwo kubohoza igihugu.Igihe baburanaga Rudasingwa Munama James yabwiye urukiko ko yemerako yabyaranye na Niyonkunda Jesca ,ariko ati” ntasezerano twagiranye nk’umugabo n’umugore.

Ubwo Niyonkunda Jesca yerekanaga ko basezeranye. Rudasingwa yabwiye urukiko ko hariho impapuro Niyonkunda Jesca yibaruza 1996 kugirengo afate iranganuntu, gifite nimero 16448 cyatangiwe mu karere ka Nyarugenge tariki 8/5/1996,kuko yahawe iranganuntu ifite nimero 11733 biboneka ko yemereye ubuyobozi ko atigeze ashaka.Ibi byangombwa kuki bitahawe agaciro ngo Niyonkunda Jesca abazwe uko yaje kubona icy’uko yasezeranye na Rudasingwa Munama James, ubwo mu iburana nibwo Rudasingwa yongeyeho kwereka urukiko ko Niyonkunda afite ikindi cyemezo cyo gucuruza yafatiye mu Rwanda nacyo cyerekanye ko atigeze ashaka umugabo byose byerekanaga ko Niyonkunda Jesca atigeze asezerana nanjye nk’ umugabo we.Urukiko rukuru rukorera Nyamirambo rwasabye Rudasingwa Munama James ibimenyetso bishya bivuguruza ibyo Niyonkunda Jesca yazanye byemezako batigeze basezerana.

Urubanza RCA00022/2024/HC/KIG urukiko rukuru ruburanisha imanza mbonezamubano . Rudasingwa Munama James yasubirishijemo ingingo nshya.Uregwa Niyonkunda Jesca.Icyatangaje n’uko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kutakira ikirego cya Rudasingwa Munama James gisubirishamo ingingo nshyae, urubanza RCA 0004/12/HC/KIG rwo kuwa 24/5/2013 rwafashe icyemezo kimwe n’icyo mu rubanza RCA 00015/12/HC/KIG rwasubirishijwemwo.

Ubwo Rudasingwa Munama James yazanaga inyandiko yo muri Paruwase St Andrews yo mugihugu cya Uganda ,kuko ariyo yavuguruzaga iyo Niyonkunda Jesca yari yaragaragaje ivugako ariho yasezeraniye na Rudasingwa Munama James kuri 5/6/1989 ikaba ariyo yahawe agaciro mu Rwanda.Ubwo Rudasingwa Munama James yashakaga ibyo byangombwa kuri Paruwase St Andrews muri Mbarara muri Uganda byanyuze muri Ambasade y’u Rwanda ikorera mugihugu cya Uganda tariki 25/6/2024 bigera muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda 12/7/2024 nibwo byemejwe n’amategeko y’u Rwanda.Mu iburana Niyonkunda Jesca yabajijwe ibyangombwa bye impamvu bitanyuze murizo nzego zose nk’uko iby’uwo baburana yabishatse? Niyonkunda Jesca ntacyo yasubije.Umuhanzi atie”umucamanza n’ubwo urengana arabibona,ariko nta rundi rubanza!?Kugeza ubu haribazwa urwego rw’igihugu ruzarenganura Rudasingwa Munama James,kandi afite ibyangombwa byemejwe n’inzego za Leta zombi zibifitiye ububasha.Urwego rwa Uganda n’urw’u Rwanda batanze ibyangombwa , kugirengo ubutabera bukore akazi neza,ariko akarengane karanze kiziritse kuri Rudasingwa Munama James.Isesengura.

Rudasingwa Munama James arasaba kurenganurwa (photo archives)

Kuva Rudasingwa Munama James yatangira kugabwaho ibitero na Niyonkunda Jesca agirengo amwambure imitungo ye ntarwego na rumwe rwigeze rushaka kumva ako karengane, Rudasingwa Munama James akorerwa.Amakuru ava mu nshuti za Rudasingwa Munana James atugeraho ngo agiye kugana urwego rw’akarengane arutakambire rurebe ibyangombwa bya buri ruhande bisuzumwe arebe ko yarenganurwa.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *