Umuryango wa Iddi Ibrahim Niyonshuti uratabaza kuko umaze igihe utamubona.

Urujya n’uruza rw’ibibazo bibaho,bimwe bikabonerwa umuti undi ukabibura.Nk’uko inkuru tuyikesha bamwe muziranye n’umuryango wa Iddi Ibrahim Niyonshuti ,ngo umugore we Umuganwa Francoise yabahamirije ko tariki 14/3/2025 ngo ko umugabo we yitabye ku Kimihurura kubiro by’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ntiyagaruka.Abaganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo tuganira bagize bati umugore we Umuganwa Francoise yagiye abibwira abantu batandukanye , nk’uko n’abo bagiye babivuga ,cyane ko telephone ngendanwa ya Iddi Ibrahim Niyonshuti 0788306051 itongeye gucamo.Abantu bakaba bahwihwisa ko yaba ntawuzi irengero rye.Kugeza mangingo aya ntawuzi aho Iddi Ibrahim Niyonshuti aherereye.
Uko bucya bukira mu Rwanda humvikana imvugo zuko hariho ababurirwa irengero nyuma bakaboneka,hakaba nababura burundu nka Bahati Innocent kugeza n’ubu imyaka irirenze ataraboneka.Inkuru turacyayikurikirana,tuyitohoza neza tukazayibagezaho ubutaha.

Iddi Ibrahim Niyonshuti (photo archives)

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *