Ruhago nyarwanda: Ikipe ya Kiyovu sports ishyamba si ryeru Mvukiyehe Juvenal yirukanywe ibibazo bitangira kuvuza ubuhuha.

Abanyarwanda bati”ujyaho impundu zivuga ukavaho induru zivuga”Abandi bati woman wemye ukanyagwa wunamye.Uruntu runtu rwari rumaze iminsi rututumba mu ikipe ya Kiyovu sports ruturikanye ibaruwa Ndorimana Regis Alias General yandikiye Mvukiyehe Juvenal asesa Campany ye yari byose mu ikipe ya Kiyovu sports.Turebe uko byifashe mu ikipe ya Kiyovu sports.Ubwo Mvukiyehe Juvenal yagabirwaga ikipe ya Kiyovu sports havuzwemo ko hishwe amategeko ayigenga kuko atari yakamaramo iminsi n’ibili.Mvukiyehe Juvenal yakoze ibitangaza kuko imikino 9 yakinnye n’ikipe ya Rayon sports yayitsinzemo inshuro 6 banganya inshuro 2 imutsinda imwe.

Mvukiyehe Juvenal yatsinze ikipe y’APR fc Abayovu barishima.Ubu rero benshi mubagize itsinda ryirukanye Mvukiyehe Juvenal muri Kiyovu sports ngo rirashaka kwimika Eric Karekezi . Abayovu baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”Twebwe tuzagwa inyuma y’ikipe yacu,ariko yaba Ndorimana wiyita General,yaba Karekezi umukoresha ,yaba Juvenal icyo dushaka n’uko twabona ubuyobozi buduha intsinzi.

Juvenal na Regis bateje umwiryane Abayovu (photo archives)

Ubu rero ibibazo byatangiye kuvuka mu ikipe ya Kiyovu sports,kuko harabashinja Ndorimana kubasenyera ubuyobozi,hari nabandi bashinja Juvenal kubetinga.

Izi mpande zigeze kubaho 2004 igihe hariho abashakaga Lt col Kazintwali n’abandi bashakaga Rumanyika.Amakuru ava munshuti zahafi za Juvenal nayuko we ubwe azagora itsinda ryanditse risesa amasezerano na Campany cyane ko nta bushobozi bafite bwo gutunga ikipe.Ubu rero uruhande rwa Ndorimana rwatangiye kwivuga imyato,mugihe urwa Juvenal rwatangiye kwitegura kurwana kinyeshyanba.Isesengura hakurikijwe uko bihagaze mu ikipe ya Kiyovu sports bishobora kuyigiramo ingaruka mbi bityo Ndorimana nabo bafatanije bakazamurwaho nabi.Aya makimbirane niyo yatumye Kiyovu sports 2017 imanuka mucyiciro cya kabili.Umuyovu w’ukuri nakunde ikipe areke gukunda umuyobya.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *