Rwanda:NESA yatangije ubukangurambaga bwa PISA 2025 , abanyeshuri basabwa kuyitabira bashyizeho umutima.

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga rya Programme for International Student Assessment (PISA), ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu n’Iterambere (OECD). Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangije ubukangurambaga bugamije kumenyesha abanyeshuri, abarimu, ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa iby’iri suzuma.

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga ry PISA. ( Ingenzi Photo )

Iri suzuma rizakorwa n’abanyeshuri 7,455 bo mu mashuri 213 yo hirya no hino mu gihugu, hakaba harimo 164 yo mu cyaro na 49 yo mu mijyi. Rizibanda ku masomo atatu arimo Imibare, Siyansi n’Icyongereza, Aho ari isuzuma rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe no gushaka ibisubizo mu buryo bwimbitse.

Mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga wabaye kuri uyu wambere tariki 17 werurwe 2025 wabereye ku kigo cya ES Kanombe/EFOTEC, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yasobanuriye abanyeshuri imiterere y’iri suzuma, impamvu ryashyizweho ndetse n’akamaro rifitiye u Rwanda nk’igihugu.

Abanyeshuri bavuga ko biteguye guhesha ishema Igihugu kuko bateguwe bihagije ( Ingenzi photo )

PISA ni iki? Ese ifasha iki mu Burezi?

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rigamije gupima ubumenyi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15, harebwa uko bashobora gukoresha ubumenyi bigira mu ishuri mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe.

Iri suzuma ritandukanye n’ibizamini bisanzwe kuko ridapima ubumenyi bw’abanyeshuri hashingiwe ku nteganyanyigisho y’igihugu runaka, ahubwo harebwa ubushobozi bwabo bwo gutekereza no gukoresha ubumenyi mu buryo bwagutse. Ni uburyo bukoreshwa mu bihugu bisaga 91, harimo ibihugu bitanu by’Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, Zambia, Maroc na Egypty.

PISA ifasha ibihugu kubona ishusho y’imiterere y’uburezi bwabyo ugereranyije n’ibindi bihugu, igafasha abayobozi gufata ingamba zijyanye no guteza imbere imyigishirize hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, Yasabye abanyeshuri kuzitabira PISA bashyizeho umutima. ( Ingenzi photo )

Dr. Bahati Bernard yavuze ko iri suzuma rizafasha u Rwanda kumenya aho ruhagaze mu bijyanye n’uburezi ugereranyije n’ibindi bihugu.

Yagize ati:” Uyu munsi ni umunsi wihariye kuko twatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwa PISA 2025, isuzuma mpuzamahanga twitezeho byinshi. Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye kwitabira iri suzuma, kandi turashaka ko Abanyarwanda baryumva, bakaryitegura, bityo ibizavamo bikazaba bihesha ishema igihugu ndetse tukamenya naho duhagaze kurwego mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati:” Iri suzuma rizakorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15 baturutse mu mashuri 213 mu gihugu hose. Amasomo rizibandaho ni Imibare, Siyansi n’Icyongereza, kandi intego ni ugupima uko abana bacu bakoresha ibyo bize mu buzima busanzwe. Si ibizamini basanzwe bakora byibanda gusa ku byo bigishijwe ku ishuri, ahubwo ni uburyo bwo kureba uko umunyeshuri abasha gukoresha ubumenyi bwe mu gukemura ibibazo by’ubuzima busanzwe ndetse no kumenya gufata imyanzuro ashaka ibisubizo byagutse.”

Dr. Bahati yasabye abanyeshuri kuzaryitabira bashyizeho umutima kuko bitari ugupima umuntu ku manota gusa, ahubwo ari uburyo bwo kugaragaza ubushobozi bw’igihugu mu burezi.

Ati:” Ndasaba abanyeshuri bazarikora kuzumva ko bahagarariye u Rwanda. Ibi ni ibintu bikomeye, kuko ibihugu byose byitabiriye PISA bizagereranywa. Ni amahirwe adasanzwe ku Rwanda, kandi twizeye ko abanyeshuri bazagaragaza ubushobozi bw’uburezi bw’igihugu. Tumenyereye ko abana bakora ibizamini bagendeye ku nteganyanyigisho yabo, ariko aha turashaka kumenya niba koko bashobora gukoresha ibyo biga mu buzima busanzwe. Ni ngombwa rero ko abanyeshuri babimenya kare, bagasobanukirwa uko rizakorwa, bityo bakaryitabira bashyizeho umutima baziko bahagarariye igihugu.”

Bamwe mu banyeshuri bagaragaje ko biteguye kuryitabira neza bagahesha igihugu ishema.
Ingabe Petia Gérardine, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri ES Kanombe/EFOTEC, yavuze ko asanga iri suzuma ari amahirwe akomeye, cyane cyane ku bana b’abakobwa.

Ati:” Usanga Abana benshi bitinya, ariko njye niteguye gutinyura bagenzi banjye, kuko n’andi marushanwa nitabiriye adutegura kuzarushanwa kurwego mpuzamahanga narayatsinze. Iri suzuma ndizera ko rizaduha icyizere no kwihugura mu buryo bwagutse.”

Mugenzi we Kugumaho Kareb, yavuze ko bafite intego yo gutsinda no guhesha ishema igihugu.
Ati:” Twatojwe bihagije, ubu turacyakomeza kwitegura, kandi intego yacu ni ugutsinda. Ni amahirwe yo kwipima no kwerekana ko dufite ubushobozi bwo guhangana n’abandi ku rwego mpuzamahanga aya marushanwa kandi azaduhesha mahirwe mu buzima bizadufasha no kubona akazi igihe tuzaba tumaze kwiga.”

Iri suzuma rizafasha iki u Burezi bw’u Rwanda?

Dr Bagati yavuze ko ibisubizo by’isuzuma rya PISA 2025 bikazafasha u Rwanda kugira ishusho nyayo y’uburezi bwarwo kurwego mpuzamahanga bikazafasha no gufata ingamba nshya.

Dr. Bahati yavuze kandi ko iri suzuma rizatanga ishusho y’ubushobozi bw’abanyeshuri, bityo bikazafasha igihugu mu uburezi.

Yagize ati:” Ntitwifuza kubona abanyeshuri baryitabira bataryitayeho, kuko tuzi ko hari aho byabaye mu mwaka ushize bamwe bakarifata nk’ikizamini gisanzwe. Ibi ni byo tugomba gukosora. Umunyeshuri akwiye kumva ko ari amahirwe yo guhagararira igihugu. Nidutsinda, bizatwongerera icyizere, kandi bizafasha n’Igihugu gufata ingamba zo kunoza uburezi bushingiye ku bushobozi bw’abanyeshuri ndetse no kurwego mpuzamahanga.”

NESA ivuga ko izakomeza gukorana n’abayobozi b’amashuri, abarimu ndetse n’abanyeshuri kugira ngo abanyeshuri bazitabire iri suzuma mpuzamahanga bafite ubumenyi buhagije ku buryo buzakoreshwa babazwa, bityo bikazafasha u Rwanda kubona umusaruro mwiza muri iri suzuma.

By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *