N’iki kihishe inyuma yibura ry’umuhesha w’inkiko w’umwuga Niyonshuti Iddi Ibrahim
Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije bamwe mubaturage batandukanye habamo n’iby’umutekano.Aha n’iho hasakaye amakuru ko Me Niyonshuti Iddi Ibrahim azira akazi ke ko kurangiza imanza.Inshuti zo mu muryango wa Me Niyonshuti Iddi Ibrahim kandi Nk’uko izo nshuti zahafi zo kwa Me Niyonshuti Iddi Ibrahim zavuze ko tariki 14 Werurwe 2025 ngo nibwo urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje uwo muhesha w’inkiko w’umwuga.

Uyu mushuti wo kwa Me Niyonshuti Iddi Ibrahim yatangarije itangazamakuru ko we kuva yitabye urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) atigeze agaruka iwe murugo.Bamwe mubahesha b’inkiko b’umwuga bagiye bagirira ibibazo mu kazi cyane bagiye kurangiza urubanza rwabaye itegeko.Ingero nyinshi zirahari.Abahesha b’inkiko b’umwuga bari inshuti za Me Niyonshuti Iddi Ibrahim nabo batangarije ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko nta makuru ye baheruka kuva tariki 14 Werurwe 2025 kugeza n’ubu dukora iyi nkuru 19Werurwe 2025.Tuzakomeza gukurikirana inkuru za Me Niyonshuti Iddi Ibrahim kugeza hagize urwego rugira icyo rubibugaho.Abandi batandukanye batangaza ko ngo ikibazo cyabaye intandaro kuri Me Niyonshuti Iddi Ibrahim byaba ar’ibitekerezo bye ,ariko icyakomeye kikaba icy’akazi ke k’ubuhesha bw’inkiko,nko kuba imitungo igurishwa harangizwa inyandiko mpesha igomba kwegukanwa n’abanyabubasha.Kuba rero abanyabubasha bahora bashaka kugura imitungo.mucyamunara bayihenze,(kuyigura amafaranga makeya)Izi mbaraga zibangamiye abahesha b’inkiko benshi.Abandi nabo bagize bati”ubwo Me Niyonshuti Iddi Ibrahim yangaga ibyifuzo by’abanyabubasha bashakaga kwegukana imitungo ku mafaranga makeya bamugeretseho ingengabitekerezo ya jenoside,bikaba bibabaje kuzira umwuga wawe.
Ephrem Nsengumuremyi

