Gakenke :Muhondo ,ubuyobozi burizeza aborozi n’abagemura amata kuri Muhondo MCC zirakamwa ko ibibazo bimaze iminsi bigiye kuvugutirwa umuti.

Koperative Muhondo MCC zirakamwa ni Koperative ikusanya umusaruro wa mata ya borozi bo mu murenge wa Muhondo no munkengero zawo
Ni Koperative yaje yitezweho gucyemura ibibazo by’aborozi ,nabari barabuze aho bagurisha umukamo wabo.
Ubwo yatangiraga bamwe mu borozi bakomye yombi bavuga ko basubijwe kuko baribabonye aho batanga umusaruro wabo kandi hafi ,nyamara siko byagenze.

Aha ni ku isoko rya Muhondo arinaho bakoreramo MCC zirakamwa

Bamwe mu borozi bakaba n’abanyamuryango batangiranye na koperative bavuga ko ibyo bafataga nkigisubizo atariko byagenze,nyuma yigihe gito byaje guhinduka biba ibibazo gusa.
Habimana umworozi wo mu kagali ka Bwenda avuga ko kuri ubu icyo bitegaga ku iterambere ry’ubworozi bwabo bwayoyotse uko iminsi yagiye ishira bitewe na MCC zirakamwa

Yagize ati:” Ubwo twumvaga ko havutse ikusanyirizo ry’amata yacu twarishimye kuko twumvaga tubonye aho dutanga umukamo wacu gusa twaje kugenda dushirirwaho uburyo butunaniza kuko ntakundi twabigenza tukihangana.”
Habimana akomeza avuga ko ibibazo byatangiye ubwo basabwaga kugura ibicuba byo kugemuramo amata ati:” Badusabye kugura ibicuba bihitiyemo nyuma tubiguze batubwira ko bitujuje ibipimo kuko bavuga ko ngo igifite Litiro 5 ziba zituzuye ubwo batangiye kudukata ½ cya litiro kuri burigicuba nyamara aribo babituguriye.gusa twaje kumenya ko yaramanyanga yabamwe mu bayobozi ba Koperative bafatanyije n’uwakira umusaruro kuko nation we iwacu mungo tugira icyo dupimisha ukaba uzingo inka yawe ikamwa litiro izi nizi ,ese bihinduka bite iyo bigiye muri bya bicuba byabo?ese iyo bayakase aryahe?
Mu bindi bitwereka ko badushakamo indonke ni uko nkiyo twagemuye amata hakabaho ikibazo gito badutumaho tukayasubirana,twe rero twibaza niba bikwiye ko ibibazo bya Koperative bigomba kujya ku mitwe yacu tukibaza niba icyavuye mwiduka gisubizwa ibi byose tubona arinda nini ,umururumba no kukwifuza Ibyabandi kwa perezida Fredrick Ndayambaje na Zaninka Letitia wakira umusaruro kuko nibo bareberera Koperative.”

Iyi n’imashini ya Muhondo MCC zirakamwa

Itangishaka wo mu kagali ka Huro mu mudugudu wa Cura avuga ko we nibura buri kwezi ahomba ibihumbi cumi na bitanu biturutse kuri serivisi mbi ndetse n’ubusambo bwa bayobozi ba Koperative cyane uwakira umusaruro Zaninka kuko ntaha agaciro umusaruro wacu Koperative yayigize nk’akarima ke acyiniramo ibyo ashatse.
Yagize ati:“Rwose inzego bireba zizinjire mu kibazo zimenye ikihishe inyuma yibidukorerwa kuko abayobozi ba MCC baduteza igihombo kuburyo umushinga w’ubworozi bw’inka tuzageraho tukawureka,badukata ½ litiro buri uko umuntu agemuye nyamara aribo badusabye kugura ibyo tugemuramo,badusaba kandi gusubirana amata buri gihe ngo babuze umuriro ngo yangiritse,ngo umuguzi,ntiyaje nibindi nko gutinda kutwishyura Amafaranga, nyamara baba bayikoreshereza mu nyungu zabo ibyakaduteje imbere babimarira mu nda zabo no mu mishinga yabo,Zaninka we utwakirira umusaruro adufata nkaho twaje gusabiriza kuburyo adufata uko yishakiye amata yacu bakayica yarangiza ngo muze muyasubirane ntituzabishyura Koperative siyo yahomba.’

Zaninka Letitia wakira umusaruro muri Muhondo MCC zirakamwa Photo internet

Ubwo twageraga kuri Koperative twasanze uwo bashyira mu majwi ko arinyirabayazana wibihombo byose Zaninka letitia ,mu bwishongozi n’ubwibone byinshi cyane aba agize ati:”ntago turi gukora kandi nta makuru ahari,muzane ubuyobozi bw’umurenge mbahane amakuru”.
Ku murongo wa telefone perezida wumusigire fredrick Ndayambaje yatubwiye ko ntacyo yatubwira ahubwo aduha udufasha,twategereje uwo warikudufasha ntiyaza
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo Gasasa Evergiste yahumurije aborozi ndetse n’abandi bagemura umusaruro wabo kuri Muhondo MCC zirakamwa anabagira Inama.
Yagize ati:” Koperative yaje ije gucyemura ibibazo by’aborozi ntago yaje kubungukamo ndetse no kubateza ibibazo,rero kubufatanye n’inzego za koperative n’aborozi tugiye gushakire hamwe igisubizo cyirambye ariko rero ndagira inama abaturage bose igihe babonye haricyitagenda cyangwa kibabangamiye kwegera ubuyobozi kuko nicyo bubereyeho kandi ubuyobozi bugira inzego urwego runaka rutagufashije ujya kurwisumbuye kuko nkubu twe ntitwamenye ibyo bibazo ahubwo tubimenye aruko imashini itanga umuriro mu mirenge ya Muhondo no mutyengero zawo yagize ikibaho icyo twizeza abaturage ni uko ibyo bibazo byose tugiye kubikurikirana.”

Koperative yatangiye mu mwaka wa 2017 itangira ifite abanyamuryango 30 aborozi bo mu Murenge wa Muhondo gusa ubu hiyongeyemo abandi.

Théoneste Taya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *