Amakuru

N’iki kihishe inyuma y’ibura ry’umuhesha w’inkiko w’umwuga Niyonshuti Iddi Ibrahim :

Mubuzima habamo akababaro n’ibyishimo,ariko byose bigahuzwa ,kuko umuntu k’uwundi bahora bahanganye mu isi.
Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news,na ingenzinyayo com,ndetse dukesha bamwe mu nshuti za Niyonshuti Iddi Ibrahim,aremeza ko yahamagajwe na Rib,akava mu rugo iwe kuwa 14/03/2025 yitabye Rib ku cyicaro cyayo gikuru ku Kimihurura,ariko ntagaruke kugeza uyu munsi twandikaho iyi nkuru.
Inshuti ze zirimo abo bakorana,batashatse ko amazina yabo atangazwa,zemeza ko uyu Niyonshuti Iddi Ibrahim amaze igihe kinini atorohewe mu kazi akora ko kurangiza imanza no kwishyuriza amabanki,aho atotezwa azira kwanga ibyifuzo bya bamwe mu banyabubasha bashaka gutwara imitungo igurishwa ku biciro bito cyane.

Niyonshuti iddi ibraham (photo archives)

Abo banyabubasha rero bagiye bamugambanira mu nzego zinyuranye,akaba yaragiye afungwa inshuro nyinshi azira akarengane gashingiye k’umurimo we yemererwa n’itegeko.
Kuri iyi nshuro noneho ishyamba si ryeru,amakuru ye ya nyuma nuko yitabye Rib ku cyicaro gikuru ku kimihurura kuwa 14/03/2025,umuryango we,urimo umugore we Umuganwa Françoise wamutegereje amaso agahera mu kirere,kugeza ubu akaba nta n’umwe uzi irengero rye.
Kuri iki kibazo,twahamagaye umuvugizi wa Rib Murangira Thierry ngo tumubaze ukuri kw’iri zimira rya Niyonshuti Iddi Ibrahim,ntiyafata telefone ye igendanwa.
Gusa nkuko inshuti ze zabidutangarije n’uko bishoboka ko noneho ubu yahimbiwe ibyaha birebana n’ingengabitekerezo ya genocide,bikaba ibi by’aba ari agahomamunwa aho umuntu azajya azira umurimo akora,ugushaka akaguhimbira ibyaha kugira ngo akwihimureho.
Iyi nkuru turacyayikoraho iperereza.Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikora neza tuzakomeza tuzibaze.Nihagira urwego rw’igihugu ruzagira icyo rutangaza tuzabagezaho inkuru irambuye.
Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *