Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu mirenge Kagame cup mu mujyi wa Kigali: Umurenge wa Kigali utsinze uwa Kimisagara ibitego 2-0

Umurege wa Kigali wo mu karere ka Nyarugenge,ho mu mujyi wa Kigali ukomeje kwerekana ko nyuma y’ibikorwa bitandukanye batibagiwe na siporo. Ibi byavugiwe ku kibuga cya Mumena,aho har’irushanwa Umurenge Kagame cup rikinwa mugihugu hose.Kigali yashakaga intsinzi.Kimisagara yashakaga intsinzi.Gutegura neza k’uruhande rw’umurenge wa Kigali nibyo byayihaye intsinzi y’ibitego bibili k’ubusa bwa Kimisagara.Abarebye umukino wahuje Kigali na Kimisagara bagaye imyitwarire igayitse yaranze abasifuzi.Abafana bagize bati”Ko abasifuzi bariho bashakira intsinzi Umurenge wa Kimisagara biraza kurangira gute?Kubogamira kuri Kimisagara byatumye Kigali iyikuramo itsinzi.Ibyabereye mu kibuga birangiye harebwe uko buri murenge utegura basanga Kigali yarateguye neza kurenza Kimisagara.

Umurenge wa Kigali wongeye gutahana intsinzi

Abaturage batari bake bo mu murenge wa Kigali bari baje gushyigikira ikipe yabo kugirengo izatware igikombe k’urwego rw’igihugu.
Abakuze n’abato bose bisanga mu mupira w’amaguru kuko,ariwo mukino ukundwa na benshi.Umutoza w’ikipe y’Umurenge wa Kigali yishimira itsinzi yabonye.
Abakinnyi bacu bakinnye muburyo bwo kwataka ,ikindi bakima umwanya ikipe twakinaga.
Kigali yanyagiye Mageragere ,none itsinze Kimisagara.Bamwe bo munzego z’ubuyobozi mu murenge wa Kigali bishimiye intsinzi bakuye k’Umurenge wa Kimisagara.Umufana wo mu murenge wa Kigali we ati’tuzashyigikira ikipe yacu”Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza natwe tugashyigikira ibikorwa byose.Abategura irushanwa Kagame cup mu mujyi wa Kigali ngo bajye babwira abasifuzi aho baza gusifura,kuko byarinda ruswa ivuzamo ubuhuha.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *